RIB yaburiye abamamaza imiti y’inyatsi n’abizeza abaturage kubajyana i Burayi na Amerika ibateguza ibihano biremereye

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwongeye gukangurira Abanyarwanda kwitondera abantu n’ibikorwa bishobora kubashora mu bwambuzi bushukana, runaburira by’umwihariko abakoresha ibitangazamakuru, imbuga nkoranyambaga n’ibyamamare bikomeje kwamamaza ibikorwa bitemewe n’amategeko.

Ubu butumwa bwatanzwe n’Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, mu kiganiro Imbonankubone, Ukuri Imbere Yawe cyanyuze kuri BTN TV ku wa 28 Kamena 2026, aho yagaragaje ko hari abantu bakomeje gukoresha uburyo bwo kwamamaza bushora abaturage mu bikorwa bishobora kubaviramo igihombo cyangwa kubambura amafaranga.

Dr. Murangira yavuze ko kimwe mu bibazo bikomeje kugaragara ari abantu biyitirira ubushobozi bwo gufasha abaturage kubona akazi cyangwa kubajyana mu bihugu by’amahanga, bakifashisha imbuga nkoranyambaga n’ababakurikirana benshi kugira ngo bakurure imbaga y’ababizera.

Yagize ati: “Hari imvugo abakoresha imbuga nkoranyambaga bakoresha ngo ‘Kwitereka’ bakamamaza, bagahamagarira abantu ngo baze ngo hari abantu bavuye aha ngaha bagiye kubafasha kubajyana muri Canada no muri Amerika. Ni umuntu ukurikirwa n’abantu benshi cyane barenga ibihumbi magana, mu gitondo ukajya kubona abantu buzuye ahantu.”

Yasobanuye ko iyo abantu bakoresha icyizere abaturage bagirira ibyamamare cyangwa abakurikirwa cyane ku mbuga nkoranyambaga kugira ngo babashuke, bishobora gutuma benshi batakaza amafaranga cyangwa bakagwa mu mitego y’abakora ubwambuzi bushukana.

RIB yanagaragaje impungenge zayo ku bikorwa byo kwamamaza imiti itandukanye ivugwaho kuvura indwara zikomeye cyangwa izidakira nta bimenyetso bya siyansi biyishyigikira.

Muri iyo miti harimo ivugwa ko ikemura ikibazo cy’ubugumba, ikongera ubushobozi bw’umubiri mu gikorwa cy’abashakanye, ikavura indwara zidakira cyangwa igatanga ibisubizo byihuse ku bibazo by’ubuzima.

Hari kandi abakomeje kwamamaza inyatsi n’indi miti bavuga ko itanga ubukire, ikurura urukundo cyangwa igahindura imibereho y’umuntu mu buryo bw’igitangaza. RIB ivuga ko ibikorwa nk’ibi bishobora kuyobya abaturage no kubashora mu gutanga amafaranga ku bintu bidafite gihamya.

Dr. Murangira yavuze ko ikibazo kidahagarariye gusa abakora ibyo bikorwa, ahubwo kinareba ababaha urubuga rwo kubyamamaza. Yibukije ko gukoresha ubwisanzure mu buryo buyobya abaturage cyangwa bubangamira ituze rya rubanda bishobora gukurura ibihano.

Yavuze ko abazakomeza kubirengaho bazabihanirwa hakurikijwe amategeko, cyane cyane ko inzego zitandukanye zimaze igihe zitanga ubutumwa bwo kuburira abaturage n’abakora ibyo bikorwa ariko bamwe bakaba bakomeje kubyirengagiza.

Uyu muburo uje mu gihe hamaze imyaka humvikana amatangazo atandukanye ku maradiyo, televiziyo, imbuga nkoranyambaga no mu materaniro amwe n’amwe yamamaza imiti ivugwa ko ikiza indwara zose, ikongera ubushobozi bw’abagabo, ikavura ubugumba cyangwa ikemura ibibazo by’uburemba n’ibindi byinshi.

Ibi kandi bihurirana n’ingamba zafashwe na Minisiteri y’Ubuzima mu myaka yashize zigamije kugenzura uburyo ibikorwa by’ubuvuzi n’imiti bigezwa ku baturage. Muri Nyakanga 2022, Minisiteri y’Ubuzima yasohoye itangazo ryibutsa ko kwamamaza ibikorwa by’ubuvuzi cyangwa imiti bidashobora gukorwa nta burenganzira bwatanzwe n’iyo Minisiteri.

Iryo tangazo ryashingiraga ku Mabwiriza ya Minisitiri No 20/0004 yo ku wa 09 Mutarama 2019 abuza kwamamaza imiti n’ibikorwa by’ubuvuzi mu buryo ubwo ari bwo bwose cyangwa kubikorera ibiganiro bigamije kubyamamaza igihe bitabiherewe uburenganzira.

Abasesenguzi bavuga ko ikoranabuhanga n’imbuga nkoranyambaga byorohereje abantu benshi kugera ku makuru, ariko nanone bikaba byaratumye bamwe babona uburyo bworoshye bwo gukwirakwiza ubutumwa bushobora kuyobya abaturage.

Ni yo mpamvu inzego za Leta zikomeje gusaba abaturage gushishoza mbere yo kwizera amatangazo abasezeranya ubukire bwihuse, ubuvuzi bw’ibitangaza cyangwa amahirwe yizewe yo kujya mu mahanga.

RIB ishimangira ko ubufatanye hagati y’abaturage, ibitangazamakuru, abakoresha imbuga nkoranyambaga n’inzego zishinzwe kubahiriza amategeko ari bwo buryo bwafasha kurwanya ubwambuzi bushukana no kurinda abaturage kugwa mu mitego y’ababoneraho inyungu.

Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.  

Kanda hano udukurikirane kuri FacebookHano udukurikirane kuri WhatsApp 

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui