U Rwanda rwasubije Ndayishimiye werekanye ibitwaro biremereye yakodesheje n’abasirikare b’abatirano ngo arutere ubwoba?

U Rwanda rukomeje gutanga ubutumwa bugaragaza ko rushyize imbere kubaka ubushobozi bw’Ingabo zarwo binyuze mu bufatanye n’ibindi bihugu, aho kwinjira mu bikorwa byo kwiyerekana no gukoresha imyiyereko ya gisirikare nk’uburyo bwo kohereza ubutumwa bwa politiki.

Ibi bibaye mu gihe mu karere hakomeje kuvugwa inkuru zerekeye imyitwarire ya Perezida w’u Burundi, Évariste Ndayishimiye, nyuma y’uko mu birori byo kwizihiza imyaka 62 y’ubwigenge bw’icyo gihugu hagaragaye ibikoresho bya gisirikare n’abasirikare bivugwa ko bamwe muri bo n’ibikoresho byifashishijwe byari byatijwe u Burundi cyangwa byakodeshejwe kugira ngo byongere uburemere bw’imyiyereko.

Inkuru zatangajwe n’ibitangazamakuru bitandukanye byo mu karere zagaragaje ko mu birori byo ku wa 1 Nyakanga habaye imyerekano y’ibikoresho bya gisirikare byinshi ndetse n’ingabo zagaragaye mu ruhame bwa mbere.

Hari amakuru yakwirakwijwe avuga ko u Burundi bwifashishije intwaro n’abasirikare bwatijwe cyangwa bakodeshejwe kugira ngo imyiyereko igaragare ifite imbaraga kurushaho.

Abasesenguzi bamwe bavuze ko icyo gikorwa cyashoboraga kuba kigamije kwerekana ubushobozi bwa gisirikare mu buryo bwo gushaka gutera ubwoba u Rwanda, cyane cyane mu gihe umwuka wa dipolomasi hagati y’ibihugu byombi umaze igihe utifashe neza.

Umwuka mubi hagati ya Kigali na Gitega watangiye gukaza umurego nyuma y’uko u Burundi bufunze imipaka ibuhuza n’u Rwanda, bushinja Kigali gushyigikira umutwe wa RED-Tabara. U Rwanda rwakomeje guhakana ibyo birego, ruvuga ko nta shingiro bifite.

Mu gihe ibyo byose bikomeje kuvugwa, u Rwanda rwo rukomeje gushyira imbaraga mu bufatanye mpuzamahanga bugamije kongerera ubushobozi Ingabo zarwo.

Ni muri urwo rwego itsinda riyobowe na Brig Gen Louis Kanobayire, Umuyobozi Mukuru ushinzwe amahugurwa n’uburezi mu Ngabo z’u Rwanda, riri i New Delhi mu Buhinde aho ryitabiriye inama ya kabiri ya Komite ihuriweho y’u Rwanda n’u Buhinde ishinzwe ubufatanye mu bya gisirikare.

Iyo nama igamije kurushaho gushimangira ubufatanye hagati y’ibihugu byombi hibandwa ku nzego bihurijemo inyungu, hashingiwe ku Masezerano y’Ubutwererane mu bya Gisirikare yasinywe mu mwaka wa 2018 ndetse n’ibyavuye mu nama ya mbere ya Komite ihuriweho yabereye i Kigali mu 2024.

Usibye kwitabira iyo nama, Brig Gen Louis Kanobayire yanagiranye ibiganiro na Rajesh Kumar Singh, Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ingabo y’u Buhinde, baganira ku buryo ubufatanye bw’ibihugu byombi bwakomeza kwaguka cyane cyane mu mahugurwa, uburezi bwa gisirikare no guteza imbere ubushobozi bw’inzego z’umutekano.

Abakurikirana ibijyanye n’umutekano bavuga ko hari itandukaniro rinini hagati yo kubaka ubushobozi burambye binyuze mu mahugurwa, ubufatanye n’iterambere ry’ikoranabuhanga, no kwifashisha imyiyereko ya gisirikare ishobora gufatwa nk’ubutumwa bwa politiki.

Ni na ko hakomeje kuvugwa amakuru yerekana ko ingabo z’u Burundi zikomeje ibikorwa bya gisirikare mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho raporo zitandukanye zagiye zivuga ko hari abasirikare bazo baguye muri ibyo bikorwa.

Nubwo ibibazo bya dipolomasi hagati y’u Rwanda n’u Burundi bitarakemuka burundu, Kigali ikomeje kwerekana ko ishyize imbere ubufatanye n’amahanga, amahugurwa ndetse no kongera ubushobozi bw’Ingabo zayo binyuze mu masezerano y’igihe kirekire n’ibihugu by’inshuti.

Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.  

Kanda hano udukurikirane kuri FacebookHano udukurikirane kuri WhatsApp 

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui