AFC/M23 yahinduye Ubutasi n’Ubuyobozi bwa Gisirikare: Col. wa Twirwaneho Yasimbuye Nzenze wa M23, Sematama ahabwa inshingano nshya.

Ihuriro rya AFC/M23 rikomeje gukora impinduka zikomeye mu nzego zaryo za gisirikare n’ubuyobozi mu rwego ryo gukomeza kwagura ibikorwa byaryo mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho amakuru mashya agaragaza ko bamwe mu bayobozi bakomeye bahawe inshingano nshya zirimo iz’ubutasi, kuyobora diviziyo ndetse no gukurikirana ibikorwa by’intambara mu bice bikomeye bya Kivu.

Amakuru yizewe aturuka imbere muri AFC/M23 avuga ko Colonel Kamasa Ndakize Welcome, wari usanzwe ari umuvugizi wa Twirwaneho, yagizwe Umuyobozi Mukuru w’Urwego rushinzwe Ubutasi muri AFC/M23, asimbuye Colonel John Imani Nzenze wari usanzwe akuriye uru rwego rw’ingenzi mu bikorwa bya gisirikare by’iri huriro.

Izi mpinduka zashyizweho muri Gicurasi 2026 n’ubuyobozi bukuru bwa AFC/M23 mu rwego rwo kuvugurura imikorere y’inzego za gisirikare no guhuza ibikorwa by’imitwe ihuriye muri iri huriro.

Nyuma yo gukurwa ku mwanya w’ubutasi, Col. John Imani Nzenze yoherejwe muri Teritwari ya Walikale, agace gafatwa nk’ingenzi cyane haba mu rwego rw’ubukungu ndetse no mu mayeri y’urugamba kubera amabuye y’agaciro ahabarizwa ndetse n’imihanda ihuza ibice byinshi by’ingenzi muri Kivu.

Impinduka zakozwe no mu buyobozi bwa diviziyo za AFC/M23, aho Diviziyo ya Mbere ikorera mu bice bya Lubero, Rutshuru na Nyiragongo yashyizwe mu maboko ya Gen. de Brigade Boduin Ngaruye. Diviziyo ya Kabiri ikorera Masisi yahawe Gen. de Brigade Justin Gacheri Musanga, mu gihe Diviziyo ya Gatatu iyobowe na Gen. de Brigade Byamungu.

Mu rwego rwo gukomeza guha imbaraga ubufatanye bwa AFC/M23 na Twirwaneho, ubuyobozi bwa Sud-Kivu na Minembwe bwashyizwe mu maboko ya Gen. de Brigade Charles Sematama wa Twirwaneho, ibintu benshi mu basesenguzi bafata nk’intambwe ikomeye mu gushimangira uruhare rwa Twirwaneho mu miyoborere ya gisirikare y’iri huriro.

Abasesenguzi mu bya gisirikare n’umutekano bavuga ko izi mpinduka zitagamije gusa gusimbuza abayobozi, ahubwo zifite intego ndende y’amayeri n’imiyoborere y’urugamba.

Kimwe mu byitezwe cyane muri izi mpinduka ni ugushimangira ihuriro rishya hagati ya AFC/M23 na Twirwaneho, umutwe umaze igihe ukorera mu misozi ya Minembwe muri Sud-Kivu. Guha Col. Kamasa inshingano zo kuyobora ubutasi bwose bwa AFC/M23 bifatwa nk’uburyo bwo kubaka ubutasi bumwe buhuriweho kuva muri Nord-Kivu kugera muri Sud-Kivu.

Hari kandi ababona ko izi mpinduka zigamije guha icyizere abarwanyi n’abayobozi ba Twirwaneho ko bafite ijambo rikomeye mu byemezo bya gisirikare n’imiyoborere y’ihuriro rya AFC.

Koherezwa kwa Col. Nzenze muri Walikale na byo bifatwa nk’igice cy’amayeri mashya ya AFC/M23 yo kwagura ibikorwa byayo muri ako gace gafite akamaro kanini mu bukungu n’umutekano.

Walikale ndetse n’ibice bimwe bya Sud-Kivu bikomeje kuvugwamo ibikorwa bya gisirikare hagati ya AFC/M23 n’ingabo za FARDC zifatanyije n’abacanshuro ndetse n’indi mitwe irwanya iri huriro.

Abasesenguzi bavuga ko AFC/M23 ishobora kuba iri gutegura uburyo bwo gukomeza kugenzura inzira z’ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro ndetse n’uduce twifashishwa mu bikorwa bya gisirikare.

Izi mpinduka kandi zije nyuma y’igihe havugwa ibitero bya Drone byagabwe ku bayobozi bamwe ba AFC/M23 ndetse n’ibikorwa by’ubutasi byo mu kirere byifashishwa na FARDC.

Amakuru aturuka mu bakurikiranira hafi intambara yo mu Burasirazuba bwa Congo avuga ko ubuyobozi bwa AFC/M23 bushobora kuba bushaka kuvugurura uburyo bwo kurinda abayobozi bakuru b’iri huriro barimo Gen. Sultani Makenga na Corneille Nangaa.

Gushyiraho Col. Kamasa nk’umuyobozi mushya w’ubutasi bifatwa nk’intambwe yo gushyiramo amaraso mashya mu rwego rwo gukaza Counter-Intelligence no guhangana n’uburyo bwo gutahura amakuru bukomeje gukoreshwa n’uruhande rwa Leta ya Kinshasa.

Hari kandi abahuza izi mpinduka n’amahugurwa ya “Uongozi Bora” AFC/M23 yakoze muri Mata 2026 agamije guhindura imikorere y’inzego zayo z’ubuyobozi. Aya mahugurwa yari agamije gushyiraho uburyo bushya bwo kuyobora no kurwanya ibyo ubuyobozi bwa AFC bwita akajagari n’imikorere ishaje.

Mu gihe ibikorwa bya gisirikare bikomeje guhindura isura y’intambara mu Burasirazuba bwa Congo, benshi mu bakurikirana ibibera muri aka karere bavuga ko izi mpinduka zishobora kugira uruhare rukomeye ku cyerekezo cy’urugamba, cyane cyane mu bice bya Walikale, Masisi, Lubero, Sud-Kivu na Minembwe, aho ihuriro rya AFC/M23 rikomeje gushimangira ibirindiro byaryo.

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui