Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Brig Gen Patrick Karuretwa, yongeye gushimangira ko u Rwanda rutazakuraho ingamba z’ubwirinzi rwashyizeho ku mupaka warwo na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu gihe impamvu zatumye zishyirwaho zigihari, cyane cyane ikibazo cy’umutwe wa FDLR Kigali ifata nk’ikibazo gikomeye ku mutekano w’igihugu.
Ibi yabitangaje mu kiganiro cyatambutse kuri RBA ku wa 5 Nyakanga 2026, aho yasobanuye impamvu u Rwanda rukomeje gushimangira ko umutekano warwo udashobora kugendera ku byifuzo by’ibindi bihugu cyangwa ku gitutu icyo ari cyo cyose.
Mu minsi yashize, Leta Zunze Ubumwe za Amerika zakomeje gusaba u Rwanda gukuraho zimwe mu ngamba z’ubwirinzi rwashyize ku mupaka warwo na RDC, zishingiye ku masezerano yasinywe hagati y’impande zombi ku wa 27 Kamena 2025 ndetse n’andi yasinywe ku wa 4 Ukuboza uwo mwaka.
Icyakora, u Rwanda rwakomeje kugaragaza ko ikibazo nyamukuru cyari gikubiye muri ayo masezerano, cyo gusenya umutwe wa FDLR, kitigeze gishyirwa mu bikorwa n’ubutegetsi bwa Kinshasa. Ahubwo, nk’uko abayobozi b’u Rwanda babivuga, FDLR yakomeje gukorana n’inzego za Leta ya RDC ndetse ikomeza kugira ubushobozi bwo guhungabanya umutekano wo mu karere.
Brig Gen Karuretwa yavuze ko amateka igihugu cyanyuzemo ari yo atuma kidashobora gufata umutekano wacyo nk’ikintu cyo kugeragezaho amahirwe.
Yibukije ibihe by’intambara y’Abacengezi, aho u Rwanda rwahuye n’ibibazo bikomeye by’umutekano nyuma yo gutegereza ibikorwa by’umwanzi aho kubikumira hakiri kare.
Yagize ati: “Navuze ku ntambara z’Abacengezi. Ibintu byo gutegereza umwanzi, ibikorwa bye bikadusanga mu mipaka, ku butaka bw’u Rwanda, twarabibonye, tuzi aho byatugejeje. Ntabwo turi abanyeshuri babi cyane, iyo turebye uko byagenze mu bihe by’Abacengezi, hari ibyemezo byafashwe bijyanye n’ukuntu ingamba z’ubwirinzi zigomba kumera kugira ngo abaturage bakomeze kubaho neza, ntibagerweho n’ibibazo bituruka muri RDC.”
Yasobanuye ko nk’uko bimeze ku bindi bihugu byose ku isi, ingamba z’ubwirinzi zishyirwaho hagamijwe gukumira ibibazo bishobora kuvuka no kurinda abaturage n’ubusugire bw’igihugu.
Nk’uko yabigaragaje, izi ngamba si ibintu bihoraho mu buryo bumwe, ahubwo zijya zihindurwa bitewe n’imiterere y’ibibazo bihari ndetse n’iterambere ry’umutekano mu karere.
Brig Gen Karuretwa yagaragaje ko no mu myaka yashize habayeho ibikorwa byahuje ingabo z’u Rwanda n’iza RDC mu kurwanya imitwe yitwaje intwaro, ibintu na byo byafatwaga nk’uburyo bwo guhangana n’ibibazo by’umutekano.
Yagize ati: “Ariko iyo ugize ikibazo nk’icyo dufite ubu, aho Perezida wa RDC yiyemeza gukorana ahubwo n’abanzi bacu kugira ngo adutere ibibazo biturutse muri RDC, ingamba z’ubwirinzi ntabwo zivaho, zirahinduka.”
Mu bice byinshi by’ikiganiro cye, Brig Gen Karuretwa yagarutse cyane ku kibazo cya FDLR, umutwe u Rwanda rumaze imyaka myinshi rugaragaza nk’inkomoko y’iterabwoba rikomeje kuribangamira.
Yasobanuye ko uyu mutwe ugizwe n’abantu bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 cyangwa abayiyoboye, kandi ko ingengabitekerezo yawushinze itigeze ihinduka.
Yagize ati: “Kuvuga ngo abo tugomba kureba ni abambutse muri icyo gihe ni ukwirengagiza. Sinzi niba ari ubucucu cyangwa se niba ari ukwigiza nkana. Kuba Congo yabivuga, birumvikana, bakorana na bo, bagira ngo bitagaragara cyane ariko abababaje ni ababiha amatwi. Amashuri yabo ari za Walikale, ahitwa Pinga ni ibintu bizwi. Ikibazo cya FDLR ntabwo cyagabanyutse ahubwo cyariyongereye.”
Yavuze ko FDLR itagizwe gusa n’abahunze nyuma ya Jenoside, ahubwo ko yakomeje kwagura ibikorwa byayo, ikubaka inzego zayo ndetse ikagira uburyo bwo gukangurira urubyiruko kuyijyamo.
Ku bijyanye n’igitutu mpuzamahanga, Brig Gen Karuretwa yavuze ko u Rwanda rumaze igihe kinini rubana n’ibitutu bitandukanye ariko ko rutigeze rwemera gufata ibyemezo bishobora gushyira abaturage barwo mu kaga.
Yagize ati: “Usubije amaso inyuma, ntabwo nibaza ko hari igihe hatabaye igitutu ku Rwanda…Ingamba z’ubwirinzi zizagumaho, zizagenda zihinduka bijyanye n’uko ikibazo kimeze, niba dusubiye mu bikorwa bihuriweho nk’ibyabaye kera ubwo ni byiza cyane ariko kuvuga ko twavanaho ingamba z’ubwirinzi, ntabwo turi abiyahuzi.”
Aya magambo agaragaza neza umurongo u Rwanda rukomeje gukurikiza mu bijyanye n’umutekano warwo, aho rwemeza ko ikibazo cya FDLR kigomba kubanza gukemurwa mu buryo bufatika mbere y’uko habaho impinduka zikomeye ku ngamba zashyizweho.
Brig Gen Karuretwa kandi ni umwe mu bahagarariye u Rwanda muri komite ihuriweho n’impande eshatu zirimo u Rwanda, Amerika na RDC, ishinzwe gukurikirana iyubahirizwa ry’amasezerano y’amahoro n’ingamba zigamije kugarura ituze mu karere.
Yavuze ko muri ibyo biganiro byose, u Rwanda rwakomeje kugaragaza ibitekerezo byarwo rushingiye ku nyungu z’umutekano warwo aho gukurikiza igitutu cya dipolomasi cyangwa icy’amahanga.
Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.
Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Hano udukurikirane kuri WhatsApp

