Urugendo rwa Perezida Évariste Ndayishimiye mu murwa mukuru wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Kinshasa, rwongeye gukurura amaso y’abakurikirana politiki n’umutekano byo mu Karere k’Ibiyaga Bigari.
Nubwo ku mugaragaro abayobozi b’ibihugu byombi bavuga ko ibiganiro byabo byibanze ku bufatanye, umutekano, ubuzima n’iterambere ry’akarere, abasesenguzi benshi babona ko ikintu nyamukuru kibahuza muri iki gihe ari intambara ikomeje kubera mu Burasirazuba bwa RDC.
Ku wa 22 Kamena 2026, Perezida Ndayishimiye yageze i Kinshasa mu ruzinduko rw’iminsi ibiri aherekejwe n’umufasha we. Yakiriwe ku kibuga cy’indege cya N’djili na Perezida Félix Tshisekedi ubwe, ibintu byagaragaje uburemere bw’uru ruzinduko n’ubucuti bukomeye buri hagati y’aba bayobozi bombi.
Aba bakuru b’ibihugu bahise bagirana ibiganiro mu muhezo muri Cité de l’Union Africaine, aho byatangajwe ko baganiriye ku mutekano wo mu Burasirazuba bwa RDC, ubufatanye hagati y’ibihugu byombi, ikibazo cya Ebola n’ibindi bibazo bireba akarere. Nyamara inyuma y’aya magambo ya dipolomasi, hari byinshi byerekana ko ibiri ku meza yabo birenze kure ibyatangajwe ku mugaragaro.
Mu myaka ine ishize, umubano wa Kinshasa na Gitega warushijeho gukomera. Ibi byatangiye cyane cyane nyuma y’uko umwuka hagati y’u Rwanda na RDC utangiye kuzamba mu mwaka wa 2022. Kuva icyo gihe, Perezida Ndayishimiye amaze kugera muri RDC inshuro nyinshi, mu gihe na Tshisekedi yakunze kugirira uruzinduko mu Burundi.
Icyagaragaye cyane muri uwo mubano ntabwo ari ibikorwa remezo bishya, imihanda cyangwa gahunda nini z’iterambere ry’ubukungu, ahubwo ni ubufatanye bwa gisirikare. Ingabo z’u Burundi zabaye imwe mu nkingi z’ingenzi Leta ya RDC yishingikirijeho mu rugamba ihanganyemo na AFC/M23 ndetse na MRDP-Twirwaneho.
Abasesenguzi bamwe bavuga ko Kinshasa ibona Bujumbura nk’umufatanyabikorwa wayo wa hafi mu ntambara no mu rugamba rwa politiki ihanganyemo na Kigali.
Umwe muri bo yagize ati: “Kinshasa ibona Bujumbura nk’umufatanyabikorwa wayo wa hafi mu ntambara no mu rugamba rwa politiki ihanganyemo na Kigali. Ni yo mpamvu ubirebye neza, u Burundi bwahindutse igikoresho.”
Uru ruzinduko rubaye kandi mu gihe imirwano ikaze ikomeje kubera muri Minembwe no mu misozi miremire ya Kivu y’Amajyepfo. Muri Kamena 2026, ihuriro rishyigikiye Leta ya RDC ryatangaje ko ryafashe imidugudu itandukanye ikikije Minembwe ndetse rikomeza kugaba ibitero rikoresheje indege, drones n’imbunda ziremereye.
Ku wa 15 Kamena, uruhande rwa Kinshasa rwatangiye gutangaza ko Minembwe yafashwe. Icyakora MRDP-Twirwaneho yahakanye ayo makuru, ivuga ko yari igifite igenzura ry’ako gace. Nyuma y’iminsi mike, umuvugizi wa FARDC muri Kivu y’Amajyepfo, Lt Reagan Mbuyi Kalonji, yatangaje ko ingabo za Leta zafashe imidugudu ya Ilundu, Kitavi na Bidegu kandi ko zari zikomeje ibikorwa byo kugera ku kibuga cy’indege cya Minembwe.
Andi makuru yakomeje kuvugwa muri iyi mirwano ni ay’uko indege ya gisirikare yo mu bwoko bwa L-39 yakoreshwaga n’uruhande rwa Leta ya RDC yaba yararashwe igahanurwa. Nubwo ayo makuru atigeze yemezwa ku mugaragaro n’inzego zose bireba, yagaragaje ko urugamba rwa Minembwe rwarenze kure intambara zisanzwe z’amatsinda mato.
Ku wa 18 na 19 Kamena, imirwano yarakomeje. Hari amakuru yavugaga ko drones enye zo mu bwoko bwa TB2 zakoreshejwe mu kugaba ibitero kuri Minembwe no ku midugudu iyikikije. Muri icyo gihe cyose, MRDP-Twirwaneho yakomeje gutangaza ko Minembwe ikiri mu maboko yayo.
Ikindi kibazo gikomeje guteza impaka ni uruhare rwa FDLR muri iyi ntambara. Hari abavuga ko uyu mutwe uri gukorana n’ingabo za RDC, iz’u Burundi ndetse na Wazalendo. U Rwanda rumaze igihe rugaragaza ko ikibazo cya FDLR kidakwiye kwirengagizwa kuko rubona uyu mutwe nk’ikibazo gikomeye ku mutekano warwo.
Ku ruhande rwa Kigali, FDLR ifatwa nk’umutwe ufite inkomoko ku basize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bityo kuba ukomeje kugira uruhare mu bikorwa bya gisirikare hafi y’umupaka w’u Rwanda bikaba impamvu y’impungenge zikomeye z’umutekano.
Perezida Paul Kagame yigeze kuvuga ko u Rwanda rudashobora kwemera gukomeza gufatwa nk’ikibazo mu gihe rufite impungenge z’umutekano zishingiye ku kuba FDLR ikorera mu Burasirazuba bwa RDC.
Perezida Ndayishimiye na we yigeze gusobanura impamvu igihugu cye gikomeje kugira ingabo muri RDC. Mu kiganiro yagiranye na Jeune Afrique, yavuze ko ikibazo cy’umutekano muri RDC gifite ingaruka ku Burundi kubera ko ibice byegereye umupaka wabwo bishobora kuba inzira y’imitwe ishaka guhungabanya umutekano w’u Burundi.
Yagize ati: “Igihe cyose abarwanyi ba M23 bazaba hafi y’umupaka wacu, bizaba ari ikibazo, kandi tugomba gukomeza kuba maso.”
Icyakora amagambo ye yakurikiwe n’andi yatumye benshi bongera kwibaza ku ruhare rw’ingabo z’u Burundi muri RDC. Perezida Ndayishimiye yavuze ati: “Ntituri muri RDC kugira ngo turengere u Burundi, turi ho gushyigikira ingabo za Congo mu rugamba rwazo rwo kurwanya umwanzi wazo.”
Yongeyeho ati: “Bashyizwe munsi y’ubuyobozi bwa FARDC”, asobanura ko ingabo z’u Burundi zikorera munsi y’ubuyobozi bw’ingabo za Congo kandi ko “zibohereza aho bakenewe.”
Ku kibazo cy’igihe izo ngabo zizavira muri RDC, Ndayishimiye yagize ati: “Ni Leta ya Congo igomba kubifataho icyemezo. Nibona ko kuhaba kwabo kutagifite akamaro, u Burundi buzacyura abasirikare babwo.”
Aya magambo yakomeje guteza impaka mu karere, aho bamwe babona ko agaragaza ubufatanye busanzwe hagati y’ibihugu byombi, mu gihe abandi bavuga ko agaragaza urwego rukomeye rwo kwinjira mu ntambara ya Congo.
Mu rwego rwa politiki y’akarere, abasesenguzi benshi bavuga ko umubano wa Tshisekedi na Ndayishimiye ushingiye cyane ku nyungu z’umutekano n’intambara kurusha izindi gahunda z’iterambere.
Ku ruhande rwa Kinshasa, u Burundi ni umwe mu bafatanyabikorwa bakomeye mu rugamba rwo guhangana n’imitwe irimo AFC/M23 na MRDP-Twirwaneho. Ku ruhande rwa Gitega, abayobozi bavuga ko kuba hafi y’iyo ntambara bibafasha gukumira ibyago bishobora kugera ku mutekano w’u Burundi.
Nubwo abayobozi b’ibihugu byombi bakomeje kuvuga ku bufatanye n’ubucuti, intambara yo mu Burasirazuba bwa RDC, uruhare rw’ingabo z’u Burundi, ikibazo cya FDLR n’imirwano ikomeje kubera Minembwe ni byo bikomeje kuba ishingiro nyayo y’umubano uri hagati ya Kinshasa na Gitega muri iki gihe.
Uko iminsi ishira ni ko bigenda birushaho kugaragara ko ibizava muri uru ruzinduko bishobora kugira ingaruka zikomeye ku cyerekezo cy’umutekano n’umubano wa politiki mu Karere k’Ibiyaga Bigari mu mezi ari imbere.
Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.
Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Hano udukurikirane kuri WhatsApp

