RDC yahishuye impinduka zikomeye cyane igiye gukora kugirango FARDC ibashe kwigaranzura AFC/M23.

Ibibazo by’umutekano muke mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bikomeje gufata indi ntera, aho ubuyobozi bw’igisirikare bwemeye ku mugaragaro ko hari intege nke zikomeye mu bijyanye n’itumanaho, byanahaye amahirwe abarwanya ubutegetsi bwo kumenya amabanga y’ibikorwa bya gisirikare.

Minisitiri w’Ingabo n’abahoze ari abasirikare muri RDC, Guy Kabombo Muadiamvita, yabitangaje ubwo yaganiraga n’abadepite bagize Komisiyo ishinzwe igisirikare n’umutekano, aho yasobanuye mu buryo burambuye imiterere y’ibibazo byugarije ingabo za FARDC ku rugamba.

Mu magambo ye, yagaragaje ko ihuriro rya AFC/M23 rifite ubushobozi buhanitse mu by’ikoranabuhanga, ku buryo ryashoboye kwinjira mu itumanaho ry’ingabo za Leta, rikamenya gahunda z’ibikorwa bya gisirikare mbere y’uko zishyirwa mu bikorwa.

Yagize ati “Kubera kubura imbaraga z’itumanaho mu gihe cy’ikoranabuhanga rigezweho, ingabo ziri ku rugamba zagize ikibazo cyo kuba umwanzi yarabonaga ubutumwa bwazo, bituma ibikorwa bya gisirikare bidashoboka. Umwanzi yubatse itumanaho rifite ibikoresho bihambaye, rituma ashobora gutahura ibiganiro biba hagati y’ubuyobozi n’ingabo ziri ku rugamba.”

Aya magambo agaragaza ishusho y’icyuho gikomeye mu mikorere y’ingabo za FARDC, cyane cyane mu gihe ikoranabuhanga riri mu bintu by’ingenzi bigena intsinzi cyangwa gutsindwa ku rugamba rwa kijyambere.

Kuba umwanzi ashobora kumenya ibiganiro by’ingenzi hagati y’abayobozi n’abasirikare biri ku rugamba, ni ikibazo gikomeye gishobora gutuma imigambi yose ipfuba.

Raporo ya Komisiyo ishinzwe igisirikare n’umutekano mu Nteko Ishinga Amategeko yagaragaje ko itumanaho ari inkingi ya mwamba mu mikorere y’igisirikare. Iyo rifite ibibazo, bigira ingaruka ku igenamigambi, ku mikoranire y’abasirikare ndetse no ku buryo ibitero bikorwa.

Iyi raporo ivuga ko ibisobanuro byatanzwe na Minisitiri Muadiamvita byerekana ko gutsindwa kwagiye kugaragara ku ruhande rwa FARDC bifitanye isano n’izo ntege nke mu itumanaho. Kuba ibikorwa bya gisirikare bishobora kumenyekana mbere y’igihe, biha amahirwe umwanzi yo kwitegura cyangwa no kubiburizamo burundu.

Ibi bibazo byaje byiyongera ku bindi byagiye bivugwa mu gihe gishize birimo ibikoresho bidahagije, imikoranire idahwitse, ndetse n’imiyoborere itanoze mu nzego zimwe na zimwe z’igisirikare.

Mu rwego rwo gushaka igisubizo kirambye, Minisitiri Muadiamvita yavuze ko Leta ya RDC yatangiye ibiganiro n’ibihugu by’inshuti, hagamijwe gushaka ibikoresho by’ikoranabuhanga bigezweho byafasha FARDC kongera imbaraga mu itumanaho no kurinda amabanga y’ibikorwa bya gisirikare.

Ibi bikoresho biteganyijwe kuba bidashobora kwinjirwa n’abarwanya ubutegetsi, bityo bikarinda amakuru y’ibanga no gufasha ingabo gukora neza ku rugamba.

Icyakora, nubwo iyi gahunda ishobora gutanga icyizere, hari impungenge ku gihe bizafata kugira ngo ishyirwe mu bikorwa ndetse n’uko izahindura imiterere y’urugamba mu gihe gito.

Abasesenguzi mu bya gisirikare bagaragaza ko ikoranabuhanga rifite uruhare runini mu ntambara zo muri iki gihe, bityo gutinda gukemura ibibazo by’itumanaho bishobora gukomeza gushyira FARDC mu kaga.

Ibi byiyongera ku miterere y’intambara yo mu burasirazuba bwa RDC, aho imitwe irimo AFC/M23 ikomeje kugaragaza ubushobozi mu migambi, imikorere ndetse n’ikoranabuhanga, ibintu bituma ihangana n’ingabo za Leta rikomeza kuba rikomeye kandi ridasanzwe.

Mu gihe Leta ya RDC ishakisha ibisubizo, abaturage bo mu burasirazuba bakomeje kuba mu gihirahiro, bibaza igihe umutekano uzagarukira n’icyizere cyo kubaho mu mahoro kikongera kuboneka.

Icyuho mu itumanaho ry’igisirikare si ikibazo cyoroheje, ahubwo ni ikimenyetso cy’uko urugamba rwo muri aka karere ruri gufata indi ntera, aho ikoranabuhanga riri kuba intwaro ikomeye kurusha imbunda n’amasasu. Niba kidakemuwe vuba, gishobora gukomeza guhindura isura y’iyi ntambara mu buryo bukomeye kurushaho.

Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.  

Kanda hano udukurikirane kuri FacebookHano udukurikirane kuri WhatsApp 

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui