Ukraine Yahinduye Isura y’Urugamba: Yigaranzuye Ingabo z’u Burusiya Mu Ntambara Imaze Imyaka Irenga Ine

Intambara imaze imyaka irenga ine hagati ya Ukraine n’u Burusiya iri kwinjira mu kindi cyiciro gishya, nyuma y’uko ku rugamba hatangiye kugaragara ibimenyetso byerekana ko ingabo za Kyiv zongeye kugira imbaraga, mu gihe bamwe mu basirikare b’u Burusiya bavuga ko umunaniro n’igihombo cy’intambara bimaze kubarembya.

Mu bice biri hafi ya Zaporizhzhia, umwe mu basirikare ba Ukraine bakoresha drones mu mutwe wa Lazar’s Group, Kyrylo Bondarenko, yavuze ko hari impinduka zikomeye bamaze kubona ku rugamba ndetse no ku mitekerereze y’ingabo z’u Burusiya.

Yagize ati: “Turabona kandi tukumva uburyo morale y’ingabo z’u Burusiya iri guhinduka. Bananiwe. Twashoboye guhindura isura y’urugamba.”

Aya magambo aje mu gihe amakuru mashya atangwa n’abasesenguzi mpuzamahanga akomeje kwerekana ko Ukraine iri kugabanya umuvuduko w’ingabo za Moscow ndetse ikaba yaratangiye no kwisubiza uduce tumwe na tumwe twari twarafashwe n’u Burusiya.

Ikigo cyo muri Amerika gikurikirana intambara, Institute for the Study of War (ISW), cyatangaje ko mu kwezi gushize Ukraine yisubije ubutaka burenze ubwari bwafashwe n’u Burusiya muri icyo gihe. Ni ibintu bitari byaragaragaye kuva muri Kanama 2024, ubwo Kyiv yagabaga igitero gikomeye mu gace ka Kursk ko mu majyepfo y’u Burusiya.

Abasesenguzi bavuga ko icyo gihe ari bwo bwa mbere Moscow yatangiye gutakaza ubutaka bwinshi kurusha ubwo yigaruriye mu mezi yakurikiyeho, ibintu byatunguye benshi bari bamaze igihe batekereza ko u Burusiya ari bwo bufite ijambo rikomeye kuri uru rugamba.

Nubwo ubutaka Ukraine imaze kwisubiza bukiri buto ugereranyije n’ubugenzurwa n’u Burusiya, impinduka ziri kugaragara ku rugamba zatumye Kyiv yongera kubona icyizere ndetse n’ibihugu biyishyigikiye bitangira kongera kwizera ubushobozi bwayo.

Kugeza ubu, u Burusiya bugenzura hafi 20% by’ubutaka bwa Ukraine, cyane cyane mu burasirazuba bw’igihugu mu gace ka Donbas, aho intambara yakomeje gufata indi ntera kuva mu myaka yashize.

Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, yakomeje gushimangira ko igihugu cye kizatsinda iyi ntambara kandi ko ingabo zacyo zizakomeza gufata ibindi bice bya Ukraine kugeza igihe Donbas yose izaba igenzurwa na Moscow.

Nubwo Kremlin ikomeje kugaragaza icyizere mu ruhame, abasesenguzi mpuzamahanga bavuga ko uwo murongo watangiye guhura n’imbogamizi zikomeye zirimo igiciro kinini cy’intambara, igabanuka ry’umuvuduko w’ibitero ndetse n’umunaniro umaze igihe uvugwa mu basirikare b’u Burusiya.

Christina Harward, umwe mu basesenguzi ba ISW, yavuze ko imwe mu ntwaro zikomeye Moscow yakoresheje kuva intambara yatangira ari ukwumvisha amahanga ko Ukraine idashobora gutsinda, kugira ngo ibihugu byo mu Burengerazuba bigabanye inkunga biyitera.

Yagize ati: “Uburyo Putin yakoresheje mu biganiro ni ukwumvisha amahanga ko nta mpamvu yo gukomeza gushyigikira Ukraine. Ariko ibiri kuba ubu biri gusenya uwo murongo.”

Aya magambo aje mu gihe ibihugu byinshi byo mu Burengerazuba bikomeje kuganira ku buryo byakomeza gufasha Ukraine haba mu bya gisirikare, ubukungu ndetse no mu rwego rwa dipolomasi.

Abakurikirana politiki mpuzamahanga bavuga ko impinduka ziri ku rugamba zishobora kugira uruhare runini mu biganiro bizakurikiraho hagati y’impande zombi, cyane cyane ku bijyanye n’uburyo amahanga ashobora gushyira igitutu kuri Moscow cyangwa se gukomeza kongera inkunga ihabwa Kyiv.

Iyi ntambara imaze imyaka irenga ine yahinduye byinshi ku mutekano w’u Burayi ndetse no ku mubano hagati y’ibihugu bikomeye ku isi. Kuba Ukraine iri kongera kwigaragaza ku rugamba bishobora guhindura uburyo iyi ntambara ireberwa ndetse n’icyerekezo cyayo mu mezi ari imbere.

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui