Impungenge zikomeje kwiyongera mu bice bya Minembwe no mu nkengero zayo nyuma y’uko ihuriro AFC/M23 ritangaje ko Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’imitwe bifatanyije bari gutegura ibitero bikomeye bishobora kugira ingaruka zikomeye ku baturage b’ako karere ka Kivu y’Amajyepfo.
Aya makuru yatangajwe mu gihe imirwano yongeye gukaza umurego mu bice bitandukanye byo mu misozi ya Minembwe, aho abaturage bavuga ko bamaze iminsi bumva urusaku rw’intwaro ziremereye, drones n’indege z’intambara ziguruka hejuru y’ingo zabo.
Umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka, yatangaje ko kuva mu gitondo cyo ku wa 15 Gicurasi 2026, ubuyobozi bwa Kinshasa bwategetse kohereza kajugujugu z’intambara zaturutse mu Mujyi wa Kalemie zijyanwa muri Kivu y’Amajyepfo kugira ngo zifashishwe muri ibyo bitero.
Kanyuka yavuze ko izi kajugujugu zije zisanga izindi ntwaro zimaze igihe zikoreshwa muri ako karere zirimo drones, imbunda ziremereye ndetse n’indege z’intambara zo mu bwoko bwa Sukhoi-25. Yavuze ko ibikorwa bya gisirikare biri gukorwa bigaragaza umugambi mugari wo kugaba ibitero ku baturage batuye Minembwe n’ibice biyikikije.
Ati: “Leta ya RDC ifite umugambi wo gusiba Minembwe ku ikarita y’igihugu no kurimbura abaturage bose bahatuye.”
Yakomeje agaragaza ko AFC/M23 ibona hari ibihugu bikomeje gushyigikira ubutegetsi bwa Kinshasa mu buryo bwa gisirikare na dipolomasi, nubwo amakuru y’ibitero ku baturage akomeje kuvugwa n’impande zitandukanye.
Mu itangazo ryayo, AFC/M23 yavuze ko mu gihe amahanga n’imiryango mpuzamahanga bikomeje kurebera ibyo bikorwa no guceceka ku bitero byibasiye abasivili, iri huriro rizakomeza “kurwanirira abasivili no kubarinda rikoresheje uburyo bwose bushoboka.”
Ibi bibaye nyuma y’igitero gikomeye cyagabwe ku wa 14 Gicurasi 2026 mu bice bya Kalingi, Gakenke, Bidegu na Rugezi, aho hakoreshejwe drones, indege za Sukhoi-25 ndetse n’ingabo zirwanira ku butaka.
Amakuru aturuka muri ako karere avuga ko abaturage benshi batangiye guhunga ingo zabo berekeza mu misozi no mu bice byegereye ibindi byaro bishobora kuba bifite umutekano muke ariko biruta aho imirwano iri kubera.
Umuyobozi wungirije wa AFC/M23 ushinzwe politiki, dipolomasi n’imiyoborere, Bertrand Bisimwa, yavuze ko gukomeza guceceka kw’abahuza n’abaterankunga b’ibiganiro by’amahoro bishobora gushyira iherezo ku gahenge kari kamaze igihe kageragezwa hagati y’impande zihanganye.
Yagize ati: “Ntibyumvikana ko abahuza n’abatanga ubufasha mu biganiro bakomeje guceceka mu gihe Kinshasa ikomeza ubushotoranyi. AFC/M23 ntiyashobora kubahiriza amasezerano yonyine mu gihe urundi ruhande rutayubahiriza.”
Aya magambo agaragaza ubushyamirane bukomeje kwiyongera hagati ya AFC/M23 na Leta ya RDC mu gihe ibiganiro by’amahoro byari byitezweho kugabanya ubushyamirane mu burasirazuba bwa Congo bikomeje guhura n’imbogamizi.
Mbere y’ibi bitero bishya, ku wa 7 Gicurasi 2026, Umuyobozi Mukuru wa AFC/M23, Corneille Nangaa, yari yandikiye Umunyamabanga wa Leta zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe ububanyi n’amahanga, Marco Rubio, agaragaza impungenge AFC/M23 ifite ku ruhare rwa Amerika muri politiki yo mu karere k’Ibiyaga Bigari.
Muri urwo rwandiko, Nangaa yavuze ko AFC/M23 itishimiye uburyo Amerika ikomeje kubogamira kuri Leta ya RDC kandi ikavuga ko ishaka amahoro mu karere.
Yagaragaje kandi ko amasezerano y’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro Amerika yagiranye na RDC mu Ukuboza 2025 ari kimwe mu byo ubutegetsi bwa Kinshasa bwifashisha kugira ngo bubone ubudahangarwa bwa dipolomasi n’ubufasha bwo gukomeza ibikorwa bya gisirikare.
Ibi byose biri kuba mu gihe ikibazo cy’umutekano muke mu burasirazuba bwa RDC gikomeje gufata indi ntera, aho impande zitandukanye zishinjanya guhungabanya agahenge no gushyira abaturage mu kaga.
Abasesenguzi bavuga ko gukomeza kohereza intwaro ziremereye, drones n’indege z’intambara mu bice bituwe cyane bishobora kurushaho guteza ibibazo by’ubutabazi n’ubuhunzi.
Mu gihe abaturage ba Minembwe bakomeje kuba hagati y’imirwano, amaso y’abatari bake akomeje kureba ku ruhare rw’abahuza mpuzamahanga n’ibihugu bikomeye mu gushakira umuti urambye ikibazo cy’umutekano mucye kimaze imyaka myinshi mu burasirazuba bwa Congo.
Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.
Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Hano udukurikirane kuri WhatsApp

