“Muhoozi ni igiki?” – Uwahoze ari Minisitiri yisanze mu mazi abira nyuma yuko yikomye Gen Muhoozi na Perezida Museveni

Impaka zimaze iminsi zivugwa muri politiki ya Uganda zafashe indi ntera nyuma y’uko Dr Miria Matembe wahoze ari Minisitiri w’Uburezi Mbonezabupfura ndetse akaba umwe mu bagize uruhare rukomeye mu itegurwa ry’Itegeko Nshinga rya Uganda ryo mu 1995, agejejwe imbere y’urukiko akurikiranyweho icyaha cyo guteza amacakubiri.

Ku wa 30 Kamena 2026, Matembe yitabye Urukiko rwa Luzira, aho Ubushinjacyaha bwamusobanuriye ibyaha bumurega bushingiye ku magambo yatangaje mu kiganiro cyatambutse kuri DK TV Uganda muri Kamena 2026.

Ubushinjacyaha buvuga ko muri icyo kiganiro Matembe yatangaje amagambo agaragaza ko umutungo w’igihugu n’imisoro y’abaturage bikoreshwa mu nyungu z’itsinda rito ry’abayobozi bakomoka mu bwoko bw’Abanyankore. Nk’uko ubushinjacyaha bubivuga, ayo magambo ashobora guteza urwango n’amacakubiri hagati y’abaturage ba Uganda.

Nubwo Matembe yahakanye ibyo aregwa, yasabye urukiko ko rwamurekura by’agateganyo kubera ibibazo by’uburwayi avuga ko afite. Icyakora urukiko rwasanze nta nyandiko z’ubuvuzi zihagije zatanzwe kugira ngo rushobore kwemeza ubusabe bwe, maze rutegeka ko afungwa by’agateganyo muri gereza ya Luzira mu gihe iperereza n’ikurikiranacyaha bikomeje.

Ifungwa rya Matembe rije rikurikira iminsi mike gusa Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, atangaje ku mugaragaro ko uyu munyapolitiki yafashwe. Nyuma y’ayo magambo, Gen Muhoozi yakomeje kwandika ubutumwa bukarishye ku rubuga X, agaruka kuri Matembe ndetse n’ibitekerezo bye bya politiki.

Mu minsi yabanjirije gufatwa kwe, amakuru yari yakwirakwiye muri Uganda yavugaga ko Matembe yaba yaraburiwe irengero nyuma y’igikorwa cyo gusaka urugo rwe cyakozwe n’inzego z’umutekano. Hari kandi amakuru yavugaga ko bamwe mu nshuti ze za hafi n’abo bakoranaga na bo batawe muri yombi, ibintu byatumye impungenge ziyongera mu batavuga rumwe n’ubutegetsi.

Abasesenguzi benshi bemeza ko ikibazo kiri hagati ya Matembe na Gen Muhoozi gifite inkomoko mu magambo uyu munyapolitiki amaze igihe atangaza anenga uburyo ubutegetsi bwa Uganda buyobowe.

Mu kiganiro yagiranye na The Newsroom Ug cyasohotse ku wa 20 Kamena 2026, Matembe yumvikanye anenga Perezida Yoweri Museveni ndetse n’uruhare umuhungu we Gen Muhoozi Kainerugaba akomeje kugira mu miyoborere y’igihugu.

Muri icyo kiganiro yagize ati: “Perezida Museveni ajya mu ishyamba n’abana bacu bose, avayo avuga ko agiye kuzana impinduka ariko aho tugeze igihugu cyose agishyira mu maboko y’umuryango we[…] Umuhungu we witwa Muhoozi icyo mutazi ni uko abagore bose bava muri Ankole mubona bakomoka mu muryango wa Perezida, kugeza ubu birangora no kumwita Perezida, sinshaka kumutuka ariko birankomerera kumwita Perezida kuko sintekereza ko ari we uyoboye, twamuhaye amajwi yacu amaze kuyabona, ubutegetsi abuha Umuhungu we Muhoozi, Muhoozi ni igiki?”

Aya magambo ni yo akomeje kugarukwaho cyane n’ubushinjacyaha, buvuga ko agaragaza uburyo bushobora gukurura amacakubiri ashingiye ku moko n’uturere. By’umwihariko, ubushinjacyaha bushingira ku mvugo igaragaza ko ubutegetsi bwa Uganda bwigaruriwe n’itsinda rimwe rikomoka mu karere ka Ankole.

Abashyigikiye Matembe bo bavuga ko ibyo yavuze biri mu rwego rwo gutanga ibitekerezo bya politiki no kunenga ubutegetsi buriho, bakemeza ko gukurikiranwa kwe bishobora gusobanurwa nk’igikorwa kigamije gucecekesha abatavuga rumwe n’ubutegetsi.

 Nubwo urubanza rwe rugikomeje, ikibazo cya Matembe cyamaze kuba kimwe mu biri kuvugisha benshi muri Uganda. Hari ababona ko ari ikimenyetso cy’uburyo ubutegetsi bukomeje gufata abantu banenga imikorere yabwo, mu gihe abandi bo bavuga ko amagambo ashobora guteza amacakubiri agomba gukurikiranwa hatitawe ku rwego cyangwa izina ry’uyavuze.

Icyakora, icyitezwe cyane muri iyi dosiye ni ukumenya niba urukiko ruzemeza ko amagambo Matembe yatangaje yari ugutanga ibitekerezo bya politiki birinzwe n’amategeko cyangwa niba koko yararenze umurongo agatera amacakubiri nk’uko ubushinjacyaha bubivuga.

Uganda ikomeje kwitegura indi myaka y’imibereho ya politiki irimo impaka nyinshi ku hazaza h’ubuyobozi bw’igihugu. Urubanza rwa Dr Miria Matembe rushobora kuba kimwe mu bizagira uruhare mu kugena aho igihugu cyerekeza mu bijyanye n’ubwisanzure bwo gutanga ibitekerezo ndetse n’imikoranire hagati y’ubutegetsi n’ababunenga.

Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.  

Kanda hano udukurikirane kuri FacebookHano udukurikirane kuri WhatsApp 

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui