Akagambane ka Kayumba Nyamwasa mu rubanza rwa Eugene Gasana wahamijwe icyaha gikomeye muri Amerika.

Eugène-Richard Gasana wahoze ari Ambasaderi w’u Rwanda muri Loni ndetse akaba yaranabaye Perezida w’Akanama ka Loni gashinzwe Umutekano, ari mu bihe bikomeye nyuma yo guhamywa n’urukiko rwo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika icyaha cy’ihohotera rishingiye ku gitsina, ibintu byongeye kuzamura impaka ku bibazo bya politiki yari amaranye imyaka n’ubutegetsi bw’u Rwanda ndetse n’isano ye na Kayumba Nyamwasa n’umutwe wa RNC.

Ku wa Kane tariki 7 Gicurasi 2026, abacamanza bo mu Rukiko rwa Manhattan muri New York bemeje ko Gasana yafashe ku ngufu umukobwa wari ufite imyaka 21 wakoraga kwimenyereza umwuga muri Ambasade y’u Rwanda muri Loni mu mwaka wa 2014. Urukiko rwategetse ko Gasana yishyura uwo mukobwa miliyoni eshanu z’amadolari ya Amerika nk’indishyi.

Uyu mukobwa, Benita Uruhisho, ni we watanze ikirego bwa mbere mu mwaka wa 2019. Mu nyandiko z’urukiko, yavuze ko Gasana yamutumiye muri Millennium Hilton Hotel i New York no muri One UN Plaza, amubwira ko bagiye kuganira no gusangira, ariko agezeyo agasanga icyumba kirimo igitanda.

Yabwiye urukiko ko Gasana yamufashe ku ngufu inshuro ebyiri, harimo n’ibikorwa byabaye tariki 11 Nyakanga 2014. Yavuze ko atahise abimenyesha ubuyobozi kubera ubwoba bwinshi yari afite, aho yumvaga ko Gasana ashobora kumugirira nabi cyangwa akagira icyo akorera umuryango we wari mu Rwanda.

Ikigo cy’abanyamategeko Liston Abramson LLP cyunganiraga uwahohotewe cyatangaje ko uru rubanza rwari rumaze imyaka myinshi kandi ko uwo mukobwa yihanganiye igitutu gikomeye kugira ngo ubutabera buboneke.

Cyagize kiti: “Nta mwanzuro wakuraho ingaruka yahuye na zo. Ariko uyu mwanzuro uratanga ubutumwa bukomeye bugira buti ‘n’abantu bakomeye bakurikiranwa’.”

Abunganira Benita Uruhisho bavuze kandi ko uruhande rwa Gasana rwagerageje kumuharabika no gutera ubwoba abatangabuhamya, ariko urukiko rugasanga ubuhamya bwe bujyanye n’ibimenyetso byatanzwe n’inzobere mu by’ihungabana ndetse n’abaganga bagaragaje ko ibimenyetso yari afite bihura n’iby’umuntu wahuye n’ihohotera rishingiye ku gitsina.

Nubwo Gasana n’abamwunganiraga bagerageje kuvuga ko uru rubanza rwari “akagambane ka politiki” gafitanye isano n’ibibazo yagiranye n’ubutegetsi bw’u Rwanda nyuma yo guhunga igihugu, inteko iburanisha yo muri Amerika yasanze ibyo birego nta bimenyetso bifatika bifite ugereranyije n’ubuhamya bw’uwahohotewe.

Icyakora, amakuru yagiye acicikana mu nzego za politiki no mu basesenguzi agaragaza ko ikibazo cya Gasana kitarebaga gusa urubanza rw’ihohotera, ahubwo ko yari amaze imyaka ari mu mikoranire ya hafi na Kayumba Nyamwasa ndetse n’umutwe wa RNC urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda.

Amakuru atandukanye avuga ko nyuma yo gukurwa ku mwanya wa Ambasaderi w’u Rwanda muri Loni muri Kanama 2016, Gasana yanze gutaha mu Rwanda maze atangira gukorana n’abatavuga rumwe na Leta, cyane cyane RNC ya Kayumba Nyamwasa.

Raporo zitandukanye zavugaga ko Gasana yabaye umwe mu bantu bakomeye bafashaga Kayumba Nyamwasa mu bikorwa by’ububanyi n’amahanga, gushaka inkunga no guhuza imitwe irwanya Leta y’u Rwanda n’ibihugu bimwe byo mu karere birimo Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Uganda.

Hari amakuru avuga ko Kayumba Nyamwasa ari we washyize Gasana imbere mu bikorwa bya RNC kubera ubunararibonye yari afite muri dipolomasi mpuzamahanga no kuba yari afite imikoranire n’abanyapolitiki n’abadipolomate bo mu bihugu bikomeye.

Abasesenguzi bamwe bavuga ko ubwo urubanza rwa Gasana rwatangiraga gukomera muri Amerika, bamwe mu bari hafi ya Kayumba Nyamwasa batangiye kwitandukanya na we kugira ngo ibikorwa bya RNC bitagira icyasha mpuzamahanga. Ibi ni byo bamwe bise “akagambane” cyangwa gutereranwa kwa Gasana n’abo bari bafatanyije urugendo rwa politiki.

Hari n’ababona ko kuba Gasana yarasigaye wenyine mu rubanza rwe, mu gihe bamwe mu bari abafatanyabikorwa be muri RNC batongeye kumugaragaza mu bikorwa bya politiki, ari ikimenyetso cy’uko yari amaze kuba umutwaro kuri uwo mutwe kubera uburemere bw’ibyaha yashinjwaga.

Ibibazo bya politiki bya Gasana byatangiye kuvugwa cyane kuva mu 2015 ubwo mu Rwanda habaga impinduka z’Itegeko Nshinga zemereraga Perezida Paul Kagame kongera kwiyamamaza. Raporo zimwe z’imiryango mpuzamahanga n’ibitangazamakuru byavugaga ko Gasana atishimiye iyo gahunda, ibintu bivugwa ko byatumye atangira kutizerwa n’ubutegetsi.

Nyuma y’umwaka umwe gusa, muri Kanama 2016, Inama y’Abaminisitiri yamukuye ku mwanya wa Ambasaderi w’u Rwanda muri Loni. Nta mpamvu zirambuye zatangajwe icyo gihe, ariko amakuru yavugaga ko hari ikibazo cy’imyitwarire n’imikoreshereze y’ububasha bwe.

Leta y’u Rwanda yagiye ishimangira ko ikibazo cya Gasana atari politiki ahubwo ko ari ibyaha yakoze, birimo ihohotera rishingiye ku gitsina, gukoresha nabi ububasha ndetse n’ibikorwa byo gukorana n’imitwe ishaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Mu mwaka wa 2024 no mu ntangiriro za 2025, amakuru y’ubutasi yavugaga ko Gasana yari amaze kugira uruhare rukomeye mu guhuza ibikorwa bya RNC n’indi mitwe ikorera mu burasirazuba bwa DRC, harimo gushaka inkunga no gushaka ubufasha bw’inzego zimwe zo muri icyo gihugu.

Leta y’u Rwanda yakomeje gushinja Kayumba Nyamwasa na RNC gutegura ibikorwa by’iterabwoba birimo ibitero bya gerenade no gushaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda nk’uko byagiye bigaragara no mu myaka yashize hagati ya 2010 na 2014.

Guhamwa n’icyaha kwa Gasana muri Amerika byafashwe nk’igihombo gikomeye ku ruhande rw’abakorana na Kayumba Nyamwasa, cyane cyane mu rwego rw’ububanyi n’amahanga no gushaka inkunga.

Abasesenguzi bavuga ko uyu mwanzuro w’urukiko rwa Amerika ushobora gukomeza gushyira igitutu kuri RNC no gutuma abafatanyabikorwa bayo mpuzamahanga bayigendera kure kubera icyasha cy’ibirego bikomeye by’ihohotera rishingiye ku gitsina byahamye umwe mu bayobozi bakomeye bayifashaga.

Ibikorwa bya Gasana nk’umuntu wari ufite ubushobozi bwo guhuza imitwe irwanya Leta y’u Rwanda n’abanyamahanga, byahise bihungabanywa n’uru rubanza, ibintu bamwe babona nk’iherezo rya politiki ye ndetse n’igihombo gikomeye kuri Kayumba Nyamwasa wari waramugize umwe mu bantu be b’ingenzi mu bikorwa byo gushaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.  

Kanda hano udukurikirane kuri FacebookHano udukurikirane kuri WhatsApp 

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui