I Kinshasa hatangiye kuvugwa cyane umushinga wa kamarampaka ugamije kuvugurura Itegeko Nshinga rya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, igitekerezo kimaze gukurura impaka ndende hagati y’abashyigikiye ubutegetsi n’abatavuga rumwe na bwo, buri ruhande rugaragaza impungenge n’inyungu rubona muri iyi gahunda.
Abashyigikiye ubutegetsi bwa Félix Tshisekedi binyuze mu ishyaka rye rya UDPS, batangije imyiteguro iganisha kuri ayo matora ya kamarampaka, bagaragaza ko ari ingenzi mu guhindura ibikubiye mu Itegeko Nshinga ryemejwe mu gihe cy’inzibacyuho, bavuga ko ritagihuye n’igihe igihugu kigezeho ubu.
Depite Paul-Gaspard Ngondankoy uri mu bateguye uyu mushinga, yagaragaje ko Itegeko Nshinga ririho rifite ibice byinshi bikeneye gusobanurwa no kunozwa, cyane cyane mu birebana n’imigendekere y’amatora.
Avuga ko abaturage bakwiye guhabwa ijambo kugira ngo bagire uruhare mu gufata icyemezo cyo kurivugurura, hagamijwe kwirinda impaka zidakenewe no guteza imbere imiyoborere ishingiye ku mategeko asobanutse.
Ku wa 30 Mata 2026, Inteko Ishinga Amategeko ya RDC yakiriye uyu mushinga, iwushyikiriza Komisiyo ishinzwe politiki, imiyoborere n’amategeko kugira ngo iwusesengure byimbitse mbere y’uko ujya mu matora. Iyi ntambwe ifatwa nk’intangiriro y’urugendo rurerure rushobora kuvamo impinduka zikomeye mu miyoborere y’igihugu.
Gusa, abatavuga rumwe n’ubutegetsi bo babona ibintu ukundi. Delly Sesanga Hipungu uyobora ishyaka Envol, yavuze ko uyu mushinga ushobora kuba ugamije guha Perezida manda ya gatatu, ibintu abona ko byabangamira demokarasi.
Yagize ati: “Byose bigaragaza ko hari gutegurwa ikurwaho ry’Itegeko Nshinga hagamijwe guha Félix Tshisekedi manda ya gatatu. Simbishyigikiye na gato. Demokarasi ntibaho hashingiwe ku mishyikirano, irarwanirirwa. Nsabye abaharanira demokarasi bose kunga ubumwe kugira ngo tubungabunge iyubahirizwa ry’itegeko n’Itegeko Nshinga kuko ni wo mutungo wonyine dusigaranye.”
Iyi mvugo ishimangira impungenge z’abatavuga rumwe n’ubutegetsi, bavuga ko hari gutegurwa inzira ishobora gusenya amahame ya demokarasi igihugu cyubakiyeho nyuma y’imyaka myinshi y’amavugurura ya politiki.
Ku rundi ruhande, Prince Epenge, umuvugizi w’ihuriro LAMUKA, we yavuze ko hari ingingo z’ingenzi zitagomba na gato gukorwaho, cyane cyane iteganya ko Umukuru w’Igihugu atagomba kurenza manda ebyiri.
Yagaragaje ko kuyihindura byaba ari ugutatira igihango igihugu gifitanye n’Itegeko Nshinga ndetse n’ibyifuzo by’abaturage, ashimangira ko inzira yo kuvugurura amategeko igomba gukorwa hubahirizwa amahame ya demokarasi.
Ibi byose bibaye mu gihe Perezida Félix Tshisekedi ubwe aherutse gutanga ibimenyetso byasize benshi bibaza ku hazaza h’ubutegetsi bwe.
Mu nama yo guteza imbere ibikorwaremezo yabereye i Kinshasa tariki ya 8 Mata 2026, yaciye amarenga ko ashobora kuba akiyobora igihugu mu mwaka wa 2032, ibintu byahise bituma abatavuga rumwe na we bongera kwibutsa ko manda ye ya kabiri igomba kurangira mu 2028.
Iyi mvugo yateje impaka ndende mu banyapolitiki n’abasesenguzi, bamwe bayifata nk’ikimenyetso cy’uko ubutegetsi bushobora kuba bushaka gukomeza kuguma ku butegetsi binyuze mu guhindura amategeko, mu gihe abandi babona ko ari uburyo bwo gutanga icyerekezo ku mishinga y’igihe kirekire igihugu gifite.
Mu gihe imyiteguro ya kamarampaka igenda ifata indi ntera, amaso y’abaturage n’amahanga akomeje guhanga kuri RDC, harebwa niba iyi gahunda izaba inzira yo kunoza imiyoborere n’amategeko, cyangwa niba izavamo intandaro y’indi myigaragambyo ya politiki ishobora guhungabanya ituze ry’igihugu.
Icyizere n’impungenge bikomeje kugendana muri uru rugendo, aho buri ruhande rushimangira ko ruri kurengera inyungu z’abaturage n’ahazaza h’igihugu, mu gihe ukuri ku bizavamo kuzakomeza kugaragara uko inzira ya kamarampaka izagenda isatira umwanzuro wa nyuma.
Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.
Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Hano udukurikirane kuri WhatsApp



