U Bushinwa bwongeye gutanga ubutumwa bukomeye ku bibazo bimaze imyaka byugarije Uburasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bugaragaza ko bushyigikiye ubusugire n’ubwigenge bwa RDC ariko bukanasaba amahanga kwirinda gukoresha umutungo kamere w’icyo gihugu nk’igikoresho cyo gukemura ibibazo bya politiki n’umutekano.
Ibi byagarutsweho na Ambasaderi w’u Bushinwa akaba n’Uhagarariye iki gihugu mu Muryango w’Abibumbye, Fu Cong, ubwo yari agejeje ijambo ku Kanama ka Loni gashinzwe Umutekano kari kateraniye kuganira ku kibazo cy’umutekano gikomeje guhangayikisha Uburasirazuba bwa RDC.
Mu ijambo rye, Fu Cong yavuze ko ibibazo biri muri RDC bitakigarukira gusa ku mutekano muke ahubwo byiyongereyeho n’ibibazo by’ubuzima birimo icyorezo cya Ebola, ashimangira ko hakenewe ubufatanye mpuzamahanga kugira ngo haboneke ibisubizo birambye.
Yagaragaje ko kimwe mu bikomeje gukongeza amakimbirane ari umutungo kamere mwinshi wa RDC ukomeje gusahurwa no gukoreshwa mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Ati: “Impamvumuzi z’aya makimbirane zigomba gukemurwa mu buryo bwihuse kandi bwuzuye. Umutungo kamere mwinshi wa RDC wakabaye ishingiro ry’iterambere ry’igihugu, ariko usahurwa n’imitwe yitwaje intwaro kandi ukaba isoko y’amakimbirane binyuze mu bucuruzi butemewe.”
Yavuze ko gukemura ikibazo cy’umutekano muri Congo bisaba gushyiraho imiyoborere myiza mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro, kongera ubufatanye bw’ibihugu byo mu karere no kurwanya ubucuruzi butemewe bukomeje kugirira nabi abaturage.
Fu Cong yanagarutse ku ruhare rw’Akanama ka Loni gashinzwe Umutekano, avuga ko kagomba gukomeza gushyigikira inzego z’akarere n’imiryango iharanira amahoro kugira ngo habeho gukurikirana inkomoko y’umutungo kamere no kongera umucyo mu bucuruzi bwawo.
Icyakora, ubutumwa bwakurikiwe cyane ni ubwo yahaye ibihugu bikomeye byo hanze y’Akarere k’Ibiyaga Bigari, asaba ko byareka gukoresha umutungo kamere wa RDC nk’igikoresho cyo kugera ku nyungu za politiki cyangwa iza dipolomasi.
Ati: “Ibihugu bikomeye bitari ibyo muri aka karere bikwiye kwirinda gufata umutungo kamere nk’igiceri cyo kuguranamo gukemura ibibazo byo mu karere. Hakwiye gutezwa imbere ubufatanye bufunguye, budashingiye ku guhatanira inyungu za buri ruhande, kugira ngo abaturage bungukire ku mutungo kamere w’ibihugu byabo.”
Aya magambo yaje mu gihe ibikorwa bya dipolomasi bikomeje gufata indi ntera mu gushaka amahoro arambye mu Burasirazuba bwa Congo. Leta Zunze Ubumwe za Amerika ziri ku isonga ry’ibiganiro bihuza impande zitandukanye, ndetse zanasinye amasezerano n’ubutegetsi bwa Kinshasa ajyanye n’amabuye y’agaciro.
Hari amakuru avuga ko RDC yemereye Amerika uburenganzira ku bice bimwe by’ibirombe byayo mu rwego rwo gushimangira ubufatanye hagati y’impande zombi.
Mu gihe u Bushinwa bunenga uburyo umutungo wa Congo ushobora gukoreshwa nk’igikoresho cya politiki, bwakomeje no kugaragaza uko buhagaze hagati ya Kigali na Kinshasa.
Ku rwego mpuzamahanga, Beijing yashyigikiye ubuhangange n’ubusugire bwa RDC. Mu biganiro byabereye muri Loni, u Bushinwa bwasabye u Rwanda kubahiriza ibyemezo byafashwe n’Umuryango w’Abibumbye birimo guhagarika ubufasha bwa gisirikare bushinjwa guhabwa umutwe wa M23 no gukura ingabo zarwo ku butaka bwa Congo. Bwanamaganye ibikorwa bya M23, busaba uwo mutwe guhagarika imirwano no gusubira inyuma.
Nubwo bimeze bityo ariko, inyungu z’ubukungu z’u Bushinwa muri RDC zikomeje kuba nini cyane. Iki gihugu gifite ishoramari rikomeye mu bucukuzi bwa cobalt, umuringa n’andi mabuye y’agaciro akenerwa cyane ku isoko mpuzamahanga. Kubera iyo mpamvu, gifite inyota yo kubona umutekano n’ituze bigaruka muri Congo kugira ngo ibikorwa by’ubukungu bidahungabana.
Ku rundi ruhande, u Bushinwa ntibwifuza gutakaza umubano mwiza bumaranye imyaka myinshi n’u Rwanda. Muri uyu mwaka wa 2026, ubuhahirane hagati y’ibihugu byombi bwakomeje kwaguka, ndetse imibare y’ubucuruzi igaragaza ko u Bushinwa buri mu masoko akomeye cyane yakira ibicuruzwa biva mu Rwanda.
Mu kwezi gushize kandi, Ambasaderi w’u Bushinwa i Kigali yagiranye ibiganiro n’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda byibanze ku gushimangira ubufatanye mu by’ubukungu, ikoranabuhanga n’iterambere.
U Bushinwa kandi bukomeje gushimangira ko ibibazo biri hagati y’u Rwanda na RDC bikwiye gukemurwa n’Abanyafurika ubwabo binyuze mu nzira z’ibiganiro. Bukunze kuvuga ku biganiro byabereye i Luanda, i Doha ndetse n’amasezerano yasinyiwe i Washington nk’inzira zikwiye gushyigikirwa aho kwibanda ku bihano cyangwa ku ngamba zongera umwuka mubi hagati y’ibihugu byombi.
Isesengura ry’abakurikirana politiki mpuzamahanga rigaragaza ko Beijing iri kugerageza kugumana ubushuti n’impande zombi. Mu gihe ihagaze ku ruhande rwa RDC ku bijyanye n’ubusugire bw’igihugu n’umutekano w’umutungo kamere, iranirinda kugira icyo ikora cyahungabanya umubano wayo n’u Rwanda, igihugu gifatwa nk’umwe mu bafatanyabikorwa bakomeye mu bukungu no mu iterambere mu Karere k’Ibiyaga Bigari.
Ibi byose byerekana uburyo u Bushinwa bukomeje gukina umukino wa dipolomasi bwitonze, bugerageza kurinda inyungu zabwo muri Congo no gukomeza umubano mwiza n’u Rwanda, mu gihe amahanga akomeje gushaka uburyo bwo kurangiza amakimbirane amaze imyaka myinshi mu Burasirazuba bwa RDC.
Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.
Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Hano udukurikirane kuri WhatsApp

