Umugore umaze imyaka 16 yicuruza yahishuye ibidasanzwe Pasiteri wamuguze yamusabye kumukorera

Ahantu hatandukanye mu Rwanda nka Matimba ya Nyagatare, Sodoma na Gashyekero i Gikondo, Cosmos ya Nyamirambo, Migina ya Gasabo, Tete y’i Musanze na Tumba ya Huye hamaze igihe hazwi nk’uduce dukorerwamo ibikorwa byo kwicuruza ku rwego rwo hejuru.

Nubwo benshi bahatinya batekereza ko ari ahakorerwa ibikorwa bibi gusa, inyuma y’ubuzima bw’abahakorera hari amateka akomeye y’akababaro, ubukene n’ibikomere byo mu mutima.

Mu nkuru y’ubuzima bwa Keza [izina ryahinduwe], umugore w’imyaka 34 wicururiza mu Murenge wa Kinyinya mu Karere ka Gasabo, hagaragara uburyo urugendo rwe rwatangiriye mu buzima bugoye bw’ubupfubyi, rukarangira amaze imyaka 16 yinjiza abagabo kugira ngo abone icyo arya.

Keza yavuze ko yavukiye mu Murenge wa Kagarama mu Karere ka Kicukiro mu 1992, ariko ko ubuzima bwe bwahindutse akiri muto cyane ubwo yapfushaga ababyeyi bombi afite imyaka ibiri gusa.

Yagize ati: “Nabuze ababyeyi ndi muto mfite imyaka ibiri, nisanga nderwa n’abandi bantu[…]. Nari mbayeho nk’umukozi wabo. Nari mbayeho ari njye ukora imirimo yo mu rugo yose, bari baranze gushaka umukozi ari njye ukora imirimo yose, kuva ndi n’umwana muto nta nubwo bigeze banshyira mu ishuri.”

Nubwo yari yizeye ko umuryango wamureraga uzamubera ubuhungiro, yavuze ko wahindutse ahantu h’akarengane. Yakoreshwaga imirimo yose yo mu rugo kandi ntiyahabwa amahirwe yo kwiga nk’abandi bana.

Ubwo yari amaze gukura, ibibazo byiyongereye kuko umugabo wo muri urwo rugo yatangiye gushaka kumufata ku ngufu. Nyuma y’igihe gito, umugore wo muri urwo rugo yamusabye kuhava akajya gushaka uko yitunga.

Keza yagize ati: “Muri urwo rugo rero naraharerewe nza gukura, umugabo waho akajya ashaka kumfata ku ngufu, ni bwo umugore waho yambwiye ati ‘Igendere ujye gushaka ubuzima, ujye kwitunga’. Ni bwo nagiye njya gushaka inzu za Batsinda.”

Yavuze ko icyo gihe yari afite imyaka 18 gusa, nta kazi, nta bumenyi ndetse nta muntu wo kumufasha. Kubona icumbi n’ibiribwa byabaye ikibazo gikomeye cyamusunitse mu nzira yo kwicuruza.

Ati: “Mpita njya gushaka ‘ghetto’, ghetto ya mbere nagiyemo nayishyuye ibihumbi 15 Frw. Ubuzima burankubita ntangira kwirera. Ntangira kwinjiza abagabo ndi umwana muto, ubuzima burandenga nyine mbura uko mbigenza ntangira kujya ninjiza abagabo.”

Iyo myaka 16 amaze muri uwo mwuga, yavuze ko yamubyariye abana babiri. Abo bana yababyaranye n’umugabo umwe, ariko ngo umuryango w’uwo mugabo wanze ko babana nk’umugore n’umugabo.

Nubwo yahuye n’abagabo benshi mu buzima bwe, Keza yavuze ko atigeze abona urukundo nyakuri kuko benshi baba baje gushaka kunyurwa n’irari ryabo gusa.

Mu nkuru ye kandi harimo ibintu byinshi byamuhungabanyije ndetse bimwe byari hafi gutuma ahasiga ubuzima. Yibuka umunsi yagiye kureba umukiliya i Gasanze bari bumvikanye amafaranga ibihumbi 10 Frw.

Ati: “Umunsi mubi nagize ni umunsi nagiye kureba umugabo muri Gasanze. Twavuganye ibihumbi 10 Frw, arabinyambura, aravuga ati ‘Nutabimpa ndakwica.’ Ndavuga nti ‘aho kugira ngo rero mpfe, ndayamusubiza’, hari habaye n’umuganda, nza n’amaguru, ngera ino aha.”

Yasobanuye ko kwemera gutaha atishyuwe byatewe no gutinya ko yakwicwa koko, cyane cyane kuko yari asanzwe azi ibyabaye ku nshuti ye yishwe n’umugabo bari baryamanye.

Yagize ati: “Hari mushuti wanjye wabaga hano haruguru bishe. Umugabo yaramwishe, aramuniga, amwicira mu nzu. Ukuntu twabyumvise wenda ni umuntu yari yarariye amafaranga, amubeshya ko bazabana, arangije aramwica…Hashize imyaka itatu apfuye.”

Keza avuga ko mu bakiliya yahuye na bo harimo abantu b’ingeri zose, harimo n’abafite imyanya ikomeye cyangwa bazwi muri sosiyete. Mu bo yavuze harimo Umupasiteri ufite urusengero i Kigali.

Yagize ati: “Njyewe hari umupasiteri wambwiye ati ‘Fotora unyereke, ndaguha amafaranga’. Nti ‘Banza uyampe mbere na mbere’. Kandi ni umupasiteri ufite urusengero. Yahise antegereza, musanga aho akorera ku Kimihurura. Ntabwo yabikoze ariko yarambwiye ngo ‘Iyambure unyereke’ gusa.”

Ibi ngo byamweretse ko abantu benshi bagira ubuzima bubiri butandukanye, aho ibyo berekana mu ruhame bitandukanye n’ibyo bakora mu buzima bwabo bw’ibanga.

Yavuze kandi ko atajya mu rusengero yiyoberanyije kuko yumva bidahuye n’ubuzima abayemo. Nyamara ngo azi abantu bamwe bahuza ibikorwa by’idini no kwicuruza.

Ati: “Njyewe ntabwo nkunda kwiyoberanya ngo njye mu rusengero, mere nk’abo njya mbona baririmba muri korali kandi duhurira mu kabari. Njyewe hari umuntu nzi w’umumama, afatanya kuririmba no gushaka abagabo. Ava kuririmba, agahita ajya kureba abagabo.”

Keza yavuze kandi ko uko imyaka ishira, kwicuruza bitakiri umwihariko w’abakobwa n’abagore gusa. Yemeza ko hari abagabo benshi batangiye kwigurisha, harimo n’abaryamana n’abagabo bagenzi babo.

Yavuze ko hari igihe yagiye mu kabari ko mu Nyamirambo agasanga abagabo n’abagore bahuje bari kumwe.

Ati: “Hari akabari i Nyamirambo kabamo abatinganyi b’abagabo, n’abagore kandi. Nakagiyemo nyine, baba bari kumwe basangira, basomana, nari mbicaye n’iruhande bari gusomana. Bakureba gute haba harimo abatinganyi b’abasore?”

Nubwo imyaka 16 amaze muri ubu buzima yamwigishije byinshi kandi ikamufasha kurera abana be, Keza yavuze ko atakibwishimiye na gato. Yemeza ko aramutse abonye akazi cyangwa ubushobozi bwo gukora ikindi gikorwa cyamuteza imbere, yahita abuvamo.

Yasoje agira ati: “Nanjye narabirambiwe ariko kubera ko ndya, ndya ari uko nasambanye. Nisiga ari uko nasambaye. Ubwo rero kubireka ntabwo napfa kubireka, kereka mbonye ubushobozi bwo kugira ngo mbivemo.”

Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.  

Kanda hano udukurikirane kuri FacebookHano udukurikirane kuri WhatsApp 

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui