Hamenyekanye akayabo k’amafaranga Irahira rya Museveni ritegerejwe na benshi rizatwara

Guverinoma ya Uganda yatangaje ko yateganyije miliyari icyenda z’Amashilingi ya Uganda, asaga miliyari 3,5 z’Amafaranga y’u Rwanda, azakoreshwa mu muhango wo kurahiza Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, uherutse kongera gutorerwa kuyobora iki gihugu muri manda ya 2026-2031.

Uyu muhango utegerejwe n’abaturage benshi bo muri Uganda ndetse n’abayobozi batandukanye bo ku Mugabane wa Afurika no hanze yawo, uzaba tariki ya 12 Gicurasi 2026, ubere ahazwi nka Kololo Ceremonial Grounds mu Murwa Mukuru wa Kampala.

Kwamamaza ibikorwa byo gutegura iri rahira byakomeje kuvugisha abatari bake, cyane cyane nyuma y’uko televiziyo ya NBS Television Uganda itangaje ko amafaranga ateganyijwe muri uyu muhango ari menshi cyane, bitewe n’ubunini bw’ibikorwa byateguwe ndetse n’umubare w’abashyitsi bazawitabira.

Iyo televiziyo yavuze iti: “Perezidansi ya Repubulika iteganya kuzakoresha miliyari 9 z’Amashilingi ya Uganda (arenga miliyari 3,5 Frw) mu muhango w’irahira rya Perezida Yoweri Kaguta Museveni uhereutse gutorerwa kuyobora Uganda kuva mu 2026 kugeza 2031.”

Biteganyijwe ko iri rahira rizitabirwa n’abakuru b’ibihugu bagera kuri 35, hamwe n’abandi bayobozi 30 bo ku rwego rw’abadipolomate, ibintu byatumye umutekano, ibikorwa by’itumanaho, kwakira abashyitsi ndetse n’imitunganyirize y’aho ibirori bizabera bishyirwamo imbaraga zidasanzwe.

Amakuru ava mu buyobozi bwa Uganda agaragaza ko abantu barenga ibihumbi 40 bazitabira ibi birori, barimo abanyapolitiki, abanyamuryango b’ishyaka riri ku butegetsi, abahagarariye ibihugu byabo, abacuruzi, abanyamadini ndetse n’abaturage basanzwe.

Mu rwego rwo gutuma abaturage benshi babasha gukurikirana uyu muhango w’amateka, Leta ya Uganda yatangaje ko tariki y’irahira izaba umunsi w’ikiruhuko rusange mu gihugu hose.

Perezida Yoweri Kaguta Museveni yongeye gutsinda amatora y’Umukuru w’Igihugu yabaye tariki ya 15 Mutarama 2026, nyuma yo kubona amajwi 71,6%, atsinda abandi bakandida barindwi bari bahanganye.

Komisiyo y’amatora muri Uganda yatangaje ko mu bantu miliyoni 21,6 bari kuri lisiti y’itora, abagera kuri 52,5% ari bo bitabiriye aya matora.

Uyu muyobozi umaze imyaka igera hafi kuri 40 ku butegetsi, yafashe ubuyobozi bwa Uganda mu 1986 nyuma y’urugamba rwitwaje intwaro rwamugejeje ku butegetsi, kuva icyo gihe akomeza kuyobora iki gihugu mu bihe bitandukanye byaranze amateka yacyo.

Iri rahira ndetse n’ingengo y’imari yaryo bikomeje gutera impaka mu bice bitandukanye by’abaturage, aho bamwe babifata nk’igikorwa gikomeye cy’icyubahiro cya Leta, mu gihe abandi bibaza niba ayo mafaranga atari akwiye gukoreshwa mu zindi gahunda zirebana n’imibereho y’abaturage.

Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.  

Kanda hano udukurikirane kuri FacebookHano udukurikirane kuri WhatsApp 

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui