Umwuka wa politiki muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ukomeje gufata indi ntera nyuma y’uko abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Perezida Félix Tshisekedi batangaje ko bagiye gukorera imyigaragambyo ikomeye i Kinshasa, nyuma y’ibiganiro bagiranye na Perezida w’u Burundi, Évariste Ndayishimiye, washakaga kumva no gufasha mu gushakira umuti ibibazo byugarije igihugu.
Ku wa 6 Kamena 2026, Perezida Ndayishimiye yakiriye bamwe mu banyapolitiki bakomeye batavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Kinshasa, barimo Martin Fayulu, Delly Sessanga na Jean-Marc Kabund, ndetse n’abahagarariye amadini n’amatorero, barimo Umunyamabanga Mukuru w’Inama y’Abepisikopi Gatolika muri RDC, Musenyeri Donatien Nshole.
Iyi nama yabaye nyuma y’ubutumire Perezida Ndayishimiye yari yahaye abanyapolitiki bahuriye mu ihuriro rya C64, nyuma y’uko batangaje umugambi wo gutegura imyigaragambyo igamije kwamagana ibyo bita umugambi wo guhindura Itegeko Nshinga kugira ngo Perezida Tshisekedi ashobore gukomeza kuyobora igihugu nyuma ya manda yemerewe n’amategeko.
Abagize C64 bavuga ko impamvu nyamukuru yabahuje ari ukurengera Itegeko Nshinga no kurwanya icyo bita ibikorwa bishobora guhungabanya demokarasi muri RDC. Bagaragaza ko batumva uburyo Perezida Tshisekedi, usigaje igihe kirenga gato umwaka kugira ngo manda ye irangire, akomeje kuvugwaho gutegura impinduka mu Itegeko Nshinga zishobora kumufasha kuyobora manda ya gatatu.
Mu kiganiro bagiranye na Perezida Ndayishimiye, aba banyapolitiki basobanuye ko RDC ihanganye n’ibibazo bikomeye birimo umutekano muke, ikibazo cy’imiyoborere, kutubahiriza amategeko ndetse n’ibikorwa bibangamira ubwisanzure bwa politiki.
Banamusabye gukoresha umwanya afite nk’Umuyobozi wa Afurika Yunze Ubumwe kugira ngo afashe gushaka ibisubizo byubaka aho gushyigikira uruhande rumwe. Bagaragaje ko kugira ngo igihugu kigere ku mahoro arambye, hakenewe ibiganiro bya politiki by’ukuri, bifunguye kandi bidaheza.
Muri ibyo byifuzo, aba banyapolitiki bavuze ko hakwiye kurekurwa imfungwa za politiki zifungiye hirya no hino mu gihugu, abasanzwe bambuwe ibyangombwa by’inzira bakabyamburwa ku mpamvu za politiki bakabisubizwa, ndetse ko ibiganiro byazayoborwa n’umuhuza utabogamye uturutse mu Muryango wa Afurika Yunze Ubumwe.
Bagarutse kandi ku gahunda y’ibiganiro by’amahoro byateguwe na Kiliziya Gatolika n’Itorero Angilikani, bavuga ko ari gahunda ikwiye gushyigikirwa kuko ihuza Abanye-Congo bose nta ruhande iheje. Ibi bije mu gihe ubutegetsi bwa Kinshasa bwakomeje kugaragaza kutemeranya n’iyo gahunda kubera ko abayiteguye basabye ko n’abitwaje intwaro bagomba kugira uruhare muri ibyo biganiro.
Mbere y’iki kiganiro, Delly Sessanga yari yatangaje ko Perezida Ndayishimiye yari ategerejweho kubagezaho ubutumwa n’ibitekerezo byavuye mu biganiro yari aherutse kugirana na Perezida Tshisekedi i Kinshasa ku bibazo bya politiki biri muri RDC n’uburyo byakemuka.
Nyuma y’iyo nama, Ibiro bya Perezida w’u Burundi byatangaje ko Perezida Ndayishimiye yishimiye ibiganiro yagiranye n’abanyapolitiki ndetse n’abahagarariye amadini. Byavuze ko ibiganiro byaranzwe no kubwizanya ukuri, kwisanzura no gushaka inzira zaganisha ku mahoro n’umutekano.
Nk’uko byatangajwe n’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu cy’u Burundi, Perezida Ndayishimiye yasanze ahuje n’abo bayobozi icyifuzo cyo kubona amahoro arambye muri RDC ndetse no mu karere k’Ibiyaga Bigari muri rusange.
Nubwo habayeho icyo kiganiro, ihuriro C64 ryahise rikomeza umugambi waryo wa politiki. Ku wa 6 Nyakanga 2026, abayobozi baryo bashyikirije Meya w’Umujyi wa Kinshasa ibaruwa imumenyesha ko ku wa 22 Nyakanga bazakorera imyigaragambyo imbere y’Ingoro y’Umukuru w’Igihugu.
Iyo myigaragambyo izaba igamije gusaba ko Itegeko Nshinga ridahindurwa ndetse no kugeza kuri Perezida Tshisekedi ubutumwa bwihariye bw’iri huriro n’abarishyigikiye. Nubwo ibaruwa yashyikirijwe ubuyobozi bw’umujyi itagaragaza mu buryo burambuye ibikubiye muri ubwo butumwa, abayobozi ba C64 bavuga ko bugamije kurengera demokarasi no kubuza icyo bita ibikorwa bishobora guteza ikibazo cy’amakimbirane ya politiki mu gihugu.
Bamwe mu banyapolitiki bagize C64 bakomeje kwibutsa Perezida Ndayishimiye ko nk’Umuyobozi wa Afurika Yunze Ubumwe akwiye gukomeza kugira uruhare rwubaka kandi rutabogamye mu gihe imyigaragambyo itegerejwe.
Banamuburiye ko kuba afitanye umubano wa hafi na Perezida Tshisekedi bitagomba kugira ingaruka ku ruhare rw’ubuhuza ashobora gukora mu gushaka ibisubizo ku bibazo bya politiki biri muri RDC.
Ibi byose bibaye mu gihe RDC ikomeje guhangana n’ibibazo bya politiki n’umutekano mu bice bitandukanye by’igihugu, ibintu bituma impaka ku miyoborere, ku iyubahirizwa ry’Itegeko Nshinga no ku hazaza h’inzego za demokarasi zikomeza gufata intera mu gihugu.
Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.
Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Hano udukurikirane kuri WhatsApp

