Loni yavuze Operasiyo idasanzwe Gen (Rtd) James Kabarebe aheruka gukorera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo

Raporo nshya y’Itsinda ry’Impuguke z’Umuryango w’Abibumbye kuri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yashyize mu majwi Gen (Rtd) James Kabarebe wahoze ari Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, imushinja kugira uruhare rukomeye mu ihuzwa ry’ibikorwa bya gisirikare byatumye umujyi wa Uvira ufatwa n’ihuriro rya AFC/M23 mu mpera za 2025.

Iyi raporo yagaragaje amakuru mashya ku buryo ibikorwa bidasanzwe bya gisirikare byabereye mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo byateguwe kandi bigashyirwa mu bikorwa, mu gihe intambara yari imaze gufata indi ntera mu burasirazuba bwa RDC.

Nk’uko impuguke za Loni zibivuga, igitero cyafashwe nk’icy’ingenzi mu rugamba rwa AFC/M23 cyo kwagura ibice igenzura, cyayobowe ku rugamba na ba Gen Sultani Makenga na Bernard Byamungu, bombi bazwi nk’abayobozi bakuru ba gisirikare b’uyu mutwe.

Raporo ivuga ko aba basirikare ari bo bayoboye ibikorwa byo ku rugamba, ariko ikavuga ko Gen (Rtd) James Kabarebe “yagize uruhare rukomeye mu guhuza” ibikorwa byose byatumye icyo gitero kigenda neza.

Abakoze iperereza bavuga ko mbere y’uko Uvira ifatwa, bari bamaze kwakira amakuru aturutse mu masoko atandukanye, harimo ayo bavuga ko yaturukaga imbere muri AFC/M23 ndetse no mu Ngabo z’u Rwanda, agaragaza ko umugambi wo gufata uwo mujyi wari warateguwe mbere kandi ko wari uri mu mugambi mugari wo kwagura ububasha bwa AFC/M23 muri Kivu y’Amajyepfo.

Uvira ifatwa nk’umwe mu mijyi y’ingenzi mu burasirazuba bwa RDC kubera umwanya wayo mu bucuruzi, ubwikorezi ndetse n’umutekano w’akarere. Ni umujyi wa kabiri munini muri Kivu y’Amajyepfo nyuma ya Bukavu.

Raporo ya Loni igaragaza ko imirwano yo gufata uwo mujyi yatangiye gukaza umurego mu mpera z’Ugushyingo 2025 mbere y’uko AFC/M23 iwinjiramo ku wa 10 Ukuboza 2025, ikawushyira mu maboko yayo nyuma y’imirwano ikomeye.

Impuguke za Loni zemeza ko ifatwa rya Uvira ritari igikorwa cyihariye ahubwo ryari kimwe mu bikorwa byari bigamije gukomeza kwagura ibice bigenzurwa na AFC/M23 nyuma y’aho uwo mutwe wari umaze gufata ibindi bice byinshi mu burasirazuba bwa RDC.

Iyi raporo ije ikurikira ibindi birego byagiye bishyirwa ku Rwanda n’abayobozi bamwe bo mu mahanga bavuga ko rushyigikiye AFC/M23, ibintu Kigali yakomeje guhakana inshuro nyinshi.

Mu bihe byashize, Leta Zunze Ubumwe za Amerika na zo zafatiye ibihano Gen (Rtd) James Kabarebe, zimushinja kugira uruhare mu bikorwa byatumye AFC/M23 ikomeza kwagura ibice igenzura muri RDC.

Amerika yavuze ko Kabarebe yari “umuntu w’ingenzi” mu bikorwa byo guhuza inkunga u Rwanda rushinjwa guha AFC/M23.

Nyuma y’itangazwa ry’ibyo bihano, Guverinoma y’u Rwanda ibinyujije muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga yahise ibyamagana, ivuga ko nta shingiro bifite kandi ko bitazatanga umuti ku bibazo by’umutekano bimaze imyaka myinshi mu burasirazuba bwa RDC.

Mu itangazo ryayo, yagize iti: “Ibihano bya OFAC nta gisobanuro kandi nta n’ishingiro bifite. Iyaba ibihano byakemuraga amakimbirane mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), twari kuba twarabonye amahoro mu Karere mu myaka ibarirwa muri za mirongo ishize.”

U Rwanda rwakomeje rushimangira ko ikibazo cy’umutekano muke muri RDC kidashobora gukemurwa n’ibihano cyangwa gushinja ibindi bihugu, ahubwo ko hakenewe ibisubizo bya politiki byimbitse byita ku mpamvu nyamukuru zateje amakimbirane.

Kigali kandi yibukije ko atari ubwa mbere hafatwa ibihano nk’ibyo ku bayobozi cyangwa abantu ku giti cyabo, gisaba abaturage kutabyitaho no kudahangayikishwa n’ingaruka zabyo.

Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.  

Kanda hano udukurikirane kuri FacebookHano udukurikirane kuri WhatsApp 

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui