Burundi: Umukandida wa mbere yatangajwe nk’uzahatana na Perezida Ndayishimiye mu matora ya 2027

Umukandida wa mbere uzahangana na Perezida Evariste Ndayishimiye mu matora y’Umukuru w’Igihugu ateganyijwe mu mwaka wa 2027 yamaze kumenyekana nyuma y’aho ishyaka APDR-Abanyamahoro ritangaje ko Perezida waryo, Gabriel Banzawitonde, ari we rizahagararira muri ayo matora.

Iki cyemezo cyafatiwe mu nama yo ku rwego rw’igihugu y’iri shyaka yabereye i Bujumbura ku wa 28 Kamena 2026, aho Banzawitonde yatsinze abandi bakandida bane bari bahanganye na we barimo Samuel Nininahazwe, Désiré Niyonizigiye, Marie Goreth Maniraho na Elias Ndayishimiye.

Ishyaka APDR-Abanyamahoro ryasobanuye ko kwinjira mu matora y’Umukuru w’Igihugu ari uburyo bwo gushyigikira politiki y’amashyaka menshi no gukomeza uruhare rw’amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi cyangwa ayiyegereza muri gahunda z’imiyoborere y’igihugu.

Abayobozi baryo batangaje ko ibikorwa byo kwiyamamaza bizakorwa mu bwubahane, birangwa no kutibasira abo bazaba bahatanye, hagamijwe gutanga ibitekerezo n’imishinga y’iterambere abaturage bakazahitiramo.

Iki cyemezo gifashwe mu gihe ishyaka CNDD-FDD riri ku butegetsi rikomeje kugira ububasha bukomeye mu nzego za Leta no mu mitwe y’Inteko Ishinga Amategeko, ibintu iri shyaka risobanura ko biterwa n’icyizere abaturage bakomeje kurigirira.

Gabriel Banzawitonde yavuze ko gahunda azageza ku Barundi yibanda ku bibazo bikomeje kugarukwaho n’abaturage birimo ubutabera, imibereho y’abakozi ba Leta, ubuhinzi ndetse n’umubano mpuzamahanga.

Yagize ati: “Uyu munsi Abarundi banyotewe ubutabera, abakozi ba Leta bakeneye umushahara mwiza, gukemura ibibazo by’ifumbire, umubano utajegajega ariko mu ishyaka APDR tuzabishakira umuti kuko twamaze kubyigaho.”

Aya magambo agaragaza ko APDR ishaka kwiyerekana nk’ishyaka rifite gahunda zishingiye ku bibazo abaturage bahura na byo buri munsi, cyane cyane ibijyanye n’ubukungu n’imibereho myiza.

Mbere y’uko atorerwa guhagararira iri shyaka, hari hamaze igihe havugwa ko ashobora kuzaba umwe mu bazahatana na Perezida Ndayishimiye. Muri Gicurasi 2026, ikinyamakuru Ikiriho cyari cyatangaje amakuru yerekana ko Banzawitonde ashobora kuzinjira muri iri rushanwa.

Icyo kinyamakuru cyari cyamwanditseho nk’umunyapolitiki ufite izina rizwi mu nzego zitandukanye z’ubutegetsi, kikavuga ko afitanye umubano mwiza na Perezida Ndayishimiye. Cyanditse ko “bombi bashimana cyane, bakanubahana cyane”, ibintu cyavugaga ko bishobora gutuma ihatana ryabo rikurikirwa cyane n’abaturage ndetse n’abasesenguzi ba politiki.

Nubwo APDR yinjiye mu matora, hari bamwe mu banyapolitiki bakomeye batagaragara mu nabo bazahatana.

Mu bakunze kuvugwa harimo Agathon Rwasa, umwe mu banyapolitiki bafite amateka akomeye mu Burundi, ariko amahirwe ye yo kwitabira ayo matora agaragara nk’ayagabanutse nyuma y’amakimbirane yatumye atakaza ubuyobozi bw’ishyaka CNL yashinze.

Abasesenguzi ba politiki y’u Burundi bavuga ko gutangaza umukandida wa mbere mu matora ya Perezida wa Repubulika ari intambwe itangiza ku mugaragaro urugendo ruganisha ku matora ateganyijwe ku wa 3 Gicurasi 2027.

Nubwo Perezida Evariste Ndayishimiye akomeje gufatwa nk’umunyapolitiki ufite imbaraga nyinshi kubera inkunga y’ishyaka riri ku butegetsi, kwinjira kwa Gabriel Banzawitonde mu rugamba rw’amatora bitangiye gutanga ishusho y’uko ibikorwa bya politiki bizagenda bifata indi ntera uko igihe cy’amatora kizagenda cyegereza.

Amaso y’abaturage b’u Burundi n’abakurikiranira hafi politiki y’akarere ubu atangiye kwerekeza kuri iri hatana rishobora kuzagena icyerekezo cy’ubuyobozi bw’igihugu mu myaka iri imbere, mu gihe andi mashyaka na yo ashobora gukomeza gutangaza abakandida bayo mu mezi ari imbere.

Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.  

Kanda hano udukurikirane kuri FacebookHano udukurikirane kuri WhatsApp 

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui