Ukuri ku cyihishe inyuma y’urupfu rwa Gitifu Habiyaremye wasanzwe mu mugezi yapfuye nyuma y’iminsi 10 yaraburiwe irengero

Agahinda n’urujijo bikomeje kuvugwa mu Karere ka Karongi nyuma y’aho Habiyaremye Bernard wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kavumu mu Murenge wa Twumba asanzwe mu mugezi yapfuye, nyuma y’iminsi 10 yaraburiwe irengero n’umuryango ndetse n’abo bakoranaga.

Umurambo wa nyakwigendera wabonetse ku wa 7 Gicurasi 2026 mu Mudugudu wa Mayombo, Akagari ka Gisayura mu Murenge wa Mutuntu, aho abaturage bawubonye ureremba mu mazi y’Umugezi wa Mbirurume ugabanya Akarere ka Karongi n’Akarere ka Nyamagabe.

Habiyaremye yari amaze igihe ataboneka kuva tariki ya 26 Mata 2026, ubwo yari yagiye gusura iwabo mu Murenge wa Mutuntu. Kuva icyo gihe, abo mu muryango we ndetse n’inzego z’ibanze bavuga ko batari bazi aho aherereye, ibintu byatumye hatangira gushakishwa amakuru ye mu bice bitandukanye.

Amakuru avuga ko saa kumi n’imwe n’igice z’amanywa ku wa 7 Gicurasi, abaturage babonye umurambo w’umuntu utazwi muri ayo mazi, bahita babimenyesha inzego z’ubuyobozi n’iz’umutekano. Polisi ndetse n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, bahise bagera aho umurambo wari uri kugira ngo hakorwe iperereza.

Abageze aho umurambo wabonetse bavuga ko nyakwigendera yari yatangiye kwangirika bikomeye, ibintu byagaragazaga ko ashobora kuba yari amaze iminsi myinshi mu mazi. Bavuze kandi ko yari yambaye ipantaro y’ubururu, nta mwenda wo hejuru yambaye kandi afite urukweto rumwe mu kirenge kimwe.

Mu bikorwa byo kumenya uwo murambo uwo ari we, ubuyobozi bw’Umurenge wa Mutuntu bwaje kwemeza ko ari Habiyaremye Bernard wari umaze igihe aburiwe irengero.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mutuntu, Ntaganda Wilson, yavuze ko hari amakuru yerekana ko nyakwigendera ashobora kuba yarahuye n’impanuka igihe yageragezaga kwambuka umugezi.

Ati: “Dukeka ko yaba yaravuye muri centre ya Mukungu iri mu Murenge wa Mutuntu asubiye aho akorera akazi mu Murenge wa Twumba mu kwambuka umugezi witwa Gatare ukamutwara ukamugeza mu mugezi wa Mbirurume ari nawo yabonetsemo”.

Aya makuru aje mu gihe abaturage bo muri Karongi bamaze iminsi bavuga ko imvura nyinshi imaze iminsi igwa muri ako karere yatumye imigezi yuzura ku buryo ishobora gutwara abantu n’ibintu.

Hari n’abaturage bavuga ko hari ibiraro n’inzira zimwe na zimwe byangijwe n’iyo mvura, bigatuma kugenda hagati y’imirenge imwe n’indi birushaho guteza ibyago.

Nyuma yo kubona umurambo wa Habiyaremye, wahise woherezwa ku Bitaro bya Kibuye kugira ngo ukorerwe isuzuma rya mbere.

Nyuma yaho, woherejwe ku Bitaro bya Polisi bya Kacyiru kugira ngo hakorwe isuzuma ryimbitse rizafasha kumenya neza icyateye urupfu rwe n’icyaba cyaramubayeho mbere yo kugera muri uwo mugezi.

Habiyaremye Bernard yari afite imyaka 38 y’amavuko kandi yari atarashaka umugore. Abamuzi bavuga ko yari umuntu wari uzwiho gukorana neza n’abaturage ndetse akagira uruhare mu bikorwa by’iterambere ry’Akagari ka Kavumu yayoboraga.

Urupfu rwe rwateye intimba mu bakozi b’inzego z’ibanze, inshuti ndetse n’abaturage bakoranaga na we, cyane cyane kubera uburyo yabonetsemo nyuma y’iminsi myinshi yarabuze nta makuru ye azwi.

Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.  

Kanda hano udukurikirane kuri FacebookHano udukurikirane kuri WhatsApp 

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui