Rwanda Premier League yaciye impaka ku gutanga ibikombe bibiri bya Shampiyona muri uyu mwaka w’imikino

Impaka zikomeje gufata intera mu bakurikiranira hafi umupira w’amaguru mu Rwanda nyuma y’uko ubuyobozi bwa Rwanda Premier League bwemeje ko uyu mwaka w’imikino wa 2025/26 uzasozwa hatanzwe ibikombe bibiri bya Shampiyona, harimo icy’uzaba uwa mbere muri BK Pro League n’icy’“uwitwaye neza mu makipe y’u Rwanda”.

Ibi bibaye mu gihe amakipe abiri yo muri Sudani, Al-Hilal SC na Al-Merrikh SC, ari yo ayoboye urutonde rwa BK Pro League ndetse akaba yarahawe uburenganzira bwo gukinira mu Rwanda kubera ikibazo cy’umutekano n’ihagarara rya shampiyona iwabo muri Sudani.

BK Pro League, yahinduwe izina nyuma y’amasezerano y’imyaka itanu n’igice yasinywe hagati ya Rwanda Premier League na Banki ya Kigali, igeze mu mikino ine ya nyuma, ibintu byatumye ihangana rirushaho gukomera haba hagati y’amakipe ndetse no mu bitekerezo by’abafana.

Bamwe mu bakunzi b’umupira bavuga ko bidakwiye ko ikipe ishobora kurangiza iri ku mwanya wa gatatu cyangwa uwa kane yahabwa igikombe cya shampiyona y’u Rwanda kandi atari yo yabaye iya mbere muri rusange. Hari abagaragaza ko amategeko y’irushanwa akwiye gusobanurwa neza kugira ngo hatazabaho urujijo ku cyubahiro cy’ikipe izahabwa igikombe nyamukuru.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Umuyobozi Mukuru wa Rwanda Premier League, Jules Karangwa, yavuze ko nta gihindutse ku murongo watangajwe mbere y’itangira rya shampiyona, ashimangira ko hazatangwa ibikombe bibiri nk’uko byari byaremejwe.

Yagize ati: “Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye mu Ukwakira, ndumva Chairman yarabisobanuye. Hagize igihinduka twababwira ariko ni kuriya bimeze. Hazatangwa igikombe cya ‘Champions d’Honneur’ n’icy’uwatwaye Shampiyona nyir’izina.”

Aya magambo yongeye gukurura impaka, cyane cyane ku bafana ba APR FC na Rayon Sports, amakipe y’u Rwanda akomeje guhatanira kurangiza ari imbere y’andi yo mu gihugu kugira ngo azahagararire u Rwanda mu marushanwa Nyafurika.

Chairman w’Inama y’Ubuyobozi ya Rwanda Premier League, Mudaheranwa Hadji Youssuf, na we yari yarabivuze mbere y’uko shampiyona itangira, agaragaza ko amakipe yo muri Sudani yemerewe gukina gusa ariko nta bindi by’inyongera azahabwa mu bihembo byagenwe ku makipe y’u Rwanda.

Ati: “Nabakuriye inzira ku murima. Icyo bagomba gukora ni amarushanwa gusa, ariko nibigera kuri ariya mafaranga, ikipe z’u Rwanda twazipangiye amafaranga ari 16, ntabwo dushobora kubihindura.”

Al-Hilal SC na Al-Merrikh SC zombi ziri ku isonga rya BK Pro League, ibintu byerekana urwego zikomeje kugaragaza kuva zatangira gukinira mu Rwanda. Al-Hilal ifite amanota 67 ku mwanya wa mbere, igakurikirwa na Al-Merrikh ifite amanota 58, mu gihe APR FC iri ku mwanya wa gatatu n’amanota 56, Rayon Sports ikaba iya kane n’amanota 48 nyuma y’imikino 30.

Hari kandi umukino utegerejwe cyane hagati ya Al-Hilal na Al-Merrikh ushobora kugira uruhare rukomeye mu kugena ikipe izarangiza ku mwanya wa mbere muri BK Pro League.

APR FC ishobora kwisubiza igikombe cya shampiyona ku nshuro ya karindwi yikurikiranya mu gihe Rayon Sports yananirwa gutsinda Marine FC kuri uyu wa Gatandatu, naho APR ikabona intsinzi kuri AS Kigali mu mukino uzaba ku Cyumweru.

Nubwo amakipe yo muri Sudani ari ku isonga rya shampiyona, amategeko agenga amarushanwa Nyafurika azatuma harebwa uko amakipe y’u Rwanda yakurikiranye kugira ngo hamenyekane azaserukira igihugu muri CAF Champions League na CAF Confederation Cup.

Ikipe izatwara Igikombe cy’Amahoro ni yo izahagararira u Rwanda muri CAF Confederation Cup. Gusa niba APR FC yatwara shampiyona ikanegukana Igikombe cy’Amahoro, itike ya CAF Confederation Cup izahabwa ikipe izaba yakurikiyeho muri BK Pro League.

Al-Hilal na Al-Merrikh ntizigeze zinjira mu marushanwa y’Igikombe cy’Amahoro cy’uyu mwaka, ibintu byafashwe nk’uburyo bwo gukomeza gutandukanya amarushanwa y’imbere mu gihugu n’uruhare rwazo rw’agateganyo muri shampiyona y’u Rwanda.

Uyu si wo mwaka wa mbere aya makipe yitabira shampiyona y’ikindi gihugu. Mu mwaka ushize wa 2024/25, yakinnye muri shampiyona ya Mauritania, aho Al-Hilal yasoje ari iya mbere ihabwa igihembo cyihariye aho guhabwa igikombe cya shampiyona, mu gihe FC Nouadhibou yo muri Mauritania ari yo yahawe igikombe nubwo yari yabaye iya kabiri.

Nyuma y’iyo shampiyona, Al-Hilal na Al-Merrikh byasubiye muri Sudani gukina irushanwa ryahuje amakipe umunani ya mbere kugira ngo hatoranywe azaserukira igihugu mu mikino Nyafurika ya 2025/26.

Umutoza wa Al-Hilal SC, Laurentiu Reghecampf, aheruka gutangaza ko bafite intego ebyiri zikomeye muri uyu mwaka w’imikino.

Yagize ati bafite “intego yo gutwara Shampiyona y’u Rwanda ndetse n’iya Sudani.”

Imikino ya kamarampaka ya shampiyona ya Sudani iteganyijwe gutangira tariki ya 15 Gicurasi 2026, aho amakipe yombi ateganya koherezayo bamwe mu bakinnyi bayo bakomeye bari bamaze igihe bakina muri BK Pro League.

Hari kandi indi ngingo yakomeje kuvugisha benshi, ijyanye n’amategeko y’abanyamahanga. Shampiyona y’u Rwanda isanzwe itegeka amakipe kutarenza abanyamahanga umunani ku mukino, ariko iri tegeko ntiryashyizwe ku makipe yo muri Sudani, ibintu bamwe babona nk’inyungu idasanzwe yahawe ariya makipe.

Nubwo bimeze bityo, ubuyobozi bwa Rwanda Premier League bukomeje gushimangira ko ibijyanye n’aya makipe byose byasobanuwe mbere y’itangira ry’amarushanwa, kandi ko intego nyamukuru ari ukugumana urwego rwo hejuru rwa shampiyona ndetse no gufasha amakipe yo muri Sudani kubona aho akinira mu bihe igihugu cyabo kigihanganye n’ibibazo by’umutekano.

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui