Urujijo kuri ba bantu bakoze uburiganya bwo kwizeza urubyiruko amahirwe yo kujya kwiga muri Canada

Urubyiruko rwinshi rwo mu Rwanda rwongeye kwisanga mu gihirahiro nyuma y’amakuru yavugaga amahirwe yo kujya kwiga muri Canada, bikarangira bamwe mu bari babiteguye bafashwe bakekwaho uburiganya no gushuka abaturage.

Ku wa 13 Gicurasi 2026, Polisi y’u Rwanda (RNP) yatangaje ko ku bufatanye n’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), yataye muri yombi abantu batandatu bakekwaho kubeshya urubyiruko ko barufasha kubona uburyo bwo kujya kwiga muri Canada.

Iri tangazo ryashyizwe hanze na Polisi y’u Rwanda ryavugaga ko “Abafashwe barimo kubazwa kugira ngo hakorwe iperereza no kumenya ukuri ku by’iki gikorwa.”

Amakuru yakomeje gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga agaragaza ko muri imwe muri hoteli zo mu Mujyi wa Kigali hari hateraniye abantu benshi cyane, cyane cyane urubyiruko, bari baje gushaka ibisobanuro ku buryo bwo kujya kwiga muri Canada.

Abari bahageze bavuga ko bari biteze guhura n’abahagarariye ibigo byo muri Canada cyangwa abantu bafite aho bahuriye n’amashuri yo muri icyo gihugu, ariko bagezeyo bagasanga nta muntu uwo ari we wese wo muri Canada uhari.

Hari amakuru yavugaga ko abantu barenga 1000 bari buzuye mu bice bitandukanye by’iyo hoteli, bamwe bafite inyandiko, abandi bafite dosiye z’ibyangombwa byo gusaba visa cyangwa kwiga hanze, bose bizeye ko bagiye kubona amahirwe mashya yo gukomereza amashuri yabo muri Canada.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga, yavuze ko iperereza rikomeje kugira ngo hamenyekane niba aba bantu bari bafite ibyangombwa n’uburenganzira bwo gukora ibikorwa byo guhuza abanyeshuri n’amashuri yo hanze.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE yagize ati: “Ni ukureba niba MINEDUC ibazi, ese Ambasade ya Canada [mu Rwanda] irabazi, ese kaminuza n’ayo mashuri bavuga ko bahagarariye birabazi, ese bafite ibyo byangombwa bibemerera guhagararira ibyo bigo mu Rwanda?”

ACP Rutikanga yasobanuye kandi ko ibikorwa nk’ibi bifite uburyo bwemewe bikorwamo, aho abantu cyangwa ibigo bikora aka kazi baba bafite aho bakorera hazwi, bafite ibyangombwa byose bisabwa ndetse bakorera mu mucyo.

Yagize ati: “Kugeza ubu ntabwo wahamya ko ari abatekamutwe, ibiri buve mu iperereza [ni byo bizagaragaza ukuri].”

Ibi bibaye mu gihe hashize imyaka mike u Rwanda rubonye ibindi bikorwa by’uburiganya byibasira cyane urubyiruko rushaka amahirwe y’akazi, amashuri cyangwa amahugurwa yo hanze y’igihugu.

Mu mwaka wa 2019, ibihumbi by’urubyiruko byari byuzuye mu nyubako ya Kigali Convention Centre nyuma yo gutumirwa mu nama yiswe “wealth and fitness summit.” Abenshi bari bishyuye amafaranga kugira ngo biyandikishe, bizezwa ko bazahabwa amahugurwa ndetse bamwe bakabona amafaranga yo kwitabira.

Icyo gihe byavuzwe ko buri muntu yishyuraga amafaranga ibihumbi bine na magana atanu y’u Rwanda (4.500Frw) akoresheje Mobile Money, abandi bakishyura kuri internet cyangwa bageze aho inama yagombaga kubera.

Abari bitabiriye iyo nama bari bizeye ko bazahabwa ubumenyi ndetse bamwe bavuga ko bari banijejwe guhabwa amadolari 197 y’Amerika yo kwitabira.

Nyuma byaje kugaragara ko ayo makuru yari uburiganya, abantu benshi basigara bibaza uko amafaranga yabo yasubizwa ndetse bamwe batakaza icyizere ku mahirwe nk’ayo yamamazwa ku mbuga nkoranyambaga.

Icyo gihe, CG Felix Namuhoranye wari Umuyobozi Mukuru Wungirije wa Polisi y’u Rwanda, yavuze ko abantu bari bateguye iyo nama banyuze mu nzira zitemewe, ashimangira ko inzego z’umutekano zari kubakurikirana kugira ngo amafaranga abaturage bari bishyuye azabasubizwe.

Ibibazo byo gushukisha amahirwe yo kujya kwiga cyangwa gukora hanze y’igihugu bikomeje gutera impungenge, cyane cyane mu rubyiruko rwinshi rushaka imibereho myiza n’amahirwe mashya y’akazi n’uburezi mu mahanga.

Abasesenguzi bavuga ko abakora ubu buriganya bakoresha cyane inzozi n’icyizere cy’urubyiruko, bakabizeza visa, amashuri, akazi cyangwa ubufasha bw’amafaranga, nyamara nta byangombwa cyangwa uburenganzira baba bafite.

Inzego z’umutekano zikomeje gusaba abaturage kujya babanza kugenzura niba ibigo cyangwa abantu babizeza amahirwe yo kujya hanze bazwi n’inzego zibifitiye ububasha, birimo Minisiteri y’Uburezi, ambasade z’ibihugu birebwa cyangwa inzego z’abinjira n’abasohoka.

Hari kandi abasaba urubyiruko kwitwararika amakuru rubona ku mbuga nkoranyambaga, cyane cyane ayizeza amahirwe yihuse cyangwa asaba amafaranga mbere yo gutanga ibisobanuro bifatika.

Mu gihe iperereza rikomeje, abantu benshi bategereje kumenya niba koko aba bantu batawe muri yombi bari bafite umugambi wo gushuka abaturage cyangwa niba hari ibyangombwa byemewe bari bafite bitaramenyekana.

Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.  

Kanda hano udukurikirane kuri FacebookHano udukurikirane kuri WhatsApp 

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui