Abakobwa bagaragaye bambaye amasume muri Gare ya Nyabugogo bateje impaka batumye Polisi itanga umuburo ukomeye.

Amashusho y’abakobwa babiri bagaragaye muri Gare ya Nyabugogo bambaye amasume ndetse bafite udutambaro tw’umweru mu mutwe yakomeje gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga, bituma abantu benshi bayavugaho ndetse bamwe bibaza niba ibikorwa nk’ibyo bikwiye gukorerwa ahantu hahurira abantu benshi.

Aya mashusho yafashwe mu buryo bwagaragaye nk’ubugamije gukurura abantu ku mbuga nkoranyambaga, aho abo bakobwa bagendaga muri gare abantu benshi babareba, bamwe bafata amashusho abandi bagahagarara ngo babitegereze. Mu gihe gito, aho hantu hahise huzura urujya n’uruza rw’abantu bashakaga kureba ibirimo kuba.

Bamwe mu baturage bavuga ko ibyo bikorwa bishobora guteza ibibazo by’umutekano cyangwa impanuka bitewe n’uburyo abantu benshi bahita bashungera abafata amashusho, cyane cyane mu bice nko muri gare n’ahandi hakunze kunyura imbaga y’abantu.

Hari abagaragaje ko ibikorwa byo gukora amashusho agamije kwamamara ku mbuga nkoranyambaga bikomeje gufata indi ntera, aho bamwe bakora ibintu bidasanzwe cyangwa bitungurana kugira ngo bakurure amaso y’ababareba no kongera umubare w’ababakurikira.

Nyuma y’ikwirakwira ry’ayo mashusho, Polisi y’u Rwanda yavuze ko abantu bakorera amashusho ahantu hahurira abantu benshi bagomba kubikora bubahiriza amategeko n’umutekano w’abandi.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, Wellars Gahonzire, yabwiye ikinyamakuru Rubanda ko hari abantu bafata amashusho ahantu hatemewe kandi bishobora kubangamira ituze rya rubanda.

Ati: “Bariya bantu bafata amashusho ahantu hatemewe turabasaba kubihagarika, kuko hari bamwe dufata tukabigisha tubabwira ko bitemewe gufatira amashusho ahantu hashobora kubangamira ituze rya rubanda, kuko bishobora noguteza impanuka biturutse kurujya n’uruza rw’abantu bariho babashungera.”

Yakomeje asobanura ko Polisi iri kubanza gushyira imbere inyigisho no kumenyesha abantu amategeko agenga ifatwa ry’amashusho mu ruhame, cyane cyane ibikorwa bishobora gukurura imbaga cyangwa guhungabanya gahunda zisanzwe z’abaturage.

Polisi ivuga ko hari abantu bamwe bafatwa bakavuga ko batari bazi ko ibyo bakora bitemewe, ariko igaragaza impungenge z’uko uko bukeye hiyongera abandi bakora ibikorwa nk’ibyo.

Ati: “Ikigambiriwe ni ukubanza kubigisha kuko hari abo dufata bakatubwira ko bataribazi ko bibujijwe, ariko ikibazo ni uko bucya habonetse abandi bashya, rero nibirenga kwigisha hazakurikiraho ibihano”.

Ibi bibaye mu gihe imbuga nkoranyambaga zikomeje kuba ahantu abantu benshi bifashisha bashaka kwamamara binyuze mu mashusho akurura abantu, rimwe na rimwe ugasanga bikorwa mu buryo bushobora guteza ikibazo cy’umutekano cyangwa bugahungabanya ibikorwa by’abaturage.

Hari abasesenguzi bavuga ko hakenewe ubukangurambaga bwinshi bwo kwigisha abakoresha imbuga nkoranyambaga uburyo bwo gukora ibikubiyemo butabangamiye abandi, cyane cyane ahantu hahurira abantu benshi nka gare, amasoko cyangwa imihanda nyabagendwa.

Abaturage bamwe basabye ko hashyirwaho amabwiriza yumvikana neza ku bijyanye no gufatira amashusho mu ruhame, kugira ngo hirindwe ibikorwa bishobora guteza umutekano muke cyangwa guteza impanuka ziturutse ku kivunge cy’abantu bashungera kureba ibiri gukorwa.

Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.  

Kanda hano udukurikirane kuri FacebookHano udukurikirane kuri WhatsApp 

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui