Inyubako ikomeye yakorerwagamo n’ibigo bikomeye by’igihugu iherereye ku Gishushu mu Mujyi wa Kigali yafunzwe by’agateganyo, hafatwa icyemezo cy’uko ivugururwa nyuma y’igihe kinini igaragaramo ibibazo by’ubuziranenge byagiye bitera impungenge abakoreramo n’abayigana.
Urwego Rushinzwe Iterambere mu Rwanda (RDB) rwatangaje ko guhera ku wa 5 Gicurasi 2026, iyi nyubako izaba ifunzwe by’agateganyo mu gihe izaba iri gukorerwamo imirimo yo kuyisana no kuyivugurura, hagamijwe kuyigira iyujuje ibisabwa ku mutekano n’imikoreshereze.
Mbere y’uko ifungwa, abakozi bakoreraga muri iyi nyubako bari bamaze iminsi bamenyeshwa ko bagomba kwimuka byihuse, bagategura aho bazakomereza imirimo yabo mu gihe ibikorwa byo kuyisana bizaba bikomeje.
Ibigo byose biyibarizwagamo byahawe amabwiriza yo kwimurirwa mu bindi biro by’agateganyo kugira ngo serivisi zidahagarara.
Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara, RDB yasobanuye uko serivisi zizakomeza gutangwa, igira iti: “Mu gihe ibyo ibiro bishya bitaratangira gukorerwamo, serivisi zikomatanyije za One Stop Centre ziratangirwa mu igorofa yo hasi y’inyubako ya Minisiteri y’Ibikorwaremezo (MININFRA), iherereye ku Kimihurura, ku muhanda KG 1, mu Mujyi wa Kigali. Izindi serivisi zizakomeza gutangwa hifashishijwe imbuga koranabuhanga za RDB zisanzwe zikoreshwa”.
Iyi nyubako yari isanzwe ibarizwamo ibigo bikomeye birimo RDB ubwayo, RCB, RMB na RHA, byose bikaba byari bifite uruhare runini mu iterambere ry’ubukungu n’imiyoborere y’igihugu.
Gufungwa kwayo by’agateganyo byatumye hari abibaza ku ngaruka bishobora kugira ku mikorere ya buri munsi, nubwo ubuyobozi bwizeza ko nta serivisi zizahagarara.
Nubwo iyi nyubako ifite imiterere igezweho, igizwe n’imiturirwa 12 n’amagorofa ane yo munsi ashobora gukoreshwa mu bikorwa bitandukanye birimo parikingi n’imyitozo ngororamubiri, ntiyigeze ihwema kuvugwaho ibibazo kuva yagurwa na Leta y’u Rwanda ku gaciro ka miliyari 42 z’amafaranga y’u Rwanda.
Icyo gihe, byari byatangajwe ko hari impungenge ku buziranenge bwayo, bituma Ikigo cy’u Rwanda Gishinzwe Guteza Imbere Imiturire (RHA) kibanza gukora isesengura ryimbitse ku miterere yayo. Iri sesengura ryagaragaje ko hari ibibazo bitandukanye, birimo ibikomoka ku buryo inyubako yari yarashushanyijwe ndetse n’ibyatewe n’uburyo yubatswemo.
Nyuma yo kubona ayo makosa, hafashwe icyemezo cyo kuyakosora, ariko amakuru akomeza kuvugwa agaragaza ko uko imyaka yagiye ishira, hari ibibazo byagiye byiyongera aho kugabanuka. Bimwe muri byo byaje kugera ku rwego ruteye impungenge, aho inyubako yatangiye no kugaragaraho ibimenyetso byo gusaduka.
Ibi byatumye inzego zibishinzwe zitangira gutekereza ku buryo bwo kurinda ubuzima bw’abayikoreramo, hafatwa umwanzuro wo kuyifunga by’agateganyo kugira ngo ibanze itunganywe neza mbere yo kongera gukoreshwa.
Mu bihe byashize, Umuyobozi Mukuru wungirije w’Ikigo cy’u Rwanda Gishinzwe Guteza Imbere Imiturire (RHA), Dr Noël Nsanzineza, yigeze gusobanurira Abadepite uko iki kibazo cyari giteye. Yavuze ko hari ingingo zari zikubiye mu masezerano y’ubugure zagaragazaga ko nyir’inzu yagombaga gukosora bimwe mu bibazo byari byagaragaye.
Ati “Mu masezerano y’ubugure, byagombaga gukosorwa na nyir’inzu ariko mu masezerano harimo ko igihe atabikosoye tuzafatira amafaranga agera kuri miliyari 2 Frw. Kubikosora rero byaramunaniye nubwo yagiye agerageza, tuza gufata umwanzuro wo gufatira ayo mafaranga.”
Aya magambo agaragaza ko nubwo habayeho kugerageza gukemura ibibazo by’iyi nyubako, hari aho byageze bikagorana, bigatuma Leta ifata ingamba zikomeye zo kurengera inyungu zayo n’umutekano w’abayikoreramo.
Gufungwa kw’iyi nyubako by’agateganyo bifatwa nk’intambwe yo gushaka igisubizo kirambye ku kibazo kimaze igihe kivugwa, ndetse kikaba n’uburyo bwo kwirinda ingaruka zishobora guterwa n’imiterere yayo idahagaze neza.
Abasesenguzi bemeza ko ivugururwa ryayo rizasaba ubunyamwuga n’ubugenzuzi buhamye kugira ngo yongere ikoreshwe itekanye kandi yujuje ibisabwa byose.
Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.
Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Hano udukurikirane kuri WhatsApp

