Umusifuzi yakubiswe kugeza apfuye nyuma yo gushinjwa kubogama mu mukino wari ukomeye cyane.
Agahinda n’uburakari byafashe benshi mu bakunzi b’umupira w’amaguru muri Zambia nyuma y’urupfu rw’umusifuzi Donald Tonga wari ufite imyaka 55, wakubitiwe ku kibuga kugeza ashizemo umwuka nyuma yo gushinjwa gusifura nabi umukino wahuzaga amakipe abiri yo mu karere ka Chipangali.
Aya mahano yabereye mu mukino wo gusubiramo wahuje Mikango United na Leopard United, amakipe yari ahanganiye igihembo cy’amafaranga ibihumbi bitanu by’Ama-Kwacha, mu irushanwa ryari rikurikiwe n’abaturage benshi bo muri ako gace.
Amakuru yatangajwe na Polisi agaragaza ko Donald Tonga ari we wari wasifuye iryo rushanwa wenyine kuva ritangiye, nta basifuzi bungirije cyangwa abandi bayobozi b’umukino bamufashaga bari kumwe na we ku kibuga.
Ubushyamirane bwatangiye mu gice cya mbere cy’umukino ubwo bamwe mu bakinnyi ba Mikango United batangiraga kugaragaza kutishimira ibyemezo by’umusifuzi. Bamushinje kutabaha ikosa bavuga ko bari bakorewe n’abakinnyi b’indi kipe, ibintu byatumye umwuka uba mubi hagati y’impande zombi.
Ubwo umukino wari ugikomeje, uburakari bwaje gukaza umurego kugeza ubwo bamwe mu bakinnyi ndetse n’abafana binjiye mu kibuga, batangira kwirukankana Donald Tonga bashaka kumugirira nabi.
Abari hafi y’aho byabereye bavuga ko uwo musifuzi yakubiswe bikomeye n’imbaga y’abantu bakoresheje imigeri, ibipfunsi, amabuye ndetse n’inkoni. Yakomeje gukubitwa kugeza ubwo yaguye hasi arembye cyane, atakibasha kwirwanaho.
Nyuma y’iyo nkubiri, Donald Tonga yahise ajyanwa ku ivuriro rya Chamasongo Clinic kugira ngo ahabwe ubutabazi bwihuse, ariko abaganga bahageze batangaza ko yamaze gushiramo umwuka mbere yo kugera kwa muganga.
Polisi yavuze ko umurambo we wasanganywe amaraso menshi ndetse ufite ibikomere bikomeye cyane ku mutwe, ibintu byagaragaje ubukana bw’ihohoterwa yakorewe n’abo bantu.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, Robertson Mweemba, yatangaje ko abantu batatu bamaze gutabwa muri yombi bakekwaho kugira uruhare muri ubwo bwicanyi, mu gihe abandi bagishakishwa nyuma yo guhunga ingo zabo.
Robertson Mweemba yavuze ko “iperereza rikomeje kugira ngo hamenyekane uruhare rwa buri wese muri ubwo bwicanyi bwabereye ku kibuga cy’umupira w’amaguru.”
Urupfu rwa Donald Tonga rwongeye kuzamura impaka ku mutekano w’abasifuzi n’abayobozi b’imikino muri zimwe mu marushanwa yo mu bice by’icyaro no mu marushanwa adafite umutekano uhagije.
Hari abagaragaza ko kutagira abasifuzi bungirije, abashinzwe umutekano ndetse n’inzego zicunga imyitwarire y’abafana bishobora kuba byaragize uruhare mu bwicanyi bwabaye.
Abakunzi b’umupira w’amaguru muri Zambia bakomeje gusaba ko ababigizemo uruhare bose bafatwa bagashyikirizwa ubutabera, mu gihe bamwe mu batuye muri Chipangali bavuga ko batunguwe no kubona umukino wari ugamije imyidagaduro urangira havuyemo urupfu rw’umuntu.
Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.
Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Hano udukurikirane kuri WhatsApp

