Abanyarwanda 25 bafatiwe mu Karere ka Kisoro muri Uganda nyuma yo gufatanwa amabuye y’agaciro bari barimo gucukura mu buryo bunyuranyije n’amategeko, mu gikorwa cy’umukwabu cyakozwe n’inzego z’umutekano z’icyo gihugu.
Aya makuru yemejwe ku wa 3 Gicurasi 2026 n’Umuvugizi wa Polisi mu Ntara ya Kigezi, Elly Mate, wavuze ko aba bantu bafatiwe mu birombe bya Kirwa biherereye mu gace ka Nyarubuye, aho bacukuraga amabuye ya Wolfram.
Nk’uko Mate yabitangaje, iperereza ryari rimaze igihe rikurikiranira hafi ibikorwa by’aba bantu nyuma y’amakuru yatanzwe n’abayobozi b’inzego z’ibanze.
Yagize ati: “Mu ntangiriro z’uyu mwaka, abayobozi bo mu nzego z’ibanze batanze amakuru avuga ko abo bikekwa ko ari Abanyarwanda bari gucukura Wolfram mu birombe bya Kirwa mu Karere ka Kisoro.”
Ibyo byatumye inzego z’umutekano zitegura igikorwa cyo kubafata, maze ku wa 2 Gicurasi 2026 zikorera umukwabu muri ibyo birombe. Uwo mukwabu wasanzemo abantu 28 barimo gucukura, bafite ibilo 30 bya Wolfram bamaze gukura mu butaka.
Mate yavuze ko muri abo bantu bose bafashwe, abagera kuri 25 ari Abanyarwanda, asobanura ati: “Tariki ya 2 Gicurasi, Polisi muri Kisoro yakoze umukwabu ushingiye ku makuru y’ipereza, aho 25 muri 28 batawe muri yombi ari Abanyarwanda.”
Ubuyobozi bwa Polisi bwakomeje busobanura ko aba Banyarwanda binjiye muri Uganda banyuze mu nzira zitemewe, ibizwi nk’inzira z’ubusamo, bigaragaza ko nta byangombwa bari bafite bibemerera kuhaba no kuhakorera ibikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro.
Ibi byongeye kugaragaza ikibazo cy’abinjira mu bihugu by’abaturanyi mu buryo butemewe, bagamije gushaka imibereho mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro, cyane cyane mu turere twegereye imipaka aho kugenzura bikorwa bigorana.
Polisi ya Uganda yatangaje ko aba bantu bose bazagezwa imbere y’ubutabera, aho bazakurikiranwaho ibyaha birimo ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe ndetse no kuba mu gihugu badafite ibyangombwa byemewe.
Ibi bibaye mu gihe ubuyobozi bw’ibihugu byo mu karere bukomeje gushishikariza abaturage kubahiriza amategeko agenga imipaka no gukora ubucuruzi n’indi mirimo mu buryo bwemewe, mu rwego rwo kwirinda ibibazo by’amategeko n’umutekano muke.
Ku rundi ruhande, bamwe mu basesenguzi bagaragaza ko ikibazo nk’iki gikunze guterwa n’ubukene n’ubushomeri, bigatuma bamwe bashora mu bikorwa by’ubucukuzi butemewe, akenshi bakabikora bambutse imipaka mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Nubwo bimeze bityo, inzego z’umutekano muri Uganda zashimangiye ko zizakomeza gukaza ingamba zo kurwanya ibikorwa nk’ibi, cyane cyane mu duce twegereye imipaka, mu rwego rwo kurinda umutungo kamere w’igihugu no kubahiriza amategeko.
Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.
Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Hano udukurikirane kuri WhatsApp

