Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yagizwe Umuyobozi Mukuru wa Komisiyo nshya y’Umuryango w’Abibumbye ishinzwe guteza imbere ikoreshwa ry’ubwenge buhangano ku rwego mpuzamahanga, izwi ku izina rya “AI for Good Global Commission”, mu ntambwe ikomeje gushimangira uruhare rw’u Rwanda mu rugendo rw’iterambere ry’ikoranabuhanga ku Isi.
Iyi komisiyo yashyizweho ku bufatanye bw’ishami rya Loni rishinzwe ikoranabuhanga n’itumanaho (ITU) hamwe n’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe guteza imbere uburezi, siyansi n’umuco (UNESCO), igamije gufasha Isi gukoresha neza ubwenge buhangano mu gukemura ibibazo bikibangamiye iterambere ry’abaturage.
Perezida Kagame azafatanya kuyobora iyi komisiyo n’Umuyobozi Mukuru w’ikigo cy’ikoranabuhanga cya Salesforce, Marc Benioff, mu gihe Umunyamabanga Mukuru wa ITU, Doreen Bogdan-Martin, azaba ari Umuyobozi Wungirije.
Ishyirwaho ry’iyi komisiyo rije mu gihe ubwenge buhangano bukomeje guhindura uburyo abantu bakora, biga, bavurwa ndetse n’uko ubukungu bw’ibihugu butera imbere. Abahanga bagaragaza ko AI ishobora kuba kimwe mu bikoresho bikomeye bizagira uruhare mu iterambere ry’Isi mu myaka iri imbere, ariko kandi hakomeje kubaho impungenge z’uko ibihugu bikennye bishobora gusigara inyuma niba bitafashijwe kugendana n’iri koranabuhanga.
Ni muri urwo rwego intego nyamukuru ya AI for Good Global Commission ari uguharanira ko AI ikoreshwa mu buryo bugirira akamaro abantu bose, cyane cyane mu kugabanya icyuho kiri hagati y’ibihugu bikize n’ibiri mu nzira y’iterambere mu rwego rw’ikoranabuhanga.
Bitandukanye n’izindi gahunda zishingiye ku gushyiraho amategeko akakaye, iyi komisiyo izibanda ku kuyobora ibiganiro mpuzamahanga ku mikoreshereze ya AI, gushyiraho amahame ngenderwaho mu bya tekiniki, gufasha ibihugu kubaka ubushobozi no guteza imbere ubufatanye hagati ya za guverinoma, ibigo byigenga n’inzego mpuzamahanga.
Abasesenguzi mu by’ikoranabuhanga bavuga ko uburyo iyi komisiyo yubatsemo ubuyobozi bwayo buyiha amahirwe yo kugira ijambo rikomeye ku hazaza h’ubwenge buhangano. Ibi bishingira ku kuba ihuje abayobozi barenga 40 baturutse mu nzego zitandukanye zifite ijambo rikomeye mu ikoranabuhanga no mu miyoborere mpuzamahanga.
Mu bagize iyi komisiyo harimo Jensen Huang uyobora Nvidia, Andy Jassy wa Amazon, Brad Smith wa Microsoft ndetse n’abayobozi b’ibigo bihanga kandi biteza imbere AI birimo Anthropic na Cohere.
Harimo kandi abayobozi b’ibigo bikomeye ku Isi nka Accenture na Reliance Industries, abakuru b’ibihugu barimo Perezida wa Estonie n’uwa Iceland, abaminisitiri bo muri Singapore na Nigeria, abayobozi b’inzego za Loni n’abahagarariye Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe.
Iyi komisiyo yubakiye ku murage wa Komisiyo ya Loni yari ishinzwe kugeza internet hirya no hino ku Isi kuva mu mwaka wa 2010 kugeza mu 2025. Perezida Kagame na we yari umwe mu bayobozi bagize uruhare rukomeye muri iyo gahunda, ibintu byamuhaye ubunararibonye bufatika mu guteza imbere ikoranabuhanga rikemura ibibazo by’abaturage.
Mu gihe amaze imyaka irenga 20 ayobora u Rwanda, Perezida Kagame yakunze gushyira imbere ikoranabuhanga nk’imwe mu nkingi z’iterambere ry’igihugu. Mu myaka ishize, u Rwanda rwagaragaye nk’imwe mu ngero z’ibihugu bya Afurika byashoye imari mu ikoranabuhanga, rugashyira imbere internet yihuta, serivisi z’ikoranabuhanga ndetse n’ubumenyi bushingiye ku guhanga udushya.
Uyu munsi ubwenge buhangano bumaze gukoreshwa mu Rwanda mu nzego zitandukanye zirimo ubuvuzi, uburezi, ubutabera, ubuhinzi, ubucuruzi n’umutekano. Uko ikoreshwa ryabwo rigenda ryiyongera ni nako igihugu gikomeza gushaka uburyo bwo kubyaza umusaruro amahirwe atangwa n’iri koranabuhanga.
Ibyo byongeye kugaragara ku wa 8 Kamena 2026, ubwo Inama y’Abaminisitiri yemezaga ishyirwaho ry’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubwenge Buhangano. Iki kigo kizafasha igihugu kwihutisha iterambere rishingiye ku ikoranabuhanga, guteza imbere udushya, gukurura ishoramari no kunoza imiyoborere.
Abakurikiranira hafi ibikorwa by’iyi komisiyo bagaragaza ko imwe mu nshingano zikomeye Perezida Kagame azashyira imbere ari uguharanira ko ibihugu biri mu nzira y’iterambere bitazasigara inyuma mu rugendo rwa AI. Intego ni uko iri koranabuhanga ritazaba umutungo w’ibihugu bikize gusa, ahubwo rikazahinduka igikoresho gifasha abantu benshi ku Isi.
Biteganyijwe kandi ko azashyira imbaraga mu guteza imbere imishinga ya AI ifite inyungu zigaragara ku bukungu no ku mibereho y’abaturage, ikava ku rwego rw’ibitekerezo ikagera ku rwego rw’ishoramari rifatika n’ibisubizo bifasha abantu mu buzima bwa buri munsi.
Ku ruhande rwa Marc Benioff, umwe mu bashinze Salesforce ndetse akaba azafatanya na Perezida Kagame kuyobora iyi komisiyo, agaragaza ko ikibazo gikomeye Isi ihanganye na cyo muri iki gihe atari ugukora AI gusa, ahubwo ari ugukomeza gusigasira icyizere hagati y’abantu n’ikoranabuhanga.
Uyu mushoramari uzwi cyane mu bikorwa by’ubugiraneza no guteza imbere ikoranabuhanga ku rwego mpuzamahanga ashimangira ko inyungu zose ziva muri AI zishobora gutakaza agaciro mu gihe abantu bataba bizeye umutekano wayo n’imikoreshereze yayo.
Agaragaza ko ari ngombwa gukumira hakiri kare ibibazo bishobora guterwa n’iri koranabuhanga kugira ngo rikomeze kuba igikoresho gifasha abantu aho kuba icyabateza ibibazo.
Ishyirwaho rya Perezida Kagame muri izi nshingano ryongeye kwerekana icyizere amahanga akomeje kugirira u Rwanda mu bijyanye n’imiyoborere n’iterambere ry’ikoranabuhanga.
Ni intambwe ishobora kurushaho guha Afurika ijwi rikomeye mu biganiro bikomeje gukorwa ku hazaza h’ubwenge buhangano, mu gihe Isi yose iri gushaka uburyo bwo gukoresha AI mu kubaka ejo hazaza harangwa n’iterambere ririmo bose.
Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.
Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Hano udukurikirane kuri WhatsApp

