Mu gihe henshi abantu binjira mu maduka bambaye inkweto zabo nta nkomyi, mu gace ka Biryogo gaherereye i Nyamirambo mu Mujyi wa Kigali hari amaduka afite umwihariko utuma benshi bahatungukira bwa mbere batungurwa. Mbere yo kwinjira muri amwe muri ayo maduka, umukiliya asabwa kubanza gukuramo inkweto.
Uyu muco umaze kuba ikimenyetso kiranga amaduka menshi acuruza imyenda, inkweto, amashakoshi n’ibindi bijyanye n’imirimbo. Ba nyirayo bavuga ko intego yabo atari ugutegeka abakiliya cyangwa kubashyiraho amabwiriza akomeye, ahubwo ko ari uburyo bwo kwimakaza isuku no gutuma aho bakorera haguma hasa neza.
Aisha Muhongerwa, umwe mu bacururiza muri aka gace, avuga ko icyatumye afata uwo mwanzuro ari ukwizera ko isuku ikwiye kuranga abantu aho bari hose, haba mu rugo cyangwa mu kazi.
Yagize ati: “Tuba dushaka ko bamenya ko isuku itagomba kugarukira mu ngo zacu gusa, kuko no mu nzu z’ubucuruzi hagomba kuba hari isuku. Ni muri urwo rwego twashyizemo itapi kandi abakiliya benshi batugana bashimishwa n’iyo suku, kuko nubwo nganwa n’ingeri zose ariko abenshi ni Abayisilamu, kandi umuyisilamu atozwa ko aho ageze hose arangwa n’isuku.”
Muhongerwa asobanura ko isuku ifite umwanya ukomeye mu mibereho y’abaturage benshi batuye muri aka gace, cyane cyane bitewe n’imyemerere ya bamwe mu bahakorera n’abahatuye.
Yagize ati: “Ni muri urwo rwego twabikoze, kubera ko hari igihe biba ngombwa ko hari n’abahasengera bitewe n’uko bahageze, n’amasaha yo gusenga ageze, kuko twe dutegekwa gusenga, aho amasaha agufatiye niho ugomba gusengera. Urumva rero birabanyura kuko ahita abona ko agomba gusengera ha hantu, bitamusabye ko abanza kunyura mu zindi nzira.”
Nubwo benshi babyakira neza, hari igihe bamwe mu bakiliya batabyumva kimwe. Muhongerwa avuga ko iyo abonye umukiliya utifuza gukuramo inkweto, ashaka ubundi buryo bumworohereza.
Ati: “Uwo mbwiye ko zitinjira nkabona ntibimunyuze cyangwa se ntashaka kuzikuramo, na we ndamufasha, ngira ubundi buryo nkoresha, nkaba naramburamo akandi gatapi bakandagiraho, akinjiramo, bukaba ari bwo buryo bakoresha.”
Abacuruzi bavuga ko kubungabunga isuku bibafasha no gukomeza gukora akazi kabo neza, cyane cyane mu bihe by’imvura aho abantu baba baturuka ahantu hatandukanye.
Muhongerwa ati: “Kuba wakwinjira ahantu ukabona hasukuye hasa neza, ntabwo ari ngombwa ko na wa muntu agusaba n’intebe yo kwicaraho kuko no hasi arahicara. Abantu baba bagenda mu buryo butandukanye, hari ugenda mu modoka akaba yakwinjira muri iryo duka nta cyondo afite mu gihe cy’imvura, ariko hari n’ugenda n’amaguru akaba yaza n’icyondo, binjiye mu iduka ari batatu, gufata umwanya wo kuhasukura no gucuruza ntabwo byakunda, kandi na bo ntabwo bashimishwa n’uko ucururiza mu mwanda.”
Safia Umubyeyi, na we ufite iduka ricuruza imyenda, inkweto n’amashakoshi by’abagore muri Biryogo, ahamya ko impamvu nyamukuru ituma abakiliya basabwa gukuramo inkweto ari ugusigasira isuku y’aho bakorera ndetse n’aho basengera.
Gusa ngo hari icyiciro kimwe cy’abakiliya kigora kurusha ibindi.
Ati: “Gusa ariko ku muntu w’umugabo biragoye cyane kumubwira ngo kuramo inkweto, ariko ku mugore wese urabimubwira. Ubwo ku mugabo iyo yahakandagiye, tureba aho yakandagiye tukanyuzaho akantu hakongera hagasubira ku murongo. Ariko n’igihe aza umuntu akavuga ngo hano mukuramo inkweto, tukavuga tuti, yego, akazikuramo, ntabwo bijya bigorana kuba yabyumva.”
Abacuruzi bo muri aka gace bavuga ko uyu muco umaze kuba kimwe mu biranga Biryogo kandi ko utigeze ubabuza kubona abakiliya. Ahubwo ngo benshi mu babagana basigaye babifata nk’ikintu gisanzwe kubera ko bamaze kukimenyera.
Bamwe mu baganiriye n’itangazamakuru bavuga ko nta kibazo babibonamo.
Umwe yagize ati: “Mbyakira neza, bitewe n’uko n’iwanjye ari ko bisanzwe bigenda, mba numva nta gishya kimbayeho, ntabwo bimbangamira kuko ni ukwimakaza isuku. Ni ko mbyumva ku giti cyanjye.”
Undi nawe ati: “Kunkuzamo inkweto njye mba numva nta kibazo, bitewe naho uba ugiye kwinjira kubera ko haba hari isuku. Hari aho usanga itapi ugakuramo inkweto, iyo ari aho winjirana inkweto ubwo nyine urazinjirana.”
Nubwo bimeze bityo, ntabwo buri mucuruzi wese wo muri Biryogo yubahiriza uwo muco. Hari amaduka amwe n’amwe atawukurikiza bitewe n’imyumvire, imiterere y’ubucuruzi cyangwa amahitamo ya nyirayo.
Biryogo, kamwe mu duce tumaze imyaka twinshi tuzwiho ubucuruzi n’umuco wihariye mu Mujyi wa Kigali, gikomeje gukurura abantu benshi kubera udushya tukirangwamo.
Mu byo benshi bahita babona iyo bahageze harimo aya maduka asaba abakiliya gukuramo inkweto mbere yo kwinjira, ibintu bamwe bafata nk’ikimenyetso cy’isuku, abandi bakabibona nk’umuco ukwiye gukwirakwira no mu zindi nzego z’ubuzima bwa buri munsi.
Ku batuye muri aka gace n’abamaze kuhahira inshuro nyinshi, gukuramo inkweto mbere yo kwinjira mu iduka si ikintu gitangaje. Ahubwo ni umwe mu mico igaragaza uburyo abaturage n’abacuruzi baho baha agaciro isuku, bayifata nk’umusingi w’ubuzima bwiza n’imibereho myiza.
Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.
Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Hano udukurikirane kuri WhatsApp





