Ukuri ku cyihishe inyuma y’urupfu rwa Karasira Aimable witabye Imana habura amasaha macye ngo afungurwe

Karasira Aimable Uzaramba wamamaye nka “Prof Nigga” mu muziki no ku mbuga nkoranyambaga, yapfuye mu buryo bwatunguranye habura amasaha make ngo afungurwe nyuma yo kurangiza igihano cy’igifungo yari amaze imyaka itanu akatiwe.

Urupfu rwe rwakuruye impaka nyinshi ku mbuga nkoranyambaga no mu bantu bakurikiranaga urubanza rwe, cyane cyane kubera uburyo rwabaye mu gihe yari amaze guhabwa ibyangombwa byo gusohoka muri Gereza ya Nyarugenge.

Urwego rw’Igihugu rushinzwe Igorora, RCS, rwatangaje ko Karasira yapfuye azize kunywa imiti myinshi irengeje igipimo yari yaragenewe n’abaganga kubera uburwayi bwo mu mutwe yari asanganwe.

Umuvugizi wa RCS, Sengabo Hillary, yavuze ko ibyabaye byabereye mu Igororero rya Nyarugenge ubwo Karasira yari ategereje ko umuryango we uza kumutwara nyuma yo kurangiza ibijyanye no gufungurwa kwe.

Yagize ati: “Aimable Uzaramba Karasira akimara guhabwa impapuro zimurekura yanywereye imiti mu ruhame, hanze mu mbuga y’Igororero rya Nyarugenge mu gihe yari ategereje ko umuryango we uza kumutwara. Ubuyobozi bw’Igororero bwihutiye kumujyana kwa muganga ari naho yaje kugwa.”

RCS yavuze ko Karasira yajyanywe bwa mbere mu ivuriro ryo mu igororero, nyuma aza koherezwa ku Bitaro bya Nyarugenge aho yaguye mu masaha y’ijoro ahagana saa sita.

Sengabo Hillary yasobanuye ko iyo miti Karasira yari asanzwe ayinywa nk’ifasha umuntu gusinzira amasaha make, ariko ko kuri iyi nshuro yayinyoye mu buryo budasanzwe.

Ati: “Ubusanzwe iyo yayinywaga yasinziraga ikamufasha gusinzira umwanya nk’amasaha atandatu, ariko kuko yayinyoye nk’uwiyahura, yanyweye myinshi ni yo yamuviriyemo urupfu. Bamugejeje kwa muganga ku bitaro bya Nyarugenge biranga.”

Yakomeje avuga ko mu buryo bwose bw’amategeko Karasira yari yamaze gufungurwa, hasigaye gusa gusakwa no gusohoka muri gereza.

Ati: “Ibyo byabaye ibisabwa byose kugira ngo afungurwe byarangiye. Ariko iyo birangiye haba hasigaye gusakwa, gusohoka. Ni icyo cyari gisigaye, afata ya miti noneho arayigotomera.”

RCS yavuze kandi ko igitegerejwe ari raporo ya nyuma y’abaganga izagaragaza neza icyateye urupfu rwe, nubwo amakuru y’ibanze agaragaza ko rwatewe n’ingaruka z’imiti myinshi yanyoye.

Mu itangazo ryashyizwe hanze, uru rwego rwagize ruti: “Yajyanywe mu Bitaro nyuma yo gufatwa anywa ingano irengeje igipimo cy’imiti ye y’uburwayi asanganywe cyagenwe na muganga.”

Karasira yari ategerejwe gufungurwa tariki ya 6 Gicurasi 2026 nyuma yo kurangiza igifungo cy’imyaka itanu yari yarakatiwe n’Urukiko Rukuru, Urugereko rwihariye rushinzwe kuburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka ruherereye i Nyanza.

Ku wa 30 Nzeri 2025 ni bwo uru rukiko rwamukatiye icyo gihano nyuma yo kumuhamya icyaha cyo gukurura amacakubiri muri rubanda.

Yari yararezwe ibyaha birimo guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi, guha ishingiro Jenoside, gukurura amacakubiri no gutangaza amakuru y’ibihuha, ibyaha ubushinjacyaha bwavugaga ko yakoreye kuri YouTube no mu biganiro bitandukanye.

Yanashinjwe iyezandonke no kudasobanura inkomoko y’umutungo we, harimo amafaranga yari yafatanywe ndetse n’ari kuri konti ze za banki na Mobile Money.

Ubushinjacyaha bwari bwarasabye ko yakatirwa imyaka 30 y’igifungo nyuma yo kumuhamya ibyaha byose, ariko urukiko rumukatira imyaka itanu gusa.

Nubwo yari yararangije icyo gihano, ubushinjacyaha bwari bwarajuririye icyo cyemezo, gusa urubanza rw’ubujurire rukaba rutari rwakaburanishwa.

RCS yavuze ko ku ruhande rw’igororero, barebera gusa ku cyemezo cyo gufunga kiri muri sisitemu y’ikoranabuhanga yifashishwa, bityo ko igihe cyo gufungurwa kwe cyari cyageze.

Karasira yari umuntu wakunze guteza impaka haba mu muziki, ku mbuga nkoranyambaga ndetse no mu nkiko. Mu gihe cy’urubanza rwe, yakunze kuvuga ko azira politiki, ndetse ibikorwa bye byinshi byakurikirwaga cyane n’abamushyigikiye n’abamunengaga.

Urubanza rwe rwaranzwe n’udushya twinshi, aho yajyaga aza mu rukiko yambaye inkweto z’imbusane, afite amashapule na Bibiliya mu ntoki, ndetse rimwe na rimwe agakora ibimenyetso bimenyerewe mu bahanzi.

Urupfu rwe ruje rwiyongera ku nkuru zakomeje gukurikirana ubuzima bwe kuva yatawe muri yombi, ibintu byatumye benshi bibaza byinshi ku minota ye ya nyuma ndetse n’ibyabereye muri gereza mbere y’uko yitaba Imana.

Kuba yapfuye habura amasaha make ngo afungurwe byatumye inkuru ye yongera kuvugisha abatari bake, mu gihe benshi bategereje raporo ya nyuma y’abaganga kugira ngo hasobanuke neza icyateye uru rupfu rwateye amarangamutima menshi.

Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.  

Kanda hano udukurikirane kuri FacebookHano udukurikirane kuri WhatsApp 

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui