Abasirikare 58 ba FARDC bakatiwe igihano cyazamuye impaka nyuma yo kwanga kurwanya AFC/M23 batariye no kwigumura ku bayobozi

Urukiko rwa Gisirikare rwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo rukorera mu mujyi wa Kisangani mu Ntara ya Tshopo, rwakatiye abasirikare 58 ba FARDC igifungo cy’imyaka itatu nyuma yo kubahamya icyaha cyo kurenga ku mabwiriza y’ubuyobozi no kwigumura ku bakuru babo mu gihe cy’urugamba rwo guhangana n’umutwe wa AFC/M23.

Aba basirikare bari mu itsinda ry’abasirikare 84 bafatiwe muri santere ya Pinga, muri teritwari ya Walikale mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru. Bashinjwaga kuva ku rugamba no kwanga gusubira kurwana keretse bahawe ibyo basabaga birimo agahimbazamusyi, imishahara ndetse n’ibiribwa.

Ubushinjacyaha bwa gisirikare bwasobanuriye urukiko ko aba basirikare bavuye mu birindiro by’urugamba muri Gashyantare 2026, bavuga ko bamaze igihe badahembwa kandi badafite ibikoresho bihagije byo gukomeza imirwano.

Nk’uko ubushinjacyaha bwabigaragaje, aba basirikare ngo bageze aho batangira no kurasa amasasu mu kirere mu rwego rwo kwigaragambya no gushyira igitutu ku buyobozi bwa gisirikare kugira ngo bwumve ibyo basabaga.

Ubushinjacyaha bwavuze ko iyo myitwarire yarenze ku mabwiriza agenga igisirikare kandi ikagira ingaruka ku mutekano w’igihugu ndetse no ku rugamba rwari rukomeje mu Burasirazuba bwa Congo.

Urubanza rwabaye mu gihe ibikorwa bya gisirikare hagati ya FARDC na AFC/M23 bikomeje gufata indi ntera mu bice byinshi bya Kivu y’Amajyaruguru, cyane cyane muri Walikale no mu nkengero zayo, aho impande zombi zikomeje guhatanira kugenzura ibice bifatwa nk’ingirakamaro mu rwego rwa gisirikare n’ubukungu.

Ku wa 15 Gicurasi 2026, urukiko rwafashe icyemezo cyo guhamya aba basirikare 58 icyaha cyo kurenga ku mabwiriza y’ubuyobozi, rubakatira igifungo cy’imyaka itatu. Abandi basirikare 16 barekuwe nyuma yo gusanga nta bimenyetso bifatika bihari bibahuza n’ibyaha bari bakurikiranyweho.

Urukiko kandi rwategetse ko abandi basirikare 10 bakomeza gukorwaho iperereza ku byaha bifitanye isano no guta intwaro n’indi myitwarire ishobora kuba yarabangamiye ibikorwa bya gisirikare. Biteganyijwe ko bazongera kuburanishwa nyuma hashingiwe ku mwanzuro uzafatwa n’Ubushinjacyaha bwa gisirikare.

Icyemezo cyafashwe n’uru rukiko cyatangaje benshi kuko byari byitezwe ko aba basirikare bashobora gukatirwa igihano cy’urupfu, nk’uko byagiye bigendekera abandi basirikare bakurikiranyweho ibyaha bisa n’ibi kuva mu ntangiriro za 2024, igihe ubuyobozi bwa gisirikare bwa Congo bwatangiraga gukaza ibihano ku basirikare bashinjwa guta urugamba cyangwa kutubahiriza amabwiriza.

Me Patience Yengonane uri mu banyamategeko babunganira, yavuze ko nubwo urubanza rutarangiye neza uko babyifuzaga, kuba aba basirikare batakatiwe urupfu ari intambwe ikomeye.

Yagize ati: “Kuva ku gihano cy’urupfu ugahabwa igifungo ni ikintu cyiza kuko iyo bakatirwa igifungo cy’urupfu, byari kuba birangiye. Biduha amahirwe yo kujurira vuba bishoboka, bakaba banagirwa abere.”

Uyu munyamategeko kandi yashimangiye ko imyitwarire y’aba basirikare yatewe ahanini n’ubuzima bubi babagamo ku rugamba, aho bamwe bavuga ko bari bamaze amezi badahembwa kandi badafite ibikoresho bihagije cyangwa ibiribwa bihagije byo gukomeza imirwano.

Ku ruhande rw’Ubushinjacyaha bwa gisirikare, bwo bwari bwasabiye aba basirikare bose igihano cy’urupfu, buvuga ko ibikorwa byabo byashyize igihugu mu kaga ndetse bikagira ingaruka zikomeye ku rugamba igihugu kirimo guhanganamo na AFC/M23 mu Burasirazuba bwa Congo.

Abasesenguzi bavuga ko uru rubanza rugaragaza ibibazo bikomeje kuvugwa muri FARDC birimo ikibazo cy’imibereho y’abasirikare, gutinda guhembwa, ibura ry’ibikoresho ndetse n’umunaniro uterwa n’intambara imaze igihe kinini mu Burasirazuba bwa Congo.

Hari abemeza ko ibyo bibazo bishobora gukomeza kugira ingaruka ku mikorere y’ingabo za Leta mu gihe nta ngamba zifatika zifashwe zo kubikemura.

Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.  

Kanda hano udukurikirane kuri FacebookHano udukurikirane kuri WhatsApp 

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui