Umukino ukomeye utegerejwe n’abakunzi ba ruhago mu Rwanda ugiye kongera guhuza Rayon Sports na APR FC, amakipe abiri akunzwe cyane mu gihugu, ahanganiye amanota akomeye mu mpera za Shampiyona ya 2025/26.
Uyu mukino uteganyijwe kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 2 Gicurasi 2026, saa kumi n’ebyiri n’igice z’umugoroba kuri Stade Amahoro, ukaba ije mu gihe shampiyona igeze ahakomeye, buri kipe ishaka gusoza neza no kugera ku ntego zayo.
APR FC iri ku mwanya wa mbere ikeneye intsinzi kugira ngo ikomeze kwegera igikombe cya shampiyona ku nshuro ya karindwi yikurikiranya, aho irusha Rayon Sports amanota umunani hasigaye imikino itandatu gusa. Gutsinda uyu mukino byayishyira hafi cyane y’igikombe, mu gihe gutsindwa byatanga amahirwe ku mukeba wayo kugabanya ikinyuranyo.
Ku rundi ruhande, Rayon Sports irwana no kuguma mu makipe ya mbere, aho gutsinda byayifasha kugabanya ikinyuranyo kikagera ku manota atanu, ikanongerera amahirwe yo kuzabona umwanya wa kabiri ushobora kuyihesha itike yo gukina imikino ya CAF Confederation Cup ya 2026/27.
Abatoza b’amakipe yombi bagaragaza icyizere gikomeye mbere y’uyu mukino. Umutoza wa Rayon Sports, Haringingo Francis Christian, yatangaje ko ikipe ye iri mu bihe byiza nyuma yo kongera kubona abakinnyi bose no gukemura ibibazo by’imvune ndetse n’imyitwarire.
Ati “Ni umukino twiteguye dufite icyizere cyinshi. Nyuma yo gutsinda umukino uheruka [w’Amagaju FC], turashaka gufatiraho kugira ngo dukomeze kwitwara neza. Hari abakinnyi benshi bafite ubunararibonye, haburaga guhuza, hari n’ikibazo cy’imvune, ariko ubu biratanga icyizere.”
Yakomeje agaragaza uburemere bw’uyu mukino ati “Ni umukino utoroshye, APR imaze iminsi idutsinda, ikadutsinda ibitego byinshi, nibaza ko iri hejuru yacu ariko ndebye ikipe dufite, ni ngombwa ko dusubira mu bihe byacu byiza tugatanga icyizere ku bafana n’abayobozi.”
Ku ruhande rwa APR FC, umutoza Taleb Abderrahim yagaragaje ko afite ubunararibonye mu mikino nk’iyi, ariko ashimangira ko byose bishingira ku bakinnyi mu kibuga.
Ati “Nakinnye ’derby’ zirenga 24 zikomeye muri Maroc, mfite ubunararibonye bwayo. Imikino nk’iyi itsindwa n’abakinnyi. Umukino ni iminota 90 mu kibuga, ugomba kuba witeguye neza, ukitanga kandi ukubahiriza amabwiriza wahawe n’umutoza.”
Amakuru ava mu makipe yombi agaragaza ko hari impinduka nke mu bakinnyi bashobora kubanza mu kibuga, ariko hari n’ibibazo by’imvune ku ruhande rwa bamwe.
Ku ruhande rwa APR FC, Ronald Ssekiganda ni we mukinnyi ushobora kudakina uyu mukino nyuma yo kuvunikira i Rubavu mu mukino wa Etincelles FC, ndetse akaba atarakoze imyitozo muri iki cyumweru. Ibi bishobora kugira ingaruka mu kibuga hagati.
Gusa iyi kipe ifite imbaraga mu busatirizi, aho Cheikh Djibril Ouattara amaze gutsinda ibitego 13 muri shampiyona, afatanyije na William Togui ufite ibitego birindwi. Aba bakinnyi ni bo APR FC yitezweho gukora itandukaniro muri uyu mukino.
Rayon Sports yo yagaruye bamwe mu bakinnyi bari bafite ibibazo, barimo Tambwe Gloire umaze gutsinda ibitego bitandatu muri shampiyona nubwo yari yagize ikibazo cy’imvune. Kuba yongeye gukora imyitozo byongera icyizere ku ikipe.
Nubwo bimeze bityo, Rayon Sports igifite ikibazo cy’ubusatirizi budatanga umusaruro uhagije, aho mu mikino umunani iheruka yinjije ibitego bitanu gusa muri shampiyona. Ni ikibazo umutoza yavuze ko cyaturutse ku kutiyizera kw’abakinnyi ndetse n’imyitwarire mibi hanze y’ikibuga.
Mu mateka ya vuba, Rayon Sports ntirabasha gutsindira APR FC kuri Stade Amahoro ivuguruye, aho mu mikino itandatu baheruka kuhahurira, itarabona intsinzi n’imwe. Ahubwo APR FC yagiye iyitsinda ibitego byinshi birimo 3-0 na 4-1 mu mikino iheruka.
Ibi bituma uyu mukino ugaragara nk’ufite igisobanuro gikomeye ku mpande zombi: APR FC ishaka gukomeza kwemeza ubuyobozi bwayo muri shampiyona, mu gihe Rayon Sports ishaka guhindura amateka no kongera icyizere mu bafana bayo.
Umukino uzasifurwa na Ishimwe Jean Claude uzwi nka “Cucuri” nk’umusifuzi wo hagati, mu gihe abafana ku mpande zombi bakomeje kuwutegereza bawuvugaho cyane ku mbuga nkoranyambaga.
Nubwo amagambo, impaka n’ibitekerezo byinshi bikomeje kuvugwa mbere y’uyu mukino, byose bizasobanuka mu minota 90 izabera mu kibuga, aho amakipe yombi azaba ahatanira intsinzi ishobora guhindura byinshi ku mpera za shampiyona.
Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.
Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Hano udukurikirane kuri WhatsApp







