Ingabo z’u Burundi ziri gufatanya na FARDC kurwanya AFC/M23 zasabwe kuva muri Uvira, Jason Stearns asaba ibiganiro.

Uwahoze ari Visi Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Azarias Ruberwa, yasabye Guverinoma ya Kinshasa gukura ingabo z’u Burundi zikorera mu Mujyi wa Uvira, avuga ko ubufatanye bwazo n’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) mu misozi ya Minembwe bwagize uruhare mu gukomeza umutekano muke.

Ni mu gihe ku rundi ruhande, umushakashatsi Jason Stearns we yagaragaje ko igisubizo kirambye cy’ibibazo byo mu Burasirazuba bwa Congo kitazava ku mbaraga za gisirikare ahubwo kizava mu biganiro bya politiki birimo umutwe wa M23.

Mu kiganiro yagiranye na ACTUALITE.CD, Ruberwa yanenze uburyo Guverinoma ya RDC yitwaye ku kibazo cya Minembwe, avuga ko hari amakosa yakozwe mu micungire y’umutekano muri ako gace.

Yagize ati: “Ubufatanye bwayo na Guverinoma y’u Burundi bwarushijeho gukaza ikibazo. Hari igihe FARDC yoherezaga ingabo nyinshi muri Minembwe zigamije kurinda abaturage no kurwanya Mai-Mai. Ariko kuva abo barwanyi bahawe uburinzi, inshingano zarahindutse.”

U Burundi bwari bwasobanuye ko bwohereje ingabo zabwo muri RDC mu rwego rwo guhiga abarwanyi ba RED-Tabara barwanya ubutegetsi bw’i Gitega. Icyakora Ruberwa avuga ko ibikorwa by’izo ngabo bitagombye gukorerwa muri Minembwe, kuko atari ho uwo mutwe uvugwaho gukorera, ahubwo ari agace gasanzwe gatuwe n’abaturage bakomeje kugirwaho ingaruka n’imirwano.

Yagaragaje impungenge z’uko n’ubwo impande zihanganye zishobora gukomeza kurwana mu gihe zitubahirije agahenge, bitakabaye byemewe ko abaturage basanzwe ari bo bakomeza kugirwaho ingaruka z’intambara.

Ruberwa yavuze kandi ko Minembwe yabaye “ishingiro ry’intambara yose”, yibaza impamvu imirwano ikomeje kwibanda muri ako gace kandi ahandi hari hatangiye kugaragara ituze rishingiye ku gahenge kari kamaze gutangazwa.

Mu byo yasabye, harimo ko Guverinoma ya RDC yafata icyemezo cyo gukura ingabo z’amahanga ziri muri Uvira, Akanama k’Umutekano k’Umuryango w’Abibumbye kakagira uruhare rugaragara mu gushakira umuti ikibazo cya Minembwe, ndetse hakanakorwa iperereza mpuzamahanga ryigenga ku byaha bivugwa ko byakorewe abasivili muri ako karere. Yanashimangiye ko ubutabazi bwihutirwa bukwiye kugera ku baturage bakomeje guhura n’ingaruka z’imirwano.

Ibi bitekerezo bya Ruberwa bije mu gihe ibiganiro ku buryo intambara yo mu Burasirazuba bwa RDC yarangira bikomeje gufata indi ntera.

Mu kiganiro cyabereye kuri Space Live ku rubuga rwa X cyateguwe n’umunyamakuru Stanis Bujakera Tshiamala, umushakashatsi Jason Stearns yagaragaje ko uburyo ikibazo gikomeje kwitabwaho n’amahanga bukwiye kongera gusuzumwa, kuko igitutu cya dipolomasi cyangwa icya gisirikare cyonyine kitagihagije ngo gitange umuti urambye.

Stearns yemeye ko mbere yigeze kwizera ko kongera igitutu ku Rwanda byatanga ibisubizo.

Yagize ati: “Umuti mwiza w’iyi ntambara waba ugushyira igitutu ku Rwanda no gutuma u Rwanda rugenda.”

Yanasobanuye ko mu mwaka wa 2013, “igitutu cya dipolomasi” kuri Kigali hamwe n’igitutu cya gisirikare kuri M23″ byagize uruhare mu gutsinda uwo mutwe, ariko yongeraho ko icyo gihe “bitakurikiwe n’inzira y’amahoro ihamye.”

Uyu mushakashatsi yavuze ko uko ibintu bimeze ubu bitandukanye n’ibyabaye icyo gihe.

Yagize ati: “Ntabwo turi ku rwego aho dushobora kwiringira ko u Rwanda rwahava byoroshye,” asobanura ko n’abadipolomate bakorera i Washington bamaze gusobanukirwa ko ikibazo gisaba ubundi buryo bwo kugikemura.

Stearns yanzuye avuga ati: “Hakenewe igisubizo cya politiki na dipolomasi, ntabwo ari icya gisirikare.”

Yongeyeho ko n’ubutegetsi bwa Kinshasa bukwiye gushyirwaho igitutu kugira ngo haboneke ubwumvikane bushobora gutuma impande zirebwa n’iki kibazo zigera ku masezerano ya politiki, nubwo yashimangiye ko ayo masezerano adakwiye “kubangamira ubusugire bwa RDC.”

Ibitekerezo bya Ruberwa na Stearns bihuriye ku kuba byombi bishimangira ko hakenewe ingamba nshya zo guhangana n’ibibazo bimaze igihe mu Burasirazuba bwa RDC. Mu gihe Ruberwa yibanda ku ruhare rw’ingabo z’amahanga no kurinda abasivili bo muri Minembwe, Stearns we agaragaza ko ibiganiro bya politiki birimo M23 bishobora kuba inzira ishobora gutanga amahoro arambye kurusha gukomeza kwishingikiriza ku mbaraga za gisirikare zonyine.

Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.  

Kanda hano udukurikirane kuri FacebookHano udukurikirane kuri WhatsApp 

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui