Umuhuzabikorwa w’ihuriro AFC/M23, Corneille Nangaa, yikomye bikomeye Leta Zunze Ubumwe za Amerika nyuma y’igitero cya drone cyagabwe n’ingabo za FARDC ku isoko rya Mushaki muri Teritwari ya Masisi, igitero cyahitanye abaturage benshi abandi bagakomereka.
Icyo gitero cyabaye ku wa Gatanu tariki ya 8 Gicurasi 2026, aho drone z’ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zagabye ibisasu mu gace ka Mushaki, ahari hari abaturage benshi bari mu bikorwa byabo bya buri munsi. Amakuru yatanzwe na AFC/M23 agaragaza ko abishwe ari benshi mu gihe abakomeretse bamaze kurenga 30.
Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa X, Nangaa yavuze ko ubutegetsi bwa Kinshasa bukomeje ibikorwa by’ubugizi bwa nabi bifashwamo n’abafatanyabikorwa batandukanye barimo ingabo z’u Burundi, umutwe wa FDLR, abacanshuro ndetse n’imitwe ya Wazalendo.
Yagize ati: “Ibi bikorwa by’ubugizi bwa nabi byahitanye abantu barenga 30 ndetse bigakomeretsa benshi, byakozwe n’ubutegetsi butemewe bwa Kinshasa bwirata gushyigikirwa na Leta Zunze Ubumwe za Amerika kugira ngo buhe ishingiro ibikorwa byabwo bufatanyijemo n’ingabo z’u Burundi, abacanshuro b’Abanya-Colombia n’Abanyamerika, FDLR, Wazalendo n’indi mitwe igambiriye ikibi bwishyura.”
Nangaa yavuze ko ibyo bikorwa bikwiye kwamaganwa mu buryo bukomeye, anasaba ko ubutegetsi bwa Kinshasa bushyirwa ku karubanda kubera ibyo bushinjwa gukorera abaturage b’abasivili.
Iki gitero cyafashe indi ntera nyuma y’uko Amerika ibinyujije mu Ishami ryayo rishinzwe ububanyi n’amahanga muri Afurika yamaganye ibitero byagabwe i Mushaki, ariko ntivuge mu buryo bweruye ko ubutegetsi bwa Kinshasa ari bwo bwabigizemo uruhare.
Iyo myitwarire ya Washington yateye uburakari AFC/M23, cyane cyane mu gihe Amerika imaze igihe ishinjwa kwegera ubutegetsi bwa RDC nyuma y’amasezerano ajyanye n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro yasinywe hagati y’ibihugu byombi.
Nangaa yavuze ko Perezida Félix Tshisekedi ari gukoresha ayo masezerano nk’ubwishingizi bwo gukora ibyo ashaka adatinya igitutu mpuzamahanga.
Ati: “Birababaje kubona Bwana Félix Tshisekedi arimo gukoresha amasezerano y’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro yagiranye na Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu kwigira indakorwaho, ku ruhande rumwe akiha uburenganzira bwo kwica abaturage b’abasivili batagira kirengera, ku rundi ruhande akaniha uburenganzira bwo kwica amasezerano yose y’amahoro ntabiryozwe.”
Uyu munyapolitiki yakomeje anenga uburyo Amerika yirinze kuvuga mu buryo butaziguye uwagabye igitero cya Mushaki, kandi nk’uko abivuga “azwi na bose”.
Yagize ati: “Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Amerika binyuze mu biro byayo bishinzwe Afurika, mu buryo buteye amatsiko irigaragaza nk’idashoboye kugaragaza neza nyirabayazana w’ibi bitero bya drone, nyamara azwi na bose, kumwamagana no kumufatira ibihano bikwiye.”
Nangaa kandi yavuze ko amagambo yakoreshejwe na Amerika nyuma y’icyo gitero atajyanye n’uburemere bw’ibyabaye, cyane cyane nyuma y’uko Washington isabye “impande zose gutanga agahenge no kubahiriza ibyo ziyemeje mu guhagarika imirwano.”
Ku bwe, gushyira AFC/M23 na Leta ya Kinshasa “mu gatebo kamwe” ari ibintu bishobora gutesha agaciro inzira z’ubuhuza ndetse bikibazwaho ku rwego mpuzamahanga.
Ati: “Byangiza kandi bigatesha agaciro ubuhuza”, anongeraho ko ibyo “bitera kwibaza gukomeye ku bijyanye no kubahiriza amahame yo kutabogama no kwizerwa kw’inzego z’ubuhuza.”
Nangaa yagaragaje impungenge ko imyitwarire ya Amerika ishobora no kubangamira amahirwe yo kugera ku mahoro arambye mu burasirazuba bwa Congo, ahakomeje kubera imirwano hagati ya AFC/M23 n’ingabo za Leta ya RDC zifatanyije n’imitwe iyishyigikiye.
Ibi bibaye mu gihe ikibazo cy’umutekano muri Teritwari za Masisi na Rutshuru gikomeje gufata indi ntera, abaturage bakaba ari bo bakomeje kugirwaho ingaruka n’imirwano, ibitero bya drone ndetse n’ikorwa ry’ibikorwa bya gisirikare bikorwa n’impande zihanganye.
Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.
Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Hano udukurikirane kuri WhatsApp

