Ibaruwa yiswe “Umurage w’Ukwemera” yanditswe na Musenyeri Aloys Bigirumwami wabaye Umushumba wa Diyosezi Gatolika ya Nyundo, yongeye kuvugisha abatari bake nyuma y’uko hagaragajwe amagambo akomeye yashimagizaga Juvénal Habyarimana wari umaze igihe gito ahiritse ubutegetsi bwa Grégoire Kayibanda.
Iyo baruwa yari igenewe abashumba ba Kiliziya Gatolika n’abakirisitu muri rusange, ariko igice cyayo cyibanze cyane ku buryo Musenyeri Bigirumwami yabonaga ubutegetsi bushya bwa Habyarimana cyakuruye impaka mu mateka ya politiki n’idini mu Rwanda.
Muri iyo baruwa harimo amagambo yagize ati: “Nkubito idakubana mu ishiraniro, rushengererantambara, intore itumirwa aho rwaremye, rutsibikababisha, igihumura turwana. Jenerali Habyarimana wakuye Abanyarwanda ikuzimu, bakajya ibuntu, murabeho ku Mana”.
Aya magambo yongeye gusesengurwa n’abashakashatsi n’abanyamateka, bamwe bayabona nk’ikimenyetso cy’uko hari bamwe mu bayobozi ba Kiliziya bari bafite icyizere gikomeye ku butegetsi bushya bwa Habyarimana, abandi bakayabona nk’uburyo bwo gushaka kubana neza n’ubutegetsi buriho.
Mu kiganiro cyatambutse ku muyoboro wa YouTube witwa “Agasaro Kaburaga”, Padiri Jean Bosco Nsengiyumva, uvukana na Musenyeri Bigirumwami ndetse uba muri Argentine, yavuze ko umuzi w’iyi baruwa utashobora gusobanuka hadasubiwemo umubano mubi wari hagati ya nyirarume na Perezida Grégoire Kayibanda.
Yagize ati: “Bigirumwami yagiranye ibibazo bitoroshye na Bwenge cyangwa Sabwenge, Perezida Kayibanda. Ikibazo cya mbere bagiranye mu ntangiriro nubwo akenshi tugihunga ni uko Kayibanda na Bigirumwami bapfuye ko mu ntangiriro ya 1959 na 1960, Abanyarwanda benshi bamwibonagamo, bagakunda MDR, nyuma iba MDR-Parmehutu.”
Padiri Nsengiyumva yavuze ko kutumvikana hagati y’aba bagabo bombi kwari gufite aho gushingiye ku buryo buri ruhande rwabonaga ikibazo cy’amoko n’imiyoborere y’Igihugu nyuma y’ubwigenge.
Yasobanuye ko Kayibanda wari ushyize imbere politiki yo gushyigikira Abahutu, atigeze yishimira uburyo Musenyeri Bigirumwami yafashaga Abatutsi bamwe cyane cyane abaturukaga mu Gisaka bari batujwe mu Bugesera.
Ati: “Ni aho ruzingiye. Umwe yabonye umwe ari guteza imbere abe, undi na we ashaka guteza imbere abe.”
Padiri Nsengiyumva yavuze ko Musenyeri Bigirumwami yahaga amasambu Abatutsi bamwe, akanabafasha kubona amahirwe yo kujya kwiga mu mahanga, ibintu byatumye ubutegetsi bwa Kayibanda bumubonamo umuntu ushobora kuba adashyigikiye umurongo wabwo wa politiki.
Uyu musaseridoti yavuze ko ibaruwa yandikiwe Habyarimana yari yuzuyemo icyizere cy’uko azaba umuyobozi utandukanye na Kayibanda, cyane cyane ku bijyanye n’umutekano n’imibanire hagati y’Abanyarwanda.
Ati: “Bigirumwami arivugira amarangamutima ye ubwe, ni ko njye mbyumva. Kuko niba wowe wari ufitanye ibibazo n’umuntu kuko n’iyo waba uri Musenyeri, n’iyo waba uri Papa, n’iyo waba uri Padiri, ak’abantu ntikabura. Ibibazo bari bafitanye ni byo nkeka ko ari yo ndorerwamo ari kureberamo uwamusimbuye cyangwa se uwamwimuye.”
Padiri Nsengiyumva yanavuze ku birego bivuga ko Habyarimana yaba yaragize uruhare mu bikorwa byo gutoteza Abatutsi mbere yo gufata ubutegetsi, mu gihe yari umusirikare mukuru.
Kuri iyo ngingo yagize ati: “Zitukwamo nkuru”, ashimangira ko ibyemezo byinshi byafatwaga icyo gihe byari biri ku buyobozi bwa Perezida Kayibanda nk’Umukuru w’Igihugu.
Amateka agaragaza ko umwuka mubi hagati ya Musenyeri Bigirumwami n’ubutegetsi bwa Kayibanda wakomeje gukara kugeza aho uyu mwepisikopi ashyirwaho igitutu gikomeye.
Padiri Nsengiyumva yavuze ko Musenyeri Bigirumwami yatanze ubwegure bwe mu 1973, ariko bukamenyekana nyuma kubera ko yari ategereje igisubizo cyaturukaga i Vatican ku cyicaro gikuru cya Kiliziya Gatolika ku Isi.
Nyuma yaho, mu 1974, nibwo yavuye ku mugaragaro ku buyobozi bwa Diyosezi ya Nyundo.
Umushakashatsi ku mateka akaba n’umusaseridoti, Padiri Hildebrand Karangwa, yavuze ko gusoma neza iyi baruwa bisaba no kumva uburyo Kiliziya Gatolika yakoranaga n’ubutegetsi muri icyo gihe.
Yagize ati: “Politiki ya Kiliziya muri rusange ni ukubana neza n’ubutegetsi buriho kandi binashingira ku byo Pawulo Mutagatifu yigisha. ‘Mwubahe abategetsi’.”
Padiri Karangwa yavuze ko ibyo Musenyeri Bigirumwami yakoze byashoboraga kuba biri mu murongo wa dipolomasi ya Kiliziya, aho umuyobozi wa Kiliziya atabaga yemerewe guhangana mu buryo bweruye n’Umukuru w’Igihugu.
Ati: “Mbibonamo dipolomasi kandi ya ngombwa. Umukuru w’Igihugu ni Umukuru w’Igihugu, ntabwo wajya kuvuga ibintu byandagaza Umukuru w’Igihugu. Ni uko Habyarimana yafatwaga.”
Yakomeje agaragaza uburyo Habyarimana yari akunzwe cyane muri icyo gihe, ati: “Nanjye nari mukuru, icyo gihe nari ndimo ndangiza amashuri yisumbuye. Twaramubyinaga rwose, ibintu bikomeye cyane, tumutaka.”
Padiri Karangwa yavuze ko nubwo bamwe bashobora kwibaza impamvu Musenyeri Bigirumwami atahisemo guceceka aho gushimagiza Habyarimana muri ubwo buryo, umwepisikopi yabaga afite inshingano zo guhagararira Kiliziya yose aho kuvuga ibitekerezo bye bwite gusa.
Uyu mushakashatsi yanemeje ko ubutegetsi bwa Kayibanda bwigeze gutoteza bikomeye Musenyeri Bigirumwami ndetse n’abihayimana bakoreraga muri Diyosezi ya Nyundo.
Yavuze ko uwo mwuka mubi wageze ku rwego rwo hejuru tariki ya 27 Gashyantare 1973, ubwo Abapadiri umunani bakoreraga muri Diyosezi ya Nyundo hamwe n’abandi bihayimana bahungaga igihugu kubera igitutu cya politiki n’umutekano muke.
Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.
Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Hano udukurikirane kuri WhatsApp

