Habaye impanuka idasanzwe y’Indege yari itwaye abantu barenga 200 yagonze ipoto y’amashanyarazi n’imodoka itwaye imigati.

Indege ya sosiyete y’ubwikorezi bwo mu kirere ya United Airlines, yo mu bwoko bwa Boeing 767, yakoze impanuka itari isanzwe ubwo yari iri mu rugendo ruyivana i Venice mu Butaliyani yerekeza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho yagonze ipoto y’amatara yo ku muhanda ndetse n’ikamyo itwara imigati, mbere y’uko igera ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Newark Liberty giherereye i New Jersey.

Iyo ndege yari igiye kugwa ku cyumweru, iri ku muvuduko ugera kuri kilometero hafi 260 ku isaha, ubwo yambukiranyaga umuhanda mugari uzwi nka New Jersey Turnpike.

Mu gihe yari itangiye kumanura amapine ngo igwe neza ku butaka, ayo mapine yagonze ikamyo yari iri muri uwo muhanda hamwe n’ipoto y’amashanyarazi n’amatara yo ku muhanda, bituma iyo poto igwa ku modoka.

Nubwo iyi mpanuka yateye impungenge abari hafi aho n’abakurikiranye ibyayo, indege yakomeje urugendo rwayo nta nkomyi igera ku muhanda wayo wa 29 (Runway 29), uherereye nko muri metero 120 uvuye aho iyo mpanuka yabereye.

Ibi byatumye benshi batangazwa n’uburyo indege ishobora gukora impanuka nk’iyo ariko igakomeza igahagarara neza itagize ibindi byangirika.

Abagenzi barenga 200 bari muri iyo ndege hamwe n’abakozi bayo 10 bose bayirimo, nta n’umwe wakomeretse, ibintu byashimishije cyane inzego z’umutekano n’imiryango yabo.

Ku ruhande rw’uwari utwaye ikamyo yagonzwe, yakomeretse byoroheje bitewe n’ibirahure by’imodoka byamenetse, ahita ajyanwa mu bitaro byo muri ako gace kugira ngo yitabweho. Amakuru yatangajwe yagaragazaga ko byari byitezwe ko asezererwa akajya mu rugo muri iryo joro ryo ku cyumweru.

Ikindi cyatangaje benshi ni uko umupilote w’iyi ndege ndetse n’abashinzwe kuyiyobora bari ku kibuga cy’indege, nta n’umwe wigeze amenya ko indege yagonze ipoto cyangwa ikamyo mu gihe yari irimo kugwa.

Ibi byateje kwibaza byinshi ku buryo impanuka ishobora kuba yarabaye mu buryo butagaragaye mu buryo busanzwe.

Nyuma y’ibi byabaye, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Umutekano mu Bwikorezi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika cyatangaje ko kigiye kohereza umugenzuzi kugira ngo akore iperereza ryimbitse ku byabaye, asuzume amakuru yose ajyanye n’urugendo rw’iyi ndege, imikorere yayo ndetse n’ibishobora kuba byateye iyi mpanuka.

Ku ruhande rwa sosiyete ya United Airlines, yahise ifata icyemezo cyo guhagarika by’agateganyo abakozi bose bari muri iyo ndege, kugira ngo hatangire iperereza ryimbitse ridafite aho ribogamiye, rigamije kumenya neza icyateye iyi mpanuka no gufata ingamba zatuma itazongera kubaho mu bihe biri imbere.

Iyi mpanuka ije yiyongera ku zindi mpungenge zimaze iminsi zigaragara mu rwego rw’ubwikorezi bwo mu kirere ku isi, aho impuguke zisaba kongera imbaraga mu igenzura ry’umutekano w’indege, cyane cyane mu bihe byo kugwa no guhaguruka, bifatwa nk’ibihe byoroshye guteza impanuka.

Nubwo bimeze bityo, kuba nta buzima bwatakaye muri iyi mpanuka, byafashwe nk’igitangaza gikomeye ndetse n’ikimenyetso cy’uko hari intambwe imaze guterwa mu kurinda ubuzima bw’abagenzi mu ngendo zo mu kirere, n’ubwo hakiri byinshi byo kunoza mu mikorere n’imicungire y’uru rwego.

Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.  

Kanda hano udukurikirane kuri FacebookHano udukurikirane kuri WhatsApp 

Indege ya United Airlines yagonze ipoto y’amashanyarazi 

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui