Nyuma y’iminsi ku mbuga nkoranyambaga no mu itangazamakuru hacicikana amakuru yavugaga ko Mbabazi Shadia uzwi cyane nka Shaddyboo yaba yaratawe muri yombi, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwashyize umucyo kuri ayo makuru.
RIB igaragaza ko Shaddyboo atigeze afungwa ahubwo yajyanywe mu kigo cya Isange Rehabilitation Centre giherereye mu Karere ka Huye kugira ngo afashwe kuva ku gukoresha ibiyobyabwenge ndetse anahabwe ubufasha bwihariye mu buzima bwo mu mutwe.
Aya makuru yemejwe n’Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, wavuze ko icyo cyemezo cyafashwe hashingiwe ku byagaragaye mu iperereza ndetse no ku bushake bwa Shaddyboo ubwe.
Yagize ati: “Ntabwo Mbabazi Shadia afunze. Ahubwo dushingiye ku bisubizo byo muri RFI, byafashwe igihe cy’iperereza, ku bushake bwa Shaddyboo, Ubugenzacyaha bwamwohereje muri ‘rehab’ ngo afashwe kuva ku gukoresha ibiyobyabwenge no gufashwa mu by’imitekerereze ndetse no kugira ngo hatahurwe ikibazo muzi kimutera gukoresha ibiyobyabwenge.”
Ibi bisobanuro byashyize iherezo ku makuru yari amaze iminsi akwirakwira avuga ko uyu mugore wamenyekanye cyane mu ruganda rw’imyidagaduro yaba afungiye muri sitasiyo za RIB.
Amakuru agaragaza ko kujyanwa muri Isange Rehabilitation Centre bidafite intego yo kumuhana, ahubwo ari gahunda igamije kumufasha kuva ku biyobyabwenge no gusuzuma ikibazo nyamukuru gishobora kuba cyaramugejeje ku kubikoresha.
Mu rwego rw’ubwo bufasha, inzobere zizakurikirana ubuzima bwe, zigenzure imiterere y’ubuzima bwo mu mutwe ndetse zinashakishe impamvu muzi zishobora kuba zaratumye yinjira mu gukoresha ibiyobyabwenge kugira ngo afashwe kubivamo burundu.
Shaddyboo yajyanywe muri icyo kigo ku wa 6 Nyakanga 2026, nyuma y’iminsi mike havuzwe inkuru y’uko yasambanyijwe ku gahato n’umuhanzi Yugi Umukaraza, aho byavuzwe ko mbere yari yabanje kumusindisha.
Ibyo byatumye RIB itangira iperereza ryimbitse kuri iki kibazo, maze Yugi Umukaraza arafatwa kugira ngo hakorwe iperereza ku byaha akekwaho.
Mu iperereza ry’ibanze ryakozwe n’Ubugenzacyaha, Yugi Umukaraza yakurikiranyweho ibyaha bibiri birimo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato ndetse n’icyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge.
Kugeza ubu dosiye ye yamaze gushyikirizwa Ubushinjacyaha, bukaba ari bwo buzafata umwanzuro wo kumenya niba ikirego kizashyikirizwa urukiko cyangwa se niba hafatwa ikindi cyemezo giteganywa n’amategeko.
Mu gihe iperereza rikomeje ku ruhande rwa Yugi Umukaraza, ku ruhande rwa Shaddyboo hafashwe inzira yo kumuha ubufasha bwo kwisubiza mu buzima busanzwe binyuze muri gahunda yo kuvurwa no kwitabwaho n’inzobere.
Shaddyboo amaze imyaka ari umwe mu bagore bafite izina rikomeye mu ruganda rw’imyidagaduro mu Rwanda, aho yamenyekanye cyane kubera ibikorwa bye ku mbuga nkoranyambaga, uburyo yagaragaragamo ndetse n’amafoto n’amashusho yakundaga gusangiza abakunzi be.
Icyemezo cyo kumwohereza muri Isange Rehabilitation Centre kije mu gihe u Rwanda rukomeje gushyira imbaraga mu gufasha abantu bafite ibibazo byo gukoresha ibiyobyabwenge binyuze mu bigo bibitaho, hagamijwe kubaha amahirwe yo kongera kwisanga mu buzima no gukemura ibibazo bibitera aho kubafata nk’abanyabyaha gusa.
Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.
Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Hano udukurikirane kuri WhatsApp


