Ibibazo by’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bikomeje gufata indi ntera ku rwego mpuzamahanga, aho Leta Zunze Ubumwe za Amerika zigaragaza ko ziteguye gukaza ingamba zo guhana abashinjwa kubangamira amahoro hagati ya Kinshasa na Kigali.
Mu gihe amakimbirane hagati ya RDC n’u Rwanda akomeje kuba kimwe mu bibazo bikomeye muri Afurika, abanyapolitiki bo muri Amerika batangiye gushyira imbere uburyo bushya bwo gukoresha igitutu cya dipolomasi n’ubukungu kugira ngo impande zishyamiranye zemere inzira y’amahoro.
Ni muri urwo rwego Depite Johnny Olszewski wo mu Ishyaka ry’Aba-Demokarate uhagarariye agace ka Maryland yagejeje mu Nteko Ishinga Amategeko y’Amerika umushinga w’itegeko witwa H.R. 8704, uzwi nka “STABLE DRC Act”.
Uyu mushinga ugamije guha Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ububasha bwo gufatira ibihano abantu, imitwe cyangwa ibigo bikekwa ko bibangamira ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’amahoro ya Washington yasinywe ku wa 4 Ukuboza 2025 hagati ya RDC n’u Rwanda.
Uyu mushinga ugaragaza uburyo bushya Washington ishaka gukoresha mu guhangana n’ibibazo byo mu Burasirazuba bwa Congo, aho igitutu cya dipolomasi gishingiye ku bihano by’ubukungu, amategeko n’ububanyi n’amahanga kiri gushyirwa imbere.
Abashyigikiye iri tegeko bavuga ko rizafasha Amerika kugira ubushobozi bwo gufatira ibihano byihuse abantu cyangwa imiryango yose ishobora kuba ibangamiye amahoro n’umutekano mu karere.
Uyu mushinga wibanda cyane ku masezerano ya Washington, aho RDC n’u Rwanda byiyemeje kubahiriza ubusugire bw’ibihugu byabyo no guhagarika ibikorwa byose bishobora guteza umutekano muke mu karere.
Amerika igaragaza ko hakenewe uburyo bukomeye bwo gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’ayo masezerano kubera impungenge z’uko ashobora kutubahirizwa uko bikwiye.
Mu nyandiko z’uyu mushinga, bamwe mu badepite bo muri Amerika bagaragaza ko hari ibimenyetso bishinja Ingabo za RDC, FARDC, gukorana n’umutwe wa FDLR, umutwe ufite amateka ajyanye na Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.
Banavuze kandi ko umutwe wa M23 ushobora kuba ubona ubufasha buturutse mu bihugu bimwe na bimwe, ibintu Amerika ibona nk’ibikomeje kongera ubukana bw’intambara mu Burasirazuba bwa Congo.
Washington ivuga ko FDLR yagize uruhare mu byaha bikomeye birimo gufata ku ngufu, kwica abaturage, gushimuta abana no kubinjiza mu mirwano, ndetse no gusenya ibikorwa by’abaturage.
Mu rwego rwo gukaza igitutu, “STABLE DRC Act” iteganya ko Perezida wa Amerika ashobora gufatira ibihano abantu bose b’abanyamahanga bakekwaho kubangamira amasezerano ya Washington, nubwo amazina yabo atatangajwe muri uyu mushinga.
Ibihano bishobora gufatwa birimo gufatira imitungo iri muri Amerika, guhagarika ubucuruzi n’amasosiyete y’Abanyamerika, guhagarika cyangwa kwambura abantu viza, ndetse no kubuza bamwe kwinjira ku butaka bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Icyakora, uyu mushinga uvuga ko ibikorwa by’ubutabazi nk’ibijyanye n’ibiribwa, imiti n’ubuvuzi bitazagirwaho ingaruka n’ibyo bihano. Hari kandi ingingo zidasanzwe zigamije kurinda ibikorwa by’Umuryango w’Abibumbye n’iby’umutekano wa Amerika.
Abasesenguzi ba politiki mpuzamahanga bavuga ko uyu mushinga ari ikimenyetso gikomeye cy’uko Amerika ishaka kongera ijambo ryayo mu bibazo by’umutekano wa Afurika yo Hagati, cyane cyane mu Burasirazuba bwa Congo bumaze imyaka myinshi mu ntambara.
Washington isa n’ishaka kwerekana ko ikibazo cya Congo kitakiri ikibazo cy’akarere gusa, ahubwo cyahindutse ikibazo gifite ingaruka ku mutekano mpuzamahanga no ku nyungu z’ubukungu n’umutekano bya Amerika.
Ku ruhande rwa dipolomasi, Amerika ishaka gushyira igitutu ku mpande zose zishinjwa gukomeza intambara kugira ngo zemere inzira y’ibiganiro n’amasezerano.
Nanone kandi, hari ababona ko Amerika ifite inyungu zikomeye mu karere zirimo umutekano ndetse n’umutungo kamere uri mu Burasirazuba bwa RDC, akarere gakungahaye ku mabuye y’agaciro akoreshwa mu ikoranabuhanga rigezweho ku Isi.
Nubwo uyu mushinga ukomeje kuvugisha benshi, ntabwo uraba itegeko rya nyuma. Urasabwa kubanza gusuzumwa n’inzego zitandukanye z’Inteko Ishinga Amategeko y’Amerika mbere yo gutorwa no kwemezwa burundu.
Hari amahirwe ko hari ingingo zishobora guhindurwa cyangwa hakongerwamo ibindi bitekerezo mbere y’uko uba itegeko rikurikizwa.
Icyakora, kuba Amerika yaratangiye gushyira imbere umushinga nk’uyu byamaze gutanga ubutumwa bukomeye ku bihugu byo mu karere no ku mitwe yitwaje intwaro ikorera mu Burasirazuba bwa Congo.
Ni ubutumwa bwerekana ko igitutu cya dipolomasi gishobora gukomeza kwiyongera kuri RDC, u Rwanda ndetse n’imitwe yose ishinjwa kugira uruhare mu mutekano muke ukomeje kuzahaza abaturage bo muri aka karere.
Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.
Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Hano udukurikirane kuri WhatsApp

