Umukinnyi wa Manchester United ari gucuruza uduconco mu gikombe cy’Isi.

Harry Maguire yatumye abafana ba ruhago hirya no hino ku Isi batungurwa nyuma yo kugaragara mu mujyi wa New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika atanga kandi amenyekanisha ibirango by’Igikombe cy’Isi cya 2026, mu gihe bagenzi be bakinana mu Ikipe y’Igihugu y’u Bwongereza bari mu rugamba rwo gushaka igikombe gikomeye kurusha ibindi ku rwego rw’Isi.

Ikipe y’Igihugu y’u Bwongereza iri mu makipe 48 yitabiriye Igikombe cy’Isi cya 2026 kiri kubera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Mexique na Canada kuva tariki ya 11 Kamena kugeza ku ya 19 Nyakanga 2026.

Gusa mu bakinnyi 26 bahamagawe n’umutoza Thomas Tuchel, izina rya Harry Maguire ntabwo ryagaragayemo, ibintu byatunguranye cyane kuko uyu myugariro wa Manchester United yari amaze imyaka myinshi ari umwe mu nkingi za mwamba z’iyi kipe ndetse akaba yaranayibereye kapiteni.

Nyuma yo gusigara ku rutonde rw’abagombaga kwitabira iri rushanwa, Maguire yemeye ko byamubabaje cyane. Mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru Gary Lineker kuri podcast izwi nka “The Rest is Football”, yavuze ko yatunguwe kandi ababazwa no kutatoranywa.

Uyu myugariro w’imyaka 33 y’amavuko ntiyigeze areka kujya muri Amerika kubera kudahamagarwa. Ahubwo yahisemo kujyayo kugira ngo abe hafi y’abafana, ashyigikire ikipe y’igihugu ndetse anifatanye n’abategura ibikorwa byo kwamamaza no gukwirakwiza ibirango by’Igikombe cy’Isi.

Mu mashusho yakwirakwiye cyane ku mbuga nkoranyambaga nka TikTok, Instagram na X, Maguire yagaragaye ari mu gace ka Rockefeller Center i New York imbere y’aho ikigo Panini cyari cyateguye ibikorwa byo guha abafana ibirango by’ubuntu ndetse no kubafasha mu gikombe cy’Isi.

Muri ayo mashusho, umwe mu bakozi ba Panini yumvikanye abwira abafana ati: “Yego, ibyo birango ni ubuntu, Harry Maguire ari imbere muri kariya kazu.”

Abafana benshi bahise bagwa mu kantu bamubonye.

Umwe muri bo yagize ati: “Mana yanjye, uriya ni Harry Maguire.”

Undi nawe ati: “Harry Maguire ari gukora iki hano?”

Nyuma y’akanya gato, umwe muri abo bafana yongeye kumvikana agira ati: “Muvandimwe, ni iki kiri kuba? Sinabyemera ko tumaze guhura na Harry Maguire.”

Aya mashusho yanagaragaje Maguire afata amafoto y’urwibutso n’abafana, abasuhuza ndetse abasinyira ku bitabo n’ibirango by’Igikombe cy’Isi.

Ku rubuga rwa Instagram, Maguire yasangije abakunzi be amafoto ari kumwe n’abafana bo mu bice bitandukanye by’Isi maze yandika ati: “Buri gihe ni iby’agaciro kubona abafana bo hirya no hino ku Isi.”

Nyuma y’aho amafoto n’amashusho ye atangiye gukwirakwira, bamwe mu basesenguzi n’abakunzi ba ruhago batangiye gutanga ibitekerezo bitandukanye.

Peter Schmeichel, umwe mu banyabigwi ba ruhago muri Danemark usigaye asesengura imikino, yavuze ko yatunguwe cyane no kubona Maguire muri ibyo bikorwa aho kuba ari kumwe n’ikipe y’igihugu.

Yagize ati: “Ntabwo nashatse kubyemera keretse ubwo nabonaga amafoto n’amashusho. Mbibonye na bwo naratunguwe. Gucuruza ibirango mu Gikombe cy’Isi ntacyo byagufasha mu rugendo rwawe rwa kinyamwuga, yari akwiriye kuba umwe mu bari gukina ariko ari mu kandi kazi.”

Yakomeje agira ati: “Ni igisebo ni cyo kintu namubonyeho mu by’ukuri. Abandi bari gufana bagenzi babo, we yibereye mu bucuruzi, abo bakinana bari kurwana n’imyitozo ngo batware igikombe. Sinatungurwa n’uko batamuhamagaye.”

Ku rundi ruhande, hari abafana benshi babonye ibyo Maguire yakoze nk’ikimenyetso cy’ubunyamwuga no gukomeza kwegera abakunzi ba ruhago nubwo yaba yarasigaye inyuma mu guhatanira umwanya mu ikipe y’igihugu.

Umwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga yanditse ati: “Harry Maguire amaze kumva ko umutoza atamuhamagaye ati ‘Ni byiza, reka njye gucuruza ibirango aho kubirebera kuri televiziyo.’”

Undi ati: “Uyu mugabo atekereza ko bashobora kumuhamagara nihagira umukinnyi uvunika.”

Hari n’undi wagize ati: “Biratangaje kumubona akora ibikorwa byo guhura n’abafana muri Times Square aho kuba ari mu kibuga hamwe n’ikipe muri Texas. Gusigara ku rutonde rw’abakina irushanwa nk’iri bigomba kuba bibabaza cyane, ariko kuba yaragiye guhura n’abafana byerekana ko akiri umuntu ufite imyitwarire myiza.”

Maguire yageze muri Amerika nyuma y’umwaka mwiza yagiranye na Manchester United aho yabaye umwe mu bakinnyi bizerwaga cyane n’umutoza Michael Carrick. Mu mwaka ushize w’imikino yatsinze igitego kimwe anatanga imipira ibiri yavuyemo ibitego.

Nubwo atari muri iri rushanwa, Maguire akomeje gukurikirana ibikorwa by’Ikipe y’Igihugu y’u Bwongereza yakinnye umukino wa mbere itsinda Croatia ibitego 4-2. Kuri ubu iyi kipe iri kwitegura umukino ukomeye izahuramo na Ghana ku wa Kabiri tariki ya 23 Kamena 2026.

Mu bwugarizi, Thomas Tuchel yahisemo kwifashisha Marc Guehi, Ezri Konsa, Jarell Quansah, Dan Burn na John Stones aho gukoresha Harry Maguire wari umaze imyaka myinshi ari umwe mu bakinnyi ngenderwaho b’u Bwongereza.

Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.  

Kanda hano udukurikirane kuri FacebookHano udukurikirane kuri WhatsApp 

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui