Indege ebyiri za gisirikare za RDC zarashwe nyuma y’ubutumwa Corneille Nangaa yageneye Ingabo za FARDC

Umwuka mubi ukomeje gukwira mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo nyuma y’aho umutwe wa MRDP-Twirwaneho utangaje ko warasiye kajugujugu ebyiri z’igisirikare cya Congo (FARDC), mu gihe umuyobozi wa AFC/M23, Corneille Nangaa, yongeye gusaba Abanye-Congo guhagurukira guhindura ubutegetsi bwa Perezida Félix Tshisekedi, avuga ko ari we ntandaro y’ibibazo igihugu kimazemo imyaka myinshi.

Aya makuru aje mu gihe intambara ikomeje gukaza umurego mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, cyane cyane mu gace ka Minembwe no mu nkengero zako, aho impande zihanganye zikomeje gushinjanya kugaba ibitero no gushyira abaturage mu kaga.

MRDP-Twirwaneho yatangaje ko yarasiye kajugujugu ebyiri za FARDC mu Mujyi wa Baraka, uherereye muri Teritwari ya Fizi. Nk’uko byemejwe n’umwe mu bayobozi bakuru b’uyu mutwe, PC Mavugo, izo kajugujugu zari zimaze kuva mu bikorwa bya gisirikare byari byagabwe mu gace ka Minembwe.

PC Mavugo yavuze ati: “MRDP Twirwaneho yizihije ubwigenge nyuma yo kurasa kajugujugu ebyiri za FARDC muri Baraka, zavaga muri Minembwe.”

Ibi byabaye nyuma y’amakuru yari amaze amasaha make avugwa mu Mujyi wa Baraka, aho abaturage bumvise urusaku rw’iturika rikomeye hafi y’ikibuga cy’indege. Hari amakuru yavugaga ko ahashwe igitero cya drone, nubwo ubuyobozi bwa Congo butari bwahita bugira icyo butangaza kuri ayo makuru.

Andi makuru ava muri ako karere avuga ko drone yaba yaranarashe ikigo cy’ingabo z’u Burundi zoherejwe muri Kivu y’Amajyepfo gufasha FARDC mu rugamba rwo guhangana na MRDP-Twirwaneho n’ihuriro rya AFC/M23.

Mu mezi ashize, Intara ya Kivu y’Amajyepfo yabaye imwe mu zibasiwe cyane n’imirwano. FARDC ikomeje gukorana n’ingabo z’u Burundi, umutwe wa FDLR, imitwe ya Wazalendo, ihuriro P5 ndetse n’abacanshuro b’abanyamahanga mu bikorwa byo kurwanya AFC/M23 na MRDP-Twirwaneho.

Hagati muri Kamena 2026, habaye imirwano ikomeye mu bice bya Minembwe, aho ihuriro ry’ingabo za Leta n’abafatanyabikorwa baryo ryagerageje kwinjira muri ako gace. Icyakora, MRDP-Twirwaneho yatangaje ko yasubije inyuma ibyo bitero ibifashijwemo na AFC/M23.

Abasesenguzi bavuga ko Minembwe ikomeje kuba ahantu hafite agaciro gakomeye mu rugamba rwo mu Burasirazuba bwa Congo kubera imiterere yaho n’uruhare ifite mu kugenzura inzira zihuza Teritwari za Fizi, Uvira na Mwenga.

Mu gihe imirwano ikomeje gukaza umurego, MRDP-Twirwaneho na AFC/M23 byatangaje ko bitazahwema kwirwanaho no kurinda abaturage bavuga ko bakomeje gushyirwa mu kaga n’ibitero by’ingabo zifatanyije na Leta ya Congo.

Ibi bibaye mu gihe Corneille Nangaa, uyoboye AFC/M23, yongeye gutangaza amagambo akomeye anenga ubutegetsi bwa Perezida Félix Tshisekedi.

Mu butumwa yatanze ku munsi wo kwizihiza imyaka 66 Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo imaze ibonye ubwigenge, Nangaa yavuze ko igihugu kidashobora kubona amahoro arambye mu gihe Tshisekedi agikomeje kuyobora.

Yagereranyije Perezida Tshisekedi na Yona uvugwa muri Bibiliya, asobanura ko ari we ubangamiye urugendo igihugu kigomba kunyuramo kugira ngo kigere ku mahoro n’iterambere.

Nangaa yagize ati: “Nk’uko duhora tubivuga, mureke twikize Yona ubwato bwa Congo bubone kugera iyo bujya amahoro. Nyuma y’imyaka irindwi turi mu mwijima, dutukwa, tubabaye, ibintu bitagenda neza, nta cyabuza Abanye-Congo kugira intumbero imwe.”

Yakomeje asaba abaturage bo mu nzego zitandukanye guhagurukira kurwanya icyo yise ubuyobozi bubi no gukumira umugambi wo guhindura Itegeko Nshinga, avuga ko ushobora guteza ibibazo bishya muri Congo.

Ati: “Ni ahacu kugira ngo dutabare igihugu, dusubizeho iyubahirizwa ry’amategeko, dusigasire imibanire myiza, tugarure ukwishyira ukizana, ubutabera n’icyizere Abanye-Congo bamaze igihe kinini bambuwe. Uru rugamba rw’icyubahiro si urwa AFC/M23 gusa.”

Nangaa yavuze ko impinduka z’ukuri zizagerwaho gusa igihe Abanye-Congo bazaba bashoboye gukuraho ubutegetsi buriho, maze igihugu kigatangira urugendo rushya ruganisha ku mahoro, ubutabera n’iterambere.

Yanakomoje ku mibereho y’abasirikare n’abapolisi ba Congo, avuga ko bamaze igihe kinini batotezwa kandi batitabwaho nk’uko bikwiye.

Ati: “Ku basirikare n’abapolisi ba Congo mwandagazwa umunsi ku wundi,… mugafungwa ku mpamvu zitumvikana n’uwakabaye ari Umugaba w’Ikirenga utonesha ingabo z’amahanga n’abacancuro, mureke kurinda Leta irwanya abantu bayo, muhagurukire kuyubahuka.”

Amagambo ya Nangaa agaragaza uburyo ubushyamirane bwa politiki n’ubwa gisirikare bikomeje kwiyongera muri Congo, igihugu kimaze imyaka myinshi cyugarijwe n’umutekano muke n’intambara ziganjemo imitwe yitwaje intwaro ikorera mu Burasirazuba bwacyo.

Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.  

Kanda hano udukurikirane kuri FacebookHano udukurikirane kuri WhatsApp 

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui