Perezida Kagame na Daniel Chapo Baganiriye ku Mutekano n’Ubukungu, Macron avuga ko Ibihano ku Rwanda Ntacyo Byatanga

Perezida wa Mozambique, Daniel Chapo, uri mu Rwanda aho yitabiriye inama ya 13 ya Africa CEO Forum iri kubera i Kigali ku wa 14 na 15 Gicurasi, yagiranye ibiganiro na Perezida Paul Kagame byibanze ku gukomeza gushimangira umubano hagati y’ibihugu byombi, cyane cyane mu nzego z’umutekano, ubucuruzi n’ishoramari.

Umubano hagati y’u Rwanda na Mozambique wabaye imwe mu ngingo zikomeye zaganiriweho hagati y’abakuru b’ibihugu byombi, mu gihe ubufatanye bwabyo bukomeje gutanga umusaruro mu rwego rw’umutekano ndetse no mu iterambere ry’ubukungu.

Itangazo ryashyizwe hanze n’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, ryagize riti: “Perezida Kagame yakiriye Perezida wa Mozambique, Daniel Chapo amuha ikaze mu Rwanda. Abakuru b’ibihugu bombi baganiriye ku nzego z’ubufatanye zirimo ubutwererane mu by’umutekano, ubucuruzi n’ishoramari.”

Umubano hagati y’u Rwanda na Mozambique umaze imyaka irenga 30 kuko watangiye mu 1990, uza kongererwa imbaraga mu 2018 ubwo hashyirwagaho Komisiyo ihuriweho yo guteza imbere ubufatanye hagati y’ibihugu byombi.

Ibihugu byombi bisanzwe bifatanya mu nzego zitandukanye zirimo ubucuruzi, ubuhinzi, ishoramari, inganda ndetse n’umutekano, aho uruhare rw’u Rwanda rwagaragaye cyane mu ntara ya Cabo Delgado muri Mozambique yari yarazahajwe n’ibikorwa by’iterabwoba by’umutwe wa Ansar al Sunnah.

Kuva muri Nyakanga 2021, inzego z’umutekano z’u Rwanda zifatanyije n’iza Mozambique mu bikorwa byo guhashya uwo mutwe, ibikorwa byagize uruhare rukomeye mu kugarura ituze muri Cabo Delgado no gutuma abaturage benshi bari barahunze basubira mu byabo.

Mu myaka ishize, ibikorwa by’izo nzego z’umutekano byatumye ibyihebe byinshi birukanwa mu birindiro byabyo, bimwe bihungira mu mashyamba ariko bikomeza guhigwa kugeza bitsinzwe. Nyuma y’iyo ntsinzi, ibikorwa remezo byinshi birimo amashanyarazi n’ubucuruzi byongeye gukora, ubuzima bw’abaturage busubira ku murongo.

Muri Kanama 2025, Guverinoma y’u Rwanda n’iya Mozambique zongeye kuvugurura amasezerano y’ubufatanye mu rwego rw’ishoramari no kurwanya iterabwoba, mu gihe muri Gashyantare 2026 u Rwanda rwohereje muri Mozambique inkunga ya toni 20 z’ibiribwa n’imiti byo gufasha abaturage bari bahuye n’ingaruka z’imyuzure.

Ibi biganiro byabereye i Kigali bibaye mu gihe kandi ibibazo by’umutekano mu karere k’Ibiyaga Bigari bikomeje kugibwaho impaka ku rwego mpuzamahanga, aho Perezida Emmanuel Macron aherutse gutangaza ko gufatira u Rwanda ibihano rusange nk’uko byakozwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika bitatanga umusaruro mu gushaka amahoro arambye mu karere.

Mu kiganiro Perezida Macron yahaye RFI na France 24 i Nairobi muri Kenya, aho yari yitabiriye inama ya Forward Africa yahuriyemo n’abarimo Perezida Kagame, yavuze ko gushyira u Rwanda mu kato bishobora gutuma rutarushaho kugirana ubufatanye n’amahanga.

Yagize ati: “Hari amasezerano y’amahoro yasinywe mu mezi ashize. Ariko nituvugisha ukuri, amahoro ntaragerwaho mu buryo bwuzuye.”

Macron yavuze ko gukurikiza umurongo wa Washington wo gufatira u Rwanda ibihano mu buryo bwihuse byatanga “amahirwe make yo gutuma u Rwanda rugira politiki y’ubufatanye”.

Perezida w’u Bufaransa yavuze ko igihugu cye gishyigikiye ibiganiro byagutse bihuza ibihugu byinshi, aho yasabye ko habaho ibiganiro birimo Perezida Kagame na Perezida Félix Tshisekedi ndetse n’ibindi bihugu byo mu karere birimo Uganda.

Yagize ati: “Ikiganiro cyubahana kirimo Perezida Kagame na Perezida Tshisekedi, ndetse no kongera guhuza ibikorwa byose by’ubuhuza ku meza y’ibiganiro, ni cyo nemera kandi ni cyo nzakora mu izina ry’u Bufaransa.”

Macron kandi yagarutse ku kibazo cy’imitwe yitwaje intwaro ikorera mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’inyungu zishingiye ku mutungo kamere wo muri ako karere, avuga ko bikwiye gusuzumwa mu buryo bwimbitse kandi binyuze mu nzira y’ibiganiro.

Perezida Macron yashimangiye kandi ko u Bufaransa bushyigikiye “kubaha ubusugire bw’imbibi n’ubutaka bwa Repububulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ku bw’ibyo ingabo zose zikaba zigomba gucyurwa. Mbere na mbere si iz’u Rwanda, ahubwo iziri ku butaka bwa Congo zose.”

Ibi yabivuze nyuma y’aho Washington ifatiye ibihano bamwe mu bayobozi bakuru b’ingabo z’u Rwanda binyuze muri OFAC, barimo Stanislas Gashugi, Ruki Karusisi, Vincent Nyakarundi ndetse na Gen. Mubarakh Muganga.

Abasesenguzi bavuga ko amagambo ya Macron agaragaza ko hari ibihugu by’i Burayi bikomeje gushyigikira inzira y’ibiganiro aho gushyira imbere ibihano, cyane cyane mu bibazo bifitanye isano n’umutekano muke mu burasirazuba bwa Congo.

Mu gihe Afurika ikomeje gushaka ibisubizo birambye ku bibazo by’umutekano n’ubukungu, ibiganiro byabereye i Kigali hagati ya Perezida Kagame na Daniel Chapo bifatwa nk’ikimenyetso cy’uko u Rwanda rukomeje gushimangira umubano warwo n’ibihugu byo ku mugabane wa Afurika ndetse no gushyira imbere ubufatanye mu mutekano no mu iterambere.

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui