FDLR iri kurira ayo kwarika irashinja AFC/M23 kuyigabaho igitero cyateguwe neza cyayikuyemo umutima

Imirwano ikomeye yongeye kubura mu bice bya Teritwari ya Masisi muri Kivu y’Amajyaruguru, nyuma y’aho umutwe wa FDLR uri kurira ayo kwarika utangaje ko wagabweho igitero n’abarwanyi ba AFC/M23 cyarangiye ibikorwa byawo by’ingenzi bya gisilikare birimo amashuri y’amahugurwa y’abofisiye n’abasuzofisiye bifashwe ndetse bimwe muri byo bigatwikwa.

Aya makuru yatangajwe n’Umuvugizi w’ishami rya gisilikare muri FDLR, Lt. Scramento, mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Rutshuru Actualité. Yavuze ko AFC/M23 yagabye igitero cyari kigamije gusenya ibikorwa bya gisilikare bya FDLR byari bikorera ahitwa Rutangara muri Lokalite ya Bibwe, Gurupoma ya Bashali Mokoto, muri Teritwari ya Masisi.

Lt. Scramento yavuze ko igitero cyatangiye ku wa 28 Kamena 2026 mu masaha ya kare y’igitondo, ubwo abarwanyi ba AFC/M23 batangizaga ibikorwa by’imirwano mu birindiro bya FDLR biri mu gace ka Rutangara.

Uyu muyobozi yashimangiye ko ako gace gafatwa nk’ingenzi cyane mu mikorere ya gisilikare ya FDLR kuko ari ho habarizwaga Ishuri Rikuru rya Gisilikare rya ESM (Ecole Supérieure Militaire) ndetse n’ibiro bikuru bya Komisariya y’uyu mutwe.

Nk’uko amakuru ava muri FDLR abivuga, igitero cyari gifite intego yo kwangiza ibikorwa by’uburezi bwa gisilikare by’uyu mutwe, by’umwihariko amashuri ahugurirwamo abayobozi n’abasirikare bo ku rwego rwo hejuru.

Amakuru aturuka mu bice byabereyemo imirwano avuga ko habaye guhangana gukomeye hagati y’impande zombi. FDLR ngo yagerageje gukomeza kurinda ibyo birindiro byayo bifatwa nk’umutima w’ibikorwa by’amahugurwa ya gisilikare.

Amakuru aturuka muri ako gace avuga ko abarwanyi ba FDLR babanje kugaragaza ugutsimbarara gukomeye mu rugamba, ndetse ko bahise bitabaza izindi ngabo zari hafi kugira ngo zibafashe gukomeza kwihagararaho imbere y’ibitero bya AFC/M23.

Muri izo mbaraga z’ubwunganizi havugwamo Batayo CRAP yari iyobowe na Lt. Col. Rurakabije Giyome, ndetse n’umutwe wa Nyatura Abazungu wari uturutse mu gace ka Cyitso. Aya matsinda yose ngo yinjiye mu mirwano mu rwego rwo gufasha FDLR gukumira igitero cyari gikomeje kwaguka.

Abaturage n’abandi babonye ibyabereye muri ako gace bavuga ko imirwano yamaze amasaha menshi kandi ikaba yarakoreshejwemo intwaro zitandukanye. Abo babyiboneye bavuga ko ku mugoroba w’uwo munsi AFC/M23 yari yamaze kwinjira mu birindiro by’ingenzi bya FDLR.

Nyuma y’iyo mirwano, AFC/M23 ngo yigaruriye ibice byari bikorerwamo amahugurwa y’abofisiye bakuru ndetse n’ikigo cya ESO gitoza abasuzofisiye. Hari amakuru kandi avuga ko inyubako zimwe zari zifitanye isano n’iri shuri rikuru rya gisilikare zangiritse cyangwa zigatwikwa mu gihe cy’imirwano.

Ishuri Rikuru rya Gisilikare rya ESM ryafatwaga nk’imwe mu nkingi zikomeye z’imiterere ya gisilikare ya FDLR. Ni ho hategurirwaga abayobozi b’inzego zitandukanye z’uyu mutwe mbere yo koherezwa mu bikorwa bitandukanye bya gisilikare.

Amakuru ari muri FDLR agaragaza ko ishami ry’amashuri ya gisilikare riyoborwa na Brigadier General Rishirabake Bernard, uzwi cyane ku mazina ya Manzi Mutunzi. Uyu muyobozi yungirijwe na Brigadier General Korerimana Matovu, ushinzwe by’umwihariko amashuri ya ESO ahugura abasuzofisiye.

Bivugwa ko buri mwaka ayo mashuri yombi yasohoraga nibura aba ofisiye bagera ku 1,200 barangije amasomo atandukanye ya gisilikare. Ibyo bituma ifatwa ry’iki kigo rifatwa nk’igihombo gikomeye ku rwego rw’imiterere n’igenamigambi rya gisilikare rya FDLR.

Iyi mirwano ibaye mu gihe uburasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bukomeje kurangwa n’intambara hagati y’imitwe itandukanye yitwaje intwaro, aho AFC/M23 ikomeje kwagura ibice igenzura mu ntara za Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo.

Abasesenguzi bavuga ko ifatwa ry’ibigo by’amahugurwa ya gisilikare akenshi rigira ingaruka zirambye ku bushobozi bw’umutwe ubyambuwe, cyane cyane mu bijyanye no gutegura abayobozi bashya no gusimbura abasirikare batakaza ubushobozi bwo gukomeza ibikorwa byabo.

Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.  

Kanda hano udukurikirane kuri FacebookHano udukurikirane kuri WhatsApp 

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui