Perezida Kagame yavuze uko Afurika yamburwa ikanahanwa: “Ibihano bitangwa mu nyungu z’utanga byinshi”

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yavuze ko uburyo Afurika ifatwa ku rwego mpuzamahanga bukomeje kugaragaza akarengane, aho ibihugu bikomeye bikoresha ibihano n’igitutu mu rwego rwo kurengera inyungu zabyo aho kureba ukuri cyangwa ubutabera.

Ibi yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru wa CNN, Eleni Giokos, mu gutangiza inama ya Africa CEO Forum yahuriyemo abayobozi bakuru b’ibihugu, abafatanyabikorwa mu rwego rw’ishoramari ndetse n’abayobozi b’ibigo bikomeye byo muri Afurika no hanze yayo.

Iyi nama yitabiriwe n’abarenga 2800 baturutse mu bihugu 69 byo ku migabane itandukanye. Mu bakuru b’ibihugu bayitabiriye harimo Paul Kagame, Bola Ahmed Tinubu, Brice Clotaire Oligui Nguema, Mohamed Ould Ghazouani, Mamadi Doumbouya na Daniel Chapo.

Mu kiganiro cye, Perezida Kagame yavuze ko ibibazo byugarije isi muri iki gihe bikwiye kubera Afurika impamvu yo kwisuzuma no kureba uruhare ifite ku rwego mpuzamahanga, aho gukomeza gutegereza amabwiriza ava hanze.

Yagize ati: “Dukwiriye kwishingikiriza amahirwe dufite. Kuki Afurika ihora iri inyuma?”

Yakomeje agaragaza ko umugabane wa Afurika ufite umutungo kamere ukomeye cyane, ariko inyungu zawo zikomeje kujyanwa n’ibihugu bikomeye bifite ubushobozi bwo kuwubyaza umusaruro.

Ati: “Iyo urebye amabuye y’agaciro avugwa, yose cyangwa se ingano nini, [akenewe] kugira ngo hakorwe batiri, ari muri Afurika. Ibihugu bikomeye biri kuyarwanira. Ariko Afurika ifite menshi, iracecetse cyangwa se ari gutwarwa hafi ya yose n’abakomeye kuri make kuko bo bazi icyo kuyakoresha.”

Perezida Kagame yavuze ko ikibazo gikomeye Afurika ifite atari ukubura amahirwe, ahubwo ari ukubura ubushake bwo gukora ibintu biyifitiye akamaro no gushyira hamwe.

Ati: “Dukeneye kujya hamwe tukagira icyo dukora, ibindi turabizi. Ntekereza ko duhomba byinshi kubera kudakora ibyo dukwiriye gukora.”

Yagarutse cyane ku bihano n’igitutu bishyirwa ku bihugu bya Afurika, harimo n’u Rwanda, avuga ko akenshi ibyo bihano biba bitagamije ubutabera ahubwo bishingira ku nyungu z’ibihugu bikomeye.

Ati: “Bishyirwaho bishingiye ku utanga bike kurusha undi, bijya mu nyungu z’utanga byinshi. Niba umuntu abizi ko azakura byinshi ahantu runaka, bazorohera aho hantu kabone n’iyo abo bantu baba ari bo bari mu makosa.”

Perezida Kagame yavuze ko uburyo Afurika ikomeje gufatwa n’ibihugu bikomeye busa n’imitegekere ya kera y’abakoloni, aho abanyabubasha bahabwaga uburenganzira bwo gutegeka no gukoresha ibice runaka uko bishakiye.

Ati: “Ibyo biri kuba uyu munsi hano. Bahereza umuntu bati genda ukore ibyo ushaka muri kariya gace. Ni uko Afurika itwarwa.”

Yakomeje anenga ibihugu bikomeye bivuga uburenganzira bwa muntu na demokarasi ariko bikagenda binyaga Afurika umutungo wayo.

Ati: “Ibi bihugu bikomeye ubona, biza hano byigisha abantu ibijyanye n’uburenganzira bwa muntu na demokarasi, babikorana ikiganza kimwe, ikindi batwara ibyo abantu batunze. Ni yo mpamvu Afurika ikeneye kwihesha agaciro rimwe na rimwe.”

Perezida Kagame yavuze ko Abanyafurika bakwiye kugira ubushobozi bwo kwanga ibikorwa bibatesha agaciro no kurwanya uburyo bakomeza gushyirwaho igitutu mu nyungu z’abanyamahanga.

Yasobanuye ko ibibazo n’igitutu Afurika ihura na byo bikwiye kuyibera isomo ryo gukanguka no gukoresha neza umutungo ifite kugira ngo ibashe kugira ijambo rikomeye ku rwego mpuzamahanga.

Ati: “Afurika ikwiriye gukanguka, ikisuzuma, ikareba ibyo ifite, hanyuma igakora ibikwiriye kugira ngo igire umwanya wayo wihariye muri iyi si y’ibibazo.”

Ku ruhande rw’ubukungu n’ishoramari, Umuyobozi Mukuru wa Rwanda Development Board, Jean-Guy Afrika, yavuze ko Afurika ifite amahirwe akomeye ashingiye ku mubare munini w’abaturage bayo, ariko ko ayo mahirwe akwiriye kubyazwa umusaruro binyuze mu bucuruzi n’ishoramari.

Yavuze ko urwego rw’abikorera rukwiye kugira uruhare runini mu iterambere ry’umugabane, binyuze mu gushora imari no guteza imbere ibikorwa bibyara inyungu.

Jean-Guy Afrika yatanze urugero ku Rwanda, avuga ko rwafunguye amarembo ku bashoramari, rushora imari mu nzego zirimo ubukerarugendo, ikoranabuhanga n’izindi nzego zifatiye runini ubukungu bw’igihugu.

Yanagaragaje ko u Rwanda rwashyizeho amavugurura yorohereza abashoramari no gukomeza kubaka icyizere ku bashaka gushora imari mu gihugu.

Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.  

Kanda hano udukurikirane kuri FacebookHano udukurikirane kuri WhatsApp 

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui