Inkuru y’akababaro yongeye kumvikana mu Karere ka Rutsiro nyuma y’uko umusore w’imyaka 21 witwa Nshimiye ahitanywe n’inkuba yamukubitiye mu nzu aryamye, mu ijoro rishyira tariki ya 30 Mata 2026.
Ibi byabereye mu Murenge wa Mukura, Akagari ka Kageyo, mu Mudugudu wa Rukondo, mu masaha y’ijoro abaturage benshi bari baryamye batunguwe n’imvura ivanze n’inkuba zikomeye.
Amakuru yemejwe n’Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, SP Sylvestre Twajamahoro, wavuze ko uru rupfu rwatewe n’inkuba yamusanze iwe mu rugo.
Yagize ati: “Nibyo koko inkuba yamukubitiye mu rugo iwabo aryamye. Inkuba zakunze kugaragara muri Rutsiro no mu turere tumwe na tumwe tw’Iburengerazuba, ari nayo mpamvu abaturage kenshi basabwa kwirinda.”
Urupfu rwa Nshimiye rwongeye kwibutsa ubukana bw’inkuba zikunze kugaragara muri aka gace, cyane cyane mu bihe by’imvura nyinshi. Akarere ka Rutsiro kazwiho kuba mu hantu hakunze kwibasirwa n’ibi biza, aho buri mwaka hakunze kumvikana inkuru z’abantu bahasiga ubuzima cyangwa bagakomereka bikomeye.
Abaturage bavuga ko nubwo basanzwe bamenyereye imvura nyinshi, inkuba zo zikomeje kubatera impungenge, cyane cyane mu masaha y’ijoro aho benshi baba baryamye mu nzu zitubakiye ku buryo buhagije bwo kwirinda izi ngaruka.
SP Twajamahoro yakomeje yibutsa abaturage ingamba zo kwirinda izi mpanuka, ashimangira ko buri wese agomba kugira uruhare mu kurinda ubuzima bwe.
Yagize ati: “Abaturage basabwa kwirinda kugama munsi y’ibiti, kwirinda gucomeka ibyuma ku mashanyarazi, kwirinda gufata ku byuma cyangwa kugenda mu mvura, ndetse n’abana bakirinda gukinira mu bidendezi by’amazi igihe imvura igwa.”
Nyuma y’uru rupfu, umurambo wa nyakwigendera wajyanywe ku bitaro bya Murunda kugira ngo ukorerwe isuzuma mbere y’uko ushyingurwa, mu gihe umuryango we n’abaturanyi bakomeje kugaragaza akababaro n’ihungabana batewe n’iyi mpanuka itunguranye.
Ibi bibaye mu gihe inzego zitandukanye zikomeje gukangurira abaturage gufata ingamba zihamye zo kwirinda ibiza, cyane cyane muri ibi bihe by’imvura byiyongereye hirya no hino mu gihugu.
Abaturage basabwa gukurikiza inama bahabwa n’inzego z’umutekano n’izishinzwe kurwanya ibiza, kugira ngo birinde impfu n’ibikomere bituruka ku nkuba n’ibindi biza bifitanye isano n’imihindagurikire y’ikirere.
Urupfu rwa Nshimiye rusigiye isomo rikomeye abaturage ba Rutsiro n’Abanyarwanda muri rusange, rugaragaza ko nubwo inkuba ari ikiza kamere kidashobora guhagarikwa, hari byinshi byakorwa mu kugabanya ingaruka zayo no kurinda ubuzima bw’abantu.
Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.
Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Hano udukurikirane kuri WhatsApp

