Corneille Nangaa wa AFC/M23 atangaje ko iminsi ya Tshisekedi ku butegetsi ibaze nyuma y’ubutumwa bwa Amerika

Umwuka wa politiki n’umutekano ukomeje kuzamba muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, mu gihe Leta Zunze Ubumwe za Amerika zamaganye ibitero bya drone byagabwe mu gace ka Mushaki muri Teritwari ya Masisi, naho Umuyobozi w’Ihuriro AFC/M23, Corneille Nangaa Yobeluo, agatangaza ko Perezida Félix Tshisekedi asigaje iminsi mike ku butegetsi.

Ibi bibaye nyuma y’igitero gikomeye cyagabwe ku isoko rya Mushaki ku wa 8 Gicurasi 2026, aho ihuriro AFC/M23 ryatangaje ko abasivili bagera kuri 20 bishwe abandi 57 bagakomereka, barimo abagore, abana n’abandi banyantege nke.

Umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka, yavuze ko icyo gitero cyabaye hagati ya saa cyenda n’iminota 45 na saa kumi n’iminota 25 z’umugoroba, ashinja ingabo ziri ku ruhande rwa Leta ya Congo Kinshasa kuba ari zo zagabye icyo gitero cya drone.

Yagize ati: “Imibare y’agateganyo igaragaza ko hapfuye abasivili nibura 20, abandi 57 barakomereka, barimo abagore, abana n’abandi banyantege nke. Iki gitero kigambiriwe ku basivili kigize ibyaha by’intambara n’ibyibasira inyokomuntu.”

Kanyuka yasobanuye ko icyo gitero gikurikiye ibindi byagabwe mu duce dutandukanye two muri Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo kuva mu ntangiriro za Gicurasi 2026.

Mu bice yavuze harimo Gakenke na Rugezi muri Minembwe, Kalenga muri Masisi ndetse na Lumbishi muri Kalehe, aho yavuze ko hose habaye ibitero byibasiye abaturage.

Ku wa 7 Gicurasi 2026 saa saba n’iminota 20 z’amanywa, AFC/M23 yatangaje ko ingabo za Leta ya Congo zarashe ibisasu i Kalenga muri Teritwari ya Masisi, bikaviramo abaturage bamwe gutakaza ubuzima abandi bagahunga.

Ku wa 4 Gicurasi 2026 na bwo havuzwe ibitero mu gace ka Lumbishi no mu nkengero zako muri Teritwari ya Kalehe, mu gihe ku wa 3 Gicurasi 2026, Lumbishi, Rutare n’utundi duce tuhakikije twagabweho ibitero bikomeye.

AFC/M23 yanatangaje ko ku wa 2 Gicurasi 2026, i Rugezi muri Minembwe hagabwe ibitero bya drone byahitanye abaturage benshi ndetse bigateza iyimurwa rikomeye ry’abaturage.

Iri huriro ryashimangiye ko ridashobora gukomeza kurebera ibitero bigabwa ku baturage ndetse no ku birindiro byaryo, rivuga ko rifite uburenganzira bwo kwirwanaho no kurinda abasivili.

AFC/M23 yasabye kandi abahuza n’abashyigikiye ibiganiro by’amahoro barimo Qatar, Amerika n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe kwita kuri iki kibazo.

Ku wa 9 Gicurasi 2026, Ibiro by’Umunyamabanga wa Amerika wungirije ushinzwe ubufatanye na Afurika byamaganye icyo gitero cyo muri Mushaki ndetse n’ubwicanyi buri kuvugwa hafi y’umujyi wa Uvira muri Kivu y’Amajyepfo.

Byagize biti: “Amerika yamaganye igitero cyagabwe cya drone cyagabwe uyu munsi muri Mushaki, Kivu y’Amajyaruguru n’ubwicanyi buri gukorerwa hafi ya Uvira muri Kivu y’Amajyepfo.”

Amerika yasabye impande zose guhagarika imirwano no kubahiriza ibyo zemeye mu masezerano y’agahenge.

Yagize iti: “Impande zose zigomba gutanga agahenge ko mu rwego rwo hejuru, zigashyira mu bikorwa ibyo guhagarika imirwano ziyemeje, zikarinda abasivile kandi zigashyira imbere ibiganiro no gucubya umwuka mubi.”

Washington ariko ntiyahise yemeza ko Leta ya Congo Kinshasa ari yo yagabye ibyo bitero, nubwo AFC/M23 ari yo yayishinje.

Nyuma y’ubu butumwa bwa Amerika, abantu benshi ku mbuga nkoranyambaga banenze uburyo yasabye “impande zose” guhagarika imirwano, bavuga ko bidahuye n’ibirego by’uko hari uruhande rukomeje kugaba ibitero ku baturage.

Mu gihe ikibazo cy’umutekano gikomeje gukaza umurego, Perezida Félix Tshisekedi na we yakomeje guteza impaka nyuma yo gutangaza ko ashobora gusuzuma Itegeko Nshinga ndetse ko amatora ya 2028 ashobora kutazaba niba intambara yo mu Burasirazuba bwa Congo idahagaze.

Ku wa 6 Gicurasi 2026, Tshisekedi yabwiye abanyamakuru i Kinshasa ati: “Nitudashobora guhagarika iyi ntambara, ku bw’ibyago ntituzashobora gutegura amatora mu 2028. Ariko ibyo ntibizaba kubera ko nzaba nanze kuyategura. Ubushobozi burahari, twabikora ariko ntitwayategura tudafite Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo.”

Yakomeje avuga ko ikibazo cyo kuvugurura Itegeko Nshinga kidakwiye guhuzwa no gushaka manda ya gatatu.

Ati: “Ni iki cyiza kiri muri iri Tegeko Nshinga? Ese twarireka uko riri cyangwa? Ni iki cyatubuza kubisuzuma? Icyo ni cyo kibazo. Ariko ikintu kimwe tudakwiye gukora ni ukubihuza na manda ya gatatu. Sinshaka manda ya gatatu ariko nababwira ko abaturage nibashaka ko nyobora manda ya gatatu, nzabyemera.”

Aya magambo yahise asubizwa na Corneille Nangaa mu kiganiro n’abanyamakuru cyabereye i Goma ku wa 8 Gicurasi 2026.

Nangaa yavuze ko umugambi wa Tshisekedi wo guhindura Itegeko Nshinga utazamuhira, asaba Abanye-Congo bo mu byiciro bitandukanye gushyigikira AFC/M23.

Yagize ati: “Ashaka guhindura Itegeko Nshinga. Niba ari umugabo, nabikorere. Ariko uko tubyumva kandi ndavuga mu izina rya AFC/M23, igihe ni iki. Ikiganiro n’abanyamakuru gituma Abanye-Congo bumva intego yacu. AFC/M23 irasaba abanyapolitiki bose, abaturage bose gushyigikira urugamba rwo kurinda RDC.”

Nangaa yanatangaje ko abaturage badakwiye gutungurwa nibaramuka bumvise Tshisekedi avuye ku butegetsi mu gihe cya vuba.

Ati: “Ejo ntimuzatungurwe kuko azagenda mu minsi iri imbere. Azagenda. Ariko ntimuzatungurwe no kumva avuga ati ‘Sinari nzi ko nari Perezida’. Azavuga ati ‘Sinari nzi ko ari njye wagombaga kurinda umutekano wa Congo cyangwa niba ari njye wagombaga gukora iki cyangwa kiriya’.”

Uyu muyobozi wa AFC/M23 yavuze kandi ko Tshisekedi yasabye Abanye-Congo imbabazi kubera ko atashoje intambara ku Rwanda nk’uko yari yarabibasezeranyije mu mpera za 2023 ubwo yiyamamazaga.

Tshisekedi yari yavuze ko yabeshywe ku bushobozi bw’ingabo za Congo, agaragaza ko igisirikare “cyarinjiriwe n’abanzi”, ari yo mpamvu hakomeje kumvikana amakuru y’abasirikare batabwa muri yombi cyangwa bagakatirwa bashinjwa kugambanira igihugu.

Nangaa yavuze ko ibyo ari ibimenyetso by’ubuyobozi budafite ubushobozi bwo gukemura ibibazo igihugu gifite.

Yanatangaje ko AFC/M23 ikomeje gushaka ubufasha bw’Abanye-Congo bo mu gihugu no hanze yacyo, harimo abatuye i Kinshasa, ababa mu buhungiro ndetse na bamwe mu banyapolitiki bari mu ihuriro Union Sacrée rishyigikiye Tshisekedi.

Ati: “AFC/M23 ikeneye gushyigikirwa n’Abanye-Congo baba i Kinshasa, abari mu buhungiro ndetse na bamwe mu bari muri Union Sacrée bavugana natwe mu ibanga.”

Aya makuru yose aje mu gihe ibibazo by’umutekano, intambara, impaka ku Itegeko Nshinga ndetse n’igitutu mpuzamahanga bikomeje kongera ubushyamirane muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.  

Kanda hano udukurikirane kuri FacebookHano udukurikirane kuri WhatsApp 

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui