Tanzania: Perezida Suluhu yakozwe ku mutima n’uruzinduko rwa mugenzi we wa Kenya rwageze ku ntego zikomeye

Uruzinduko rw’iminsi ibiri Perezida wa Kenya, William Ruto, yagiriye muri Tanzania rwatangiye ku wa Mbere tariki ya 04 Gicurasi 2026, rwagaragaye nk’intambwe ikomeye mu kongera kubaka umubano wari warajemo agatotsi hagati y’ibi bihugu byombi, rugaragaza ko ibiganiro bya dipolomasi bishobora gusubiza ibintu ku murongo no kongera icyizere.

Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan, wakiriye mugenzi we i Dar es Salaam, yagaragaje ko yishimiye ibihe bagiranye muri uru ruzinduko, agaragaza ko ibiganiro byabo byatanze umusaruro ufatika.

Yavuze ku rubuga rwa X ko yagize ibihe byiza ari kumwe na Perezida Ruto, anashimangira ko impande zombi zaganiriye ku buryo bwo gukomeza ubufatanye “neza bikabyara inyungu ku bihugu byombi.”

Uru ruzinduko rwabaye mu gihe hari hamaze igihe hagaragara umwuka utifashe neza hagati ya Kenya na Tanzania, by’umwihariko nyuma y’amatora yabereye muri Tanzania mu Ukwakira 2025.

Icyo gihe bamwe mu banyepolitiki bo muri Tanzania bashinje Kenya kuba inyuma y’abigaragambyaga bamagana ayo matora, cyane cyane ko ishyaka rikomeye ritavuga rumwe n’ubutegetsi rya Chadema ritari ryayitabiriye.

Mu rwego rwo gukemura ibyo bibazo no kongera kubaka umubano ushingiye ku cyizere, Perezida Ruto yahisemo kugirira uruzinduko muri Tanzania, aho impande zombi zagaragaje ubushake bwo gusubiza ibintu ku murongo.

Ibiganiro hagati y’aba bakuru b’ibihugu byombi byibanze ku kongera imikoranire mu nzego zitandukanye z’iterambere.

Kimwe mu by’ingenzi byagezweho ni isinywa ry’amasezerano umunani ajyanye n’inkingi z’iterambere, zirimo guteza imbere ubucuruzi n’ishoramari, guhanga imirimo, ingufu zirimo gaz, ibikorwa remezo bya gari ya moshi, umutekano, ubwikorezi bwo mu mazi, kurinda no korohereza urujya n’uruza rw’ibicuruzwa ndetse no kubaka ubushobozi bw’abakozi.

Aya masezerano agaragaza intambwe ifatika mu kwimakaza ubufatanye burenze amagambo, aho ibihugu byombi byiyemeje gushyira imbere inyungu rusange z’abaturage babyo.

Imibare igaragaza ko ubucuruzi hagati ya Kenya na Tanzania bukomeje kuzamuka, aho mu mwaka wa 2025 bwageze kuri miliyari 1,700 z’amashilingi ya Tanzania. Nubwo bimeze bityo ariko, haracyari imbogamizi zitari iz’imisoro zibangamira ubucuruzi bwambukiranya imipaka.

Mu kubikemura, abakuru b’ibihugu bumvikanye ko izo mbogamizi zigomba gukemurwa mu buryo bwihuse, bitarenze tariki ya 31 Gicurasi 2026, kugira ngo ubucuruzi burusheho kwaguka no gutanga umusaruro.

Uru ruzinduko rufite ubusobanuro bwagutse ku rwego rw’akarere ka Afurika y’Iburasirazuba, aho rwashimangiye uruhare rw’ibihugu byombi mu guteza imbere isoko rusange ry’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC).

Mu myanzuro yafashwe harimo guteza imbere imihanda ihuza ibihugu, kwihutisha umushinga wa gari ya moshi uva Isaka muri Tanzania, ndetse no gukomeza ubufatanye mu by’umutekano.

Mbere gato y’uru ruzinduko, Perezida w’u Rwanda Paul Kagame na we yari yagiriye uruzinduko rw’akazi rw’umunsi umwe muri Tanzania ku Cyumweru tariki ya 03 Gicurasi 2026, aho yagiranye ibiganiro na Perezida Samia Suluhu Hassan byibanze ku gushimangira umubano w’ibihugu byombi.

Samia Suluhu Hassan yavuze ko u Rwanda na Tanzania “atari abaturanyi gusa ahubwo ari inshuti n’abavandimwe,” agaragaza ko ubwo bucuti bufite imizi ya kera kuva na mbere y’igihe cy’abakoloni, ari na yo mpamvu imico y’Abatanzania n’iy’Abanyarwanda isa.

Ibiganiro hagati y’u Rwanda na Tanzania byagarutse ku guteza imbere ishoramari, ibikorwa remezo birimo gari ya moshi, ndetse n’umushinga w’ingufu z’amashanyarazi wa Rusumo uhuriweho n’u Rwanda, Tanzania n’u Burundi, witezweho gutanga megawati 80 z’amashanyarazi.

Byongeye kandi, impande zombi zagaragaje ko ziyemeje gukomeza kuvugana no gukemura imbogamizi zibangamira ubufatanye, hagamijwe kubyaza umusaruro amahirwe atangwa n’isoko rusange ry’akarere.

Muri rusange, uru ruzinduko rwa Perezida William Ruto muri Tanzania rwageze ku ntego zikomeye zirimo kongera kubaka icyizere hagati ya Kenya na Tanzania, gusinya amasezerano afatika y’iterambere, gushyiraho gahunda yo gukemura ibibazo by’ubucuruzi mu gihe gito, ndetse no gushimangira uruhare rw’ibihugu byombi mu iterambere ry’akarere.

Rugaragaza ko nubwo mu bya politiki hashobora kuvuka ubwumvikane buke, ibiganiro n’ubushake bwa dipolomasi bishobora gutuma ibihugu byongera kwegerana, bigashyira imbere inyungu rusange z’abaturage babyo n’iterambere rirambye ry’akarere.

Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.  

Kanda hano udukurikirane kuri FacebookHano udukurikirane kuri WhatsApp 

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui