Baraka, umwe mu mijyi ikomeye yo muri Teritwari ya Fizi mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, yongeye kuba ahabereye imirwano n’ibitero bikomeye byasize impande zitandukanye zihanganye zitakaje ibikoresho bya gisirikare ndetse n’ubuzima bw’abasirikare.
Ku wa Kabiri tariki ya 30 Kamena 2026, abaturage bo muri uyu mujyi babyutse bumva urusaku rw’iturika rikomeye ryakurikiwe n’inkuru z’igitero cya drone cyagabwe ku nkambi y’ingabo z’u Burundi ziri mu gace ka Mushimbakye.
Abo basirikare boherejwe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu rwego rwo gufasha ingabo za FARDC mu rugamba zihanganyemo n’ihuriro AFC/M23 hamwe na MRDP-Twirwaneho.
Amakuru yatangajwe n’inzego zitandukanye zikorera muri ako gace agaragaza ko drone ya gisirikare yagabye igitero ku nkambi y’ingabo z’u Burundi, aho ibisasu bibiri byaturikiye hafi y’aho zari zicumbitse.
Abagize sosiyete sivile muri Baraka batangaje ko ayo masasu yateje ubwoba bukomeye mu baturage ndetse agasiga nibura umusirikare umwe w’u Burundi ahasize ubuzima. Hari kandi amakuru yavugaga ko abandi basirikare baba bakomerekeye muri icyo gitero nubwo umubare wabo utahise umenyekana.
Icyakora ibintu byarushijeho gufata indi ntera nyuma y’amakuru yatangajwe n’umunyamakuru Steve Wembi wavuze ko kajugujugu ebyiri za gisirikare zari ziturutse mu gace ka Minembwe zaje gutabariza muri Baraka zaharasiwe muri uwo mujyi.
Aya makuru yaje nyuma y’aho ku kibuga cy’indege cya Baraka humvikanye iturika rikomeye ryatumye benshi bakeka ko hari ibikorwa bya gisirikare byari biri kubera muri uwo mujyi uri ku nkengero z’ikiyaga cya Tanganyika.
Nyuma y’ibi byabaye, umutwe wa MRDP-Twirwaneho watangaje ko ari wo warashe kajugujugu ebyiri za FARDC. Uyu mutwe uvuga ko izo kajugujugu zari zimaze igihe zikoreshwa mu bikorwa byo kugaba ibitero ku birindiro byawo no ku duce twa Minembwe.
Umwe mu bayobozi bakuru ba MRDP-Twirwaneho, PC Mavugo, yemeje ayo makuru avuga ko icyo gikorwa cyabereye muri Baraka.
Yagize ati: “MRDP Twirwaneho yizihije ubwigenge nyuma yo kurasa kajugujugu ebyiri za FARDC muri Baraka, zavaga muri Minembwe.”
Nk’uko MRDP-Twirwaneho ibivuga, izo kajugujugu zarashwe mu gihe zari zivuye mu bikorwa bya gisirikare byabereye muri Komini Minembwe, agace gahuriramo Teritwari za Fizi, Uvira na Mwenga, kamaze igihe karabaye isibaniro ry’imirwano hagati y’impande zihanganye.
Mu byumweru bishize, ibikorwa bya gisirikare byarushijeho gukaza umurego muri Minembwe no mu nkengero zaho. Ingabo za FARDC zifatanyije n’iz’u Burundi, imitwe ya Wazalendo, FDLR, P5 ndetse n’abacanshuro b’abanyamahanga bakomeje kugaba ibitero ku birindiro bya MRDP-Twirwaneho n’ihuriro AFC/M23.
Iyi mitwe yari yaragerageje kugaba ibitero bikomeye byo gufata Minembwe hagati muri Kamena 2026, ariko amakuru aturuka muri ako gace avuga ko yasubijwe inyuma n’ingabo za MRDP-Twirwaneho zifatanyije na AFC/M23.
Imirwano yo muri Minembwe imaze amezi menshi ihindura ubuzima bw’abaturage, aho benshi bamaze kuva mu byabo bahunga umutekano muke uterwa n’intambara zikomeje hagati y’impande zitandukanye.
MRDP-Twirwaneho n’ihuriro AFC/M23 bikomeje kuvuga ko ibikorwa byabyo ari ukwitabara no kurinda abaturage bari mu kaga. Mu butumwa byagiye bitangaza, byavuze ko bizakomeza guhangana n’ibitero byose bibigabwaho igihe cyose umutekano w’abaturage n’uw’uturere bigenzura uzaba ukomeje guhungabanywa.
Ku rundi ruhande, uruhande rwa FARDC n’abafatanyabikorwa barwo rukomeje gushimangira ko ibikorwa bya gisirikare biri gukorwa bigamije gusubiza ubutegetsi bwa Leta mu bice byose by’igihugu no guca intege imitwe iyirwanya.
Ibibaye muri Baraka ku munsi wo kwizihiza ubwigenge bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo byongeye kwerekana uburemere bw’intambara ikomeje mu burasirazuba bw’icyo gihugu.
Urupfu rw’umusirikare w’u Burundi, ibikomere byatewe n’igitero cya drone ndetse n’iraswa rya kajugujugu ebyiri za FARDC byerekana ko imirwano ikomeje gufata indi ntera, mu gihe abaturage bo muri Kivu y’Amajyepfo bakomeje kuba ari bo bahura n’ingaruka zikomeye z’iyi ntambara imaze imyaka myinshi.
Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.
Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Hano udukurikirane kuri WhatsApp

