Amakuru mashya: Ihuriro rya AFC/M23 ryigaruriye undi mujyi w’ingenzi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo nyuma y’imirwano ikaze cyane yarihanganishije na FARDC n’abafatanyabikorwa ba yo
Umujyi wa Tushunguti uherereye muri grupema ya Ziralo, muri teritwari ya Kalehe mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, wigaruriwe n’ihuriro rya AFC/M23 nyuma y’imirwano ikomeye yamaze iminsi ibiri ihanganishije impande zitandukanye ziri mu ntambara mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Iyi mirwano yahuje ingabo za Leta, FARDC, zifatanyije n’imitwe ya Wazalendo na FDLR, bahanganye n’iri huriro rivuga ko rifite intego yo guhirika ubutegetsi bwa Perezida Félix Tshisekedi.
Amakuru aturuka mu nzego z’umutekano ndetse no mu baturage batuye muri ako gace agaragaza ko imirwano yatangiye ku wa Gatandatu tariki ya 02/05/2026, ubwo AFC/M23 yagabwaho igitero ku birindiro byayo byari hafi y’uyu mujyi ufite akamaro gakomeye mu buhahirane hagati ya Kivu y’Amajyepfo na Kivu y’Amajyaruguru.
Iyo mirwano yakomeje gukaza umurego, irangwa n’amasasu menshi n’urusaku rw’intwaro ziremereye, ibintu byateje ubwoba n’ihungabana rikomeye mu baturage.
Mbere y’uko Tushunguti ifatwa, ku munsi wabanje, iri huriro rya AFC/M23 ryari ryamaze kwigarurira utundi duce tubiri twegereye uwo mujyi, rimaze gusubiza inyuma ingabo za FARDC n’abafatanyabikorwa bazo.
Ibi byatanze icyuho cyatumye imbaraga za AFC/M23 zirushaho kwigaragaza muri ako gace, kugeza ubwo ku Cyumweru tariki ya 03/05/2026, abarwanyi ba Wazalendo basubiraga inyuma berekeza mu gace ka Biriko muri teritwari ya Walikale.
Gsubira inyuma kw’izo ngabo byahise bituma AFC/M23 ifata ubuyobozi bw’Umujyi wa Tushunguti, bityo ihita itangira kuwugenzura burundu.
Aka gace gafatwa nk’ingenzi cyane haba mu bya gisirikare no mu buhahirane, bitewe n’aho gaherereye ku mupaka uhuza intara ebyiri zikomeye, Kivu y’Amajyepfo na Kivu y’Amajyaruguru. Uyu mujyi kandi usanzwe uzwiho kuba ahakunze kubera imirwano, bigatuma uhora uri mu bibazo by’umutekano muke.
Kugeza ubu, amakuru akomeje guturuka muri ako gace yemeza ko AFC/M23 igifite ubuyobozi bwa Tushunguti, mu gihe FARDC, FDLR na Wazalendo bivugwa ko basubiye inyuma bahungira mu bice bya Walikale.
Nubwo bimeze bityo, nta ruhande na rumwe, haba ku ruhande rwa Leta cyangwa urwa AFC/M23, ruragira icyo rutangaza ku mugaragaro ku by’iyi mirwano.
Hagati aho, abaturage ni bo bakomeje kwibasirwa cyane n’ingaruka z’iyi ntambara. Umubare munini w’abaturage bongeye guhunga ingo zabo berekeza mu duce batekereza ko twaba dufite umutekano, ibintu bikomeje kongera ubukana bw’ikibazo cy’ubuhunzi muri aka karere. Abenshi muri bo basigaye mu buzima bugoye, badafite ibiribwa bihagije, amazi meza, ndetse n’ubuvuzi.
Iyi mirwano ibaye mu gihe Kivu zombi zari zisanzwe zugarijwe n’ibibazo bikomeye by’ubuhunzi, inzara ndetse n’ibura ry’ibikoresho by’ibanze nk’imiti.
Imiryango itandukanye y’ubutabazi ikomeje kugaragaza impungenge zikomeye, ivuga ko uko imirwano ikomeza kwiyongera ari na ko umubare w’abava mu byabo ushobora kurushaho kuzamuka, bigatuma ikibazo cy’ubutabazi kirushaho gukomera.
Ifatwa rya Tushunguti rikomeje kugaragaza ishusho y’uko ikibazo cy’umutekano mu burasirazuba bwa RDC gikomeje kuba ingorabahizi, ndetse ko gisaba ibisubizo birambye birenze imirwano.
Mu gihe impande zihanganye zikomeza guhinduranya uduce zigenzura, abaturage bo bakomeje kubaho mu gihirahiro, bahura n’ingaruka zikomeye z’intambara zirimo ubuhunzi, ubukene n’ihungabana rikabije.
Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.
Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Hano udukurikirane kuri WhatsApp

