Ubuzima bwo kuba impunzi, gutotezwa no guhora wibutswa ko igihugu cyawe kiri kure yawe ni bimwe mu byatumye urubyiruko rw’Abanyarwanda rwari rwarakuriye muri Uganda rutangira gutekereza inzira yarugeza mu gihugu rwifuzaga kubona. Muri urwo rubyiruko harimo Col (Rtd) Vincent Mugisha, umwe mu basirikare bagize uruhare mu rugamba rwo kubohora igihugu.
Mu buhamya bwe, agaruka ku rugendo rurerure rwamuvanye ku ntebe y’ishuri rukamugeza mu gisirikare cya Uganda, nyuma akinjira mu rugamba rwo kubohora u Rwanda rwatangiye ku wa 1 Ukwakira 1990.
Mu mwaka wa 1987, Mugisha yari akiri umunyeshuri mu mashuri yisumbuye. Icyo gihe, Abanyarwanda bari mu Ngabo za Uganda bakoraga ubukangurambaga bwo gushaka urubyiruko rw’Abanyarwanda rwakwitegura kuzagira uruhare mu kubohora igihugu.
Avuga ko we na bagenzi be bagejejwe kuri uwo murongo na Capt Kayitare Vedaste.
Yagize ati: “Kayitare hari abana bandi bari baziranye na we, baraje batujyana iwe Kololo, ahantu yabaga. Tujyayo tuganira n’abana b’abasirikare twiganaga bari baradutanze kujyamo, ‘Bati se murakora iki namwe mwagiye mu gisirikare?’, tuti ‘Umuntu se ajya he abijyamo ate?’ Bati ‘Mwebwe ejo muzaze duhurire ahantu’.”
Bukeye bwaho, Mugisha na bagenzi be bageze aho bari babwiwe, ariko bamara iminsi ibiri bategereje abazabakira. Ku munsi wa gatatu ni bwo batwawe bajyanwa mu myitozo ya gisirikare.
Ati: “Umunsi wa gatatu rero baraza baradutwara, batujyana mu myitozo aho badutorezaga, turagenda dusanga yo na none abana b’Abanyarwanda b’abasirikare, baratwakiriye tubaye aho dutangiye imyitozo, badushyize mu bandi baradutoje.”
Nyuma y’imyitozo yabereye ahitwa Lubili no muri Mbarara, Mugisha yatangiye akazi ka gisirikare muri Batayo ya 41 yari ikorera i Gulu, nyuma ajyanwa muri West Nile, aza no gukorera muri Mubende.
Ati: “Ni ho naje nturuka twambuka tuza gutera ku itariki ya 1 y’ukwezi kwa 10 mu 1990.”
Nubwo kwinjira mu gisirikare byasabaga ubutwari, Mugisha avuga ko impamvu nyamukuru yamusunitse muri uwo murongo ari imibereho y’ubuhunzi n’ihohoterwa Abanyarwanda bahuraga na ryo muri Uganda.
Yagize ati: “Twabayeho nabi twifuza igihugu cyacu, ababyeyi bakakidukundisha, ariko cyane cyane gutotezwa byatumaga buri gihe uvuga uti ‘Icyampa amahoro ni uwanjyana mu gihugu cyanjye’.”
Yibuka cyane ibikorwa byo kwirukana Abanyarwanda muri Uganda mu 1982, ibintu byamusigiye igikomere gikomeye.
Ati: “Njya nibuka inkubiri yo mu 1982 birukana Abanyarwanda, icyo gihe nari umwana muto nibwo nari nkijya mu mwaka wa mbere w’amashuri yisumbuye. Birukana ababyeyi banjye bari batuye ahantu mu gice cyo muri Mbarara muri Uganda.”
Akomeza avuga ko icyo gihe ababyeyi be bahatiwe guhungira mu Rwanda, mu gihe we yari agisigaye ku ishuri.
Ati: “Barabirukana bahungira mu Rwanda, bati ‘Musubire iwanyu mu Rwanda’. Njye ndi mu mashuri yisumbuye, njya kumva numva ngo abantu barahunze. Icyo kintu cyankozeho.”
Usibye ubuzima bubi bw’ubuhunzi, Mugisha avuga ko ababyeyi be bamutoje gukunda igihugu kuva akiri muto. Bamwigishaga amateka y’u Rwanda, umuco warwo ndetse n’ibibazo byabaye intandaro y’ubuhunzi bwabo.
Ati: “PARMEHUTU bajyaga bayitubwira na yo. Ko yabatwikiye, yabatemye, n’Ababiligi. N’ugize nabi yabaga ari Umubiligi, n’inka yakwica indi bakayita Umubiligi. Byari byarabababaje.”
Mu myaka yamaze mu Ngabo za Uganda, Mugisha avuga ko nubwo ubuzima bwari bugoye, hari ikintu cyabafashaga gukomera ku ntego yabo.
Ati: “Tugakundirana tugafashanya, ako afite mukagasaranganya urumva twabaga tuje turi ubwana buvuye mu myitozo.”
Mu ntambara zikomeye yibuka, agaragaza urugamba rwabereye i Minakulu muri Gulu. Ni urugamba yavuze ko rwari rukomeye cyane ndetse rwamuhaye amahirwe yo kubona bya hafi Maj Gen Fred Gisa Rwigema.
Ati: “Twarwanye urugamba rukomeye ndetse na Fred arahaza ndabyibuka, mu mugoroba w’uwo munsi.”
Yasobanuye uko Rwigema yageze ku rugamba ari kumwe n’abarinzi be ndetse na kajugujugu, ariko nyuma y’uko avuye aho umwanzi akongera gutera.
Ati: “Amaze kuhava umwanzi aragaruka ndavuga nti ‘Noneho karabaye!'”
Nubwo yari akiri muto, yavuze ko yabonye uburyo abayobozi babo babagaragarizaga ubutwari n’icyizere.
Ati: “Si nari mbabajwe n’uko njye ndibupfe, nkumva uyu muyobozi uri aha, icyakora nkumva aratanga amategeko.”
Mugisha ntabwo yari mu basirikare ba mbere binjiye ku mupaka wa Kagitumba. Avuga ko yahageze nijoro ryo ku wa 1 rishyira ku wa 2 Ukwakira 1990.
Ati: “Nahageze ku itariki ya 1 ishyira iya 2 nko mu ma saa tanu z’ijoro. Rero nasanze Kagitumba bayifashe.”
Icyo gihe ingabo zari zatangiye kwisuganya no kubaka imitwe ya gisirikare yagombaga gukomeza urugamba.
Yagize ati: “Ijoro bucya ari ku itariki 2, baraye bubatse bayato ngira ngo enye.”
Yavuze ko muri izo batayo harimo iyayoborwaga na Bunyenyezi, iya Gen Kaka, iya Lt Col Adam Waswa ndetse n’iya Ndugute, ari na yo yashyizwemo.
Ku munsi wakurikiyeho, imitwe myinshi yahise yoherezwa imbere ku rugamba, mu gihe bo basigaye inyuma mbere yo gukurikira bagenzi babo.
Ati: “Ku munsi wa kabiri rero ku mugoroba nibwo natwe twazamutse.”
Ageze imbere yasanze hari ibifaru n’abasirikare b’umwanzi bafashwe, ariko uwo munsi ni na wo wabaye uw’akababaro kubera urupfu rwa Fred Gisa Rwigema.
Mugisha avuga ko yabonye Fred Rwigema bwa mbere muri Uganda, ariko ko bwa nyuma yamubonye ari mu Rwanda mbere gato y’urupfu rwe.
Ati: “Ni na bwo bwa nyuma aduha amabwiriza mu gitondo cya kare yenda kuzamuka.”
Yibuka amagambo yavuze imbere y’abasirikare mbere yo kwerekeza ku rugamba.
Ati: “Ushaka ankurikire, uw’umunyabwoba asubire muri Uganda dore imipaka iracyafunguye ariko mukanya ntabwo utagiye nonaha ari bubone ayo mahirwe.”
Akomeza agira ati: “Nimuyajugunye mu mazi. Muyajugunye muri Uganda.”
Nyuma y’ayo magambo, Fred Rwigema yahise ayobora abasirikare imbere ku rugamba, Mugisha ntiyongera kumubona ukundi.
Urupfu rwa Rwigema rwateye urujijo n’ihungabana mu ngabo zari zitangiye urugamba, ariko ibintu byongeye gufata umurongo nyuma y’aho Perezida Paul Kagame agarukiye avuye muri Amerika akiyemeza kuyobora urugamba.
Mugisha avuga ko igihe Perezida Kagame yageraga ku rugamba we yari arwaye ndetse yarasubijwe inyuma kuvurirwa i Kagitumba.
Nyuma yo gukira, ni bwo yamubonye bwa mbere. Ati: “Namubonye rero baje kuduha amabwiriza.”
Yibuka amagambo yamubwiye we na bagenzi be. Ati: “Uru rugamba, ni urugamba rurerure, ni urugamba tugomba kurwana, ruzatwara igihe.”
Perezida Kagame yababwiye ko bagiye guhabwa inshingano nshya yo kujya gufata Gatuna mu gihe gito. Ati: “‘Mission’ mufite uyu munsi, mugiye kujya ahantu bita i Gatuna.”
Mugisha avuga ko bahawe iminsi ibiri yo kuba bageze i Gatuna kandi bakahafata, kandi ko babigezeho nk’uko bari babitegetswe.
Ibyo byabaye intambwe ikomeye yazamuye icyizere mu ngabo za RPA, zitangira guhindura amayeri y’imirwanire, zikomereza ibikorwa muri Byumba no muri Ruhengeri. Ku bwa Col (Rtd) Vincent Mugisha, ayo ni yo mabanga y’iminsi ya mbere y’urugamba rwo kubohora igihugu, urugamba rwatangiriye mu mibereho mibi y’ubuhunzi, rugakomereza mu gisirikare cya Uganda, rukarangira ruhinduye amateka y’u Rwanda burundu.
Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.
Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Hano udukurikirane kuri WhatsApp

