Agahinda n’ishavu byarenze urugero byibasiye umuryango wo mu Murenge wa Rweru, Akarere ka Bugesera, nyuma y’uko umukobwa wabo w’imyaka 16 afashe icyemezo cyo kwiyambura ubuzima, bikekwa ko byatewe n’amakimbirane yari amaze iminsi hagati ye n’abagize umuryango ku bijyanye no gukoresha telefoni.
Uyu mwana witwa Uwimana wigaga mu mwaka wa kabiri w’amashuri yisumbuye yari amaze igihe kingana n’icyumweru aba kwa mukuru we. Muri icyo gihe, ngo yari yarimenyereje cyane gukoresha telefoni, ibintu byatumye mukuru we atangira kugira impungenge ko bishobora kugira ingaruka ku myigire no ku mibereho ye.
Amakuru aturuka mu muryango avuga ko mukuru we yamubujije gukomeza gukoresha telefoni uko yishakiye, ariko uwo mwana ntabikozwe. Icyo cyemezo cyakurikiwe n’impaka n’ubwumvikane buke hagati yabo, kugeza ubwo asubiye iwabo mu rugo.
Nubwo yari yagarutse mu muryango, ikibazo nticyahise gikemuka. Mbere yo gushaka igisubizo kirambye, mukuru we yagiye kuganira na nyina kugira ngo amufashe kubunga no kumvikanisha impande zombi. Icyakora, byaje kugaragara ko na nyina yari yarigeze gufatira uwo mwana telefoni kubera ko yabonaga imurangaza cyane.
Ibyo byatumye uwo mwana yumva atishimiye imyanzuro yari yafashwe n’abamurera. Umwuka mubi wakomeje kurangwa mu rugo kugeza ku munsi wakurikiyeho, ubwo yafataga icyemezo cyababaje benshi.
Nk’uko ababyeyi be babisobanura, uwo munsi yafashe umushumi wo mu ngofero y’umupira w’imbeho maze ajya inyuma y’urugo agenda nk’ugiye gutembera hafi y’iwabo. Nta muntu wari waketse ko afite umugambi wo kwiyambura ubuzima.
Nyina yavuze ko nta kintu cyari cyamugaragarije ko umwana ashobora gufata icyemezo gikomeye nk’icyo.
Yagize ati: “Yari umwana mukuru.. Sinari kumukurikira ngo mubaze ngo agiye he kuko numvaga agiye hafi ari buhite agaruka nta kibazo cyari gihari.”
Hashize amasaha make, ku mugoroba, abana bari bavuye gushakira amatungo ubwatsi bataha bavuga ko babonye umuntu umanitse mu giti. Icyo gihe abantu bahise bihutira kujya kureba uwo muntu kugira ngo bamenye uwo ari we.
Ibyo babonye byahise bihindura amarangamutima y’umuryango wose kuko basanze uwo wari umanitse ari wa mukobwa wari waburiwe irengero kuva mu masaha y’ikigoroba.
Nyina yongeye gusobanura uko ayo makuru yayakiriye agira ati: “Baransubiza bati hano hari umwana uri kunanaba mu giti kandi ni uwawe. Ubwo ndagenda nsanga koko umwana wanjye yimanitse yazanye urufuzi rwinshi mbese byarangiye.”
Nyuma yo kumusanga yamaze kwitaba Imana, inzego zibishinzwe zahise zitabara. Umurambo wajyanywe ku bitaro kugira ngo ukorerwe isuzuma rigamije kumenya neza icyateye urupfu no kuzuza ibisabwa n’amategeko.
Iyi nkuru yongeye gukangurira imiryango, amashuri n’abashinzwe uburere gukomeza kuganira n’abana ku bibazo bahura na byo, cyane cyane ibijyanye n’ikoranabuhanga, imbuga nkoranyambaga n’ubuzima bwo mu mutwe.
Abahanga mu mitekerereze y’abana bakunze kugaragaza ko igihe umwana agaragaza umujinya ukabije cyangwa agahinda gakomeye nyuma y’igihano cyangwa amakimbirane, aba akeneye kuganirizwa no gufashwa kugira ngo adafata imyanzuro ishobora kumugiraho ingaruka zikomeye.
Abaturage bo mu Murenge wa Rweru bavuga ko uru rupfu rwabatunguye kandi rubasigiye isomo rikomeye ryo gukomeza gukurikiranira hafi imibereho n’amarangamutima by’abana, cyane cyane mu gihe baba bahanganye n’ibibazo bibaremereye mu mutima.
Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.
Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Hano udukurikirane kuri WhatsApp

