Ibyo navuze n’ubundi ubanza bitavugwa: Perezida Kagame yahishuye idini asengeramo anavuga uko yagiye kwicuza ibyaha akabeshya

Perezida Paul Kagame yatangaje inkuru idasanzwe yo mu bwana bwe, agaragaza uko yigeze kujya gusaba Isakaramentu ry’Ugukomezwa agasabwa kubanza kwicuza ibyaha, ariko akabura icyo yatura kugeza aho ahimbye ibyo avuga kugira ngo yuzuze ibisabwa.

Yabitangaje ku wa 27 Kamena mu Nama Nyunguranabitekerezo ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yabereye i Rusororo, aho yifashishije ubuzima bwe bwite mu gusobanura akamaro ko kwicuza nyako no kuvuga ukuri mu rugendo rwo gukira ibikomere by’amateka.

Perezida Kagame yavuze ko kuba ari Umukirisitu Gatolika yabisanze mu buzima bwe nk’umurage yakuye ku babyeyi n’abamureze, ariko ko uko yakomeje gukura yagiye yubaha no gukurikiza ayo mahame.

Yagize ati: “Ndi umunyagatolika. Ibyo na byo ni irage, namubaye ntabifitemo uruhare, ntabizi; ariko nkuze ndabyubahiriza, ababingize ndabyemera.”

Agaruka ku bihe yari akiri umunyeshuri mu mashuri abanza, Perezida Kagame yavuze ko igihe cyo gukomezwa cyageze asabwa kubanza gukora Penetensiya no kwicuza ibyaha bye. Icyakora, yavuze ko yisanze atabona icyaha yumvaga yakwatura.

Yagize ati: “Cyera rero, ariko ubanza ngiye no gukora icyaha ahubwo, ubundi ntawe ubivuga atya. Ariko gukomezwa nari mu mashuri abanza, njya mu gukomezwa. Hanyuma ubwo nagombaga no kwicuza. Nkabwira abatwigishaga, nkababwira nti ‘Se mbigire nte?’ ngo ‘Genda wicuze’.”

Yakomeje asobanura ko yageze imbere ya padiri agasanga adafite ibyo yatura, bityo agahitamo kubihimba kugira ngo yemererwe gukomeza inzira y’isakaramentu.

Aseka, yagize ati: “Nagiyeyo, ngezeyo ibyo navuze n’ubundi ubanza bitavugwa. Ariko kuko bari bambwiye ngo ngomba kubikora, iyo ntaza kubikora ntabwo bajyaga kunkomeza. Rero ndagenda ngezeyo, ndahimba. Reka icyaha nkigarukirize aha, ariko naravuze nti ‘nagize ntya,…’ ariko ntabyo nakoze. Narimo nshakisha icyaha ngomba kwicuza kugira ngo nkomezwe.”

Yongeyeho ati: “Ndagenda ngeze yo ndahimba. ‘Nagize ntya, nagize ntya’, ntabyo nakoze, kuko narimo nshakisha icyaha ngomba kwicuza kugira ngo nkomezwe.”

Perezida Kagame yavuze ko urugero rwamubayeho rugaragaza uburyo rimwe na rimwe abantu bashobora kwinjira mu bikorwa byo kwicuza cyangwa kwatura batabishyizemo ukuri kwuzuye, ahubwo bagakora umuhango gusa kugira ngo buzuze ibisabwa.

Yagaragaje ko ibyo bitandukanye cyane n’uburyo igihugu cy’u Rwanda gikwiye guhangana n’amateka yacyo, cyane cyane ajyanye na Jenoside yakorewe Abatutsi n’ingaruka zayo zakomeje kumvikana mu mibereho y’Abanyarwanda.

Yavuze ko kwicuza nyako bisaba ubutwari bwo kwemera ibyo umuntu yakoze no kubivugisha ukuri, kuko ari byo bifasha uwabikoze kubohoka kandi bikanafasha abo yagiriye nabi ndetse n’umuryango mugari muri rusange.

Yagize ati: “Kwicuza nyako gukwiye kuba hano, tukatura tukabivuga. Ibyo nkubwiye bigomba kuba bibohora uwabikoze, ariko bifasha n’abandi bose bicaye aho, n’abandi bamwumvise.”

Perezida Kagame yavuze ko nubwo kuvuga amakosa yakozwe bishobora kuba ibintu biremereye kandi bibabaza, ari inzira ikomeye yo gukira ibikomere no kongera kubaka icyizere hagati y’abantu.

Yagize ati: “Ni ibintu biremereye, bivunanye, ariko ni ibintu na ngombwa bifasha sosiyete gukira ibikomere. Ndashimira ko hari ababikoze muri iyi nama ya mbere, rwose ni byiza kuganira amateka, n’ubwo hari abacamanza nta wuzakurikirwa n’urwo rubanza. Ahubwo birafasha. Birafasha pe! Bivura roho, bifasha imitima yacu.”

Yongeye gushimangira ko ukwicuza nyako gufasha abantu kubohoka no gukuraho urwikekwe rwubakwa n’amateka mabi, aho buri ruhande rushinja urundi amakosa rwakoze.

Ati: “Bifasha imitima yacu kuba ba bantu bazima, tukava muri ya mateka mabi twabayemo, ahora acyekana, areba nabi, yishyuzanya avuga ati ‘Ni wowe wagize nabi’, undi ati ‘Ni wowe wagize nabi mbere’, ntahakane ko atagize nabi ariko akavuga ngo we yaje akurikira.”

Perezida Kagame yasabye abantu kugira ubutwari bwo kwemera ibyo bakoze no kubivugisha ukuri aho guhimba cyangwa guhishira amakosa, agaragaza ko inzira y’ukuri no kwicuza ari imwe mu nkingi zifasha igihugu gukomeza kubaka ubumwe, ubwiyunge n’amahoro arambye.

Ubutumwa bwe bwagarutse ku gitekerezo cy’uko kwicuza nyako atari amagambo cyangwa umuhango gusa, ahubwo ari igikorwa cyo kwemera ukuri, kubohoka ku mutwaro w’amateka no gufasha abandi gukira ibikomere byatewe n’ibyabaye mu bihe byashize.

Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.  

Kanda hano udukurikirane kuri FacebookHano udukurikirane kuri WhatsApp 

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui