Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, Gen Muhoozi Kainerugaba yajyanywe mu nkiko

Umunyamategeko w’inararibonye muri Kenya ndetse wahoze ari Minisitiri w’Ubutabera muri icyo gihugu, Martha Karua, yajyanye mu nkiko Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, amushinja kugira uruhare rutaziguye mu ifungwa rye ry’igihe gito no kumwirukana ku butaka bwa Uganda mu buryo avuga ko bunyuranyije n’amategeko n’amahame arengera uburenganzira bwa muntu.

Iki kirego cyafunguye impaka zikomeye mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba ku bwisanzure bw’abanyamategeko, uburenganzira bw’abaregwa bwo kubona ababunganira ndetse n’uruhare rw’inzego za gisirikare mu byemezo bisanzwe by’ubutegetsi bwa gisivili.

Karua yari yerekeje muri Uganda ku wa 22 Kamena 2026 aho yari agiye kunganira mu mategeko Dr Kizza Besigye, umwe mu banyapolitiki bakomeye batavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Uganda. Nubwo yari afite ibyangombwa byose bimwemerera kwinjira muri icyo gihugu no kuburanirayo, yavuze ko yageze ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Entebbe akangirwa kwinjira mu gihugu.

Mu nyandiko yashyikirije Urukiko Rukuru, Karua yasobanuye ko yageze ku kibuga cy’indege ari kumwe n’abandi banyamategeko, ariko nyuma yo gushyirwaho kashe muri pasiporo ye, yahise atandukanywa na bagenzi be maze ajyanwa ku biro by’umuyobozi mukuru ushinzwe abinjira n’abasohoka.

Yavuze ko yahise afatirwa telefoni ze ebyiri n’abashinzwe abinjira n’abasohoka nta mpamvu yumvikana asobanuriwe. Nyuma y’igihe gito, yabwiwe ko atemerewe kwinjira muri Uganda kubera impamvu z’umutekano zitigeze zisobanurwa mu buryo burambuye.

Karua yavuze ko nyuma yaje gusubizwa telefoni ze ariko yanga kuzifata, agaragaza impungenge z’uko amakuru y’ibanga y’abakiliya be ashobora kuba yaragenzuwe cyangwa yarakoreshejwe mu gihe zari mu maboko y’inzego za leta.

Inyandiko zashyizwe mu rukiko zigaragaza ko ubuyobozi bwa Uganda bwahise busaba sosiyete y’indege ya Kenya Airways kumusubiza aho yari aturutse, bumushyira mu cyiciro cy’abantu batemerewe kwinjira muri Uganda hashingiwe ku mategeko agenga abinjira n’abasohoka.

Karua avuga ko icyo cyemezo cyafashwe atigeze abwirwa impamvu nyakuri zacyo ndetse ko atahawe n’umwanya wo kwisobanura cyangwa kwiregura nk’uko amategeko abiteganya.

Yashimangiye ko nk’umuturage w’umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), wari ufite pasiporo yemewe ndetse n’uruhushya rwo kuburanira muri Uganda, yari akwiriye guhabwa uburenganzira busesuye bwo kwinjira no gukora inshingano ze nk’umunyamategeko.

Nk’uko bigaragara mu kirego cye, Karua yemeza ko ibyo yakorewe bitamugizeho ingaruka ku giti cye gusa, ahubwo byagize n’ingaruka ku burenganzira bwa Dr Kizza Besigye bwo kubona umwunganizi yihitiyemo.

Yavuze ko kubuzwa kunganira uwo yari yagiye kuburanira bishobora gufatwa nk’igikorwa kibangamira ihame ry’ubutabera buboneye ndetse n’uburenganzira bw’uregwa bwo kunganirwa n’uwo yizeye.

Ikindi cyahaye iki kibazo uburemere kurushaho ni ubutumwa bwatangajwe ku rubuga nkoranyambaga X bivugwa ko bwanditswe na Gen Muhoozi Kainerugaba. Muri ubwo butumwa, bivugwa ko yemeje ko ari we wafashe icyemezo cyo kwirukana Karua muri Uganda.

Muri ayo magambo, Gen Muhoozi bivugwa ko yagize ati: “Ni njye ubwanjye namwirukanye. Ntazongera kwemererwa mu gihugu cyacu.”

Karua ashingira cyane kuri ayo magambo mu kirego cye, avuga ko agaragaza neza ko icyemezo cyo kumubuza kwinjira no kumwirukana kitafashwe n’urwego rubifitiye ububasha ahubwo ko cyaturutse ku muyobozi wa gisirikare.

Yongeyeho ko nubwo Gen Muhoozi ari Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, adafite ububasha bwo gufata ibyemezo birebana n’abinjira n’abasohoka.

Yibukije urukiko ko ingingo ya 208 y’Itegeko Nshinga rya Uganda ishimangira ko Ingabo za Uganda (UPDF) zigengwa n’ubutegetsi bwa gisivili, bityo ko ubuyobozi bwa gisirikare budakwiye kwivanga mu nshingano z’inzego zishinzwe abinjira n’abasohoka.

Kubera iyo mpamvu, Karua arasaba urukiko gutesha agaciro icyemezo cyo kumwirukana, rukemeza ko cyafashwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko kandi ko gishobora gushyira mu kaga ubwisanzure bw’abanyamategeko n’uburenganzira bwo kuburana mu mucyo.

Iki kibazo gifitanye isano n’urubanza rwa Dr Kizza Besigye umaze igihe akurikiranwe n’ubutabera bwa Uganda. Inyandiko z’urukiko zigaragaza ko Besigye yafatiwe i Nairobi muri Kenya mu Gushyingo 2024, aho yari yitabiriye igikorwa cyo kumurika igitabo cya Martha Karua.

Ubushinjacyaha bwa Uganda buvuga ko icyo gihe Besigye n’abo bari kumwe bagize uruhare mu nama zitandukanye zari zigamije gutegura umugambi wo guhirika ubutegetsi bwa Uganda.

Ubushinjacyaha kandi bwagaragaje ko hari n’abandi banyapolitiki batavuga rumwe n’ubutegetsi, barimo Erias Lukwago, bitabiriye inama zabereye hanze ya Uganda, zivugwa ko zari zifitanye isano n’uwo mugambi.

Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.  

Kanda hano udukurikirane kuri FacebookHano udukurikirane kuri WhatsApp 

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui