Leta Zunze Ubumwe za Amerika yongeye kugaragaza icyerekezo cyayo mu bibazo bya politiki n’umutekano byo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), ifatira ibihano uwahoze ari Perezida, Joseph Kabila Kabange, mu gihe ivuga ko ishaka amahoro arambye mu karere ariko igakomeza kunengwa kubogamira ku ruhande rumwe.
Ku wa 30 Mata 2026, Minisiteri y’Imari ya Amerika yatangaje ko yafatiye ibihano Kabila, imushinja “ubufasha aha ihuriro AFC/M23”.
Ibyo bihano birimo gufatira imitungo yose yaba afite muri Amerika, yaba iyanditse ku izina rye cyangwa iyihishe inyuma y’amazina y’abandi, harimo konti za banki n’indi mitungo idafatika.
Iki cyemezo cyafashwe mu gihe Kabila yari amaze igihe agaragara mu burasirazuba bwa RDC, cyane mu mujyi wa Goma, aho bivugwa ko yimukiye kuva mu mwaka ushize.
Gusa we ubwe yigeze gusobanura ko kuba ari i Goma bidafitanye isano n’imikoranire n’iri huriro, agaragaza ko afite uburenganzira bwo kuba aho ashaka hose mu gihugu cye.
Yavuze ko afite umutungo yahaguze kera, kandi “ntibivuze ko nkorana na AFC/M23”.
Kabila kandi yagaragaje ko yagarutse mu gihugu cye agamije gukurikirana ibibazo byugarije RDC no gutanga umusanzu mu gushaka ibisubizo. Muri uwo murongo, yashinze ihuriro rya politiki ryitwa ‘Sauvons la RDC’, rigamije kumufasha gushyira mu bikorwa gahunda ze za politiki.
Icyakora, kuba ari mu bice bitagenzurwa na Leta ya Kinshasa si ibintu byatunguranye kuri benshi, kuko yari amaze igihe ahigwa n’inzego z’umutekano. Ibi byarushijeho gukomera muri Nzeri 2025, ubwo urukiko rwa gisirikare rwa Kinshasa rwamukatiraga igihano cy’urupfu, ibintu byatumye bidashoboka ko yakongera kugaragara mu duce tugenzurwa na Leta.
Ibi byose biri kuba mu gihe Amerika, kuva mu ntangiriro za 2025 ubwo yayoborwaga na Donald Trump, yinjiye mu bibazo by’akarere ivuga ko ishaka kuzana amahoro aho abandi bahuza batabashije kugera. Yabaye umuhuza hagati ya RDC n’u Rwanda, ibihuza mu masezerano yasinywe muri Kamena no mu Ukuboza 2025, yari agamije kugarura ituze.
Aya masezerano yateganyaga ko umutwe wa FDLR uzasenywa mu gihe cy’iminsi 90, ndetse u Rwanda rukavanaho ingamba zarwo z’ubwirinzi ku mupaka. Ariko kugeza ubu, ayo masezerano ntiyigeze ashyirwa mu bikorwa nk’uko byari byitezwe.
Nubwo hari ibimenyetso byagiye bigaragaza ko Leta ya RDC ikomeje gufasha FDLR mu guhungabanya umutekano w’u Rwanda, Amerika yakomeje kubirenza amaso, ahubwo ishyira igitutu ku Rwanda, irushinja kudakuraho ingamba z’ubwirinzi rwashyizeho.
Ibi byaje no kugaragara muri Werurwe 2026, ubwo Amerika yafatiraga ibihano bamwe mu bayobozi bakuru b’Ingabo z’u Rwanda, ibashinja ibyo bijyanye n’izo ngamba zafashwe mu rwego rwo gukumira ibitero by’imitwe irimo FDLR.
Ku rundi ruhande, Amerika ikomeje kuvuga ko ishyigikiye ibiganiro by’amahoro biri kubera i Doha hagati ya Leta ya RDC na AFC/M23. Ariko nubwo ivuga ko idafite aho ibogamiye, ibikorwa byayo bikomeje gutuma bamwe bayishinja gushyira imbere inyungu zayo kurusha amahoro arambye.
Hari abagaragaza ko kuba Amerika ifitanye amasezerano akomeye na RDC, cyane mu bijyanye n’ubucukuzi n’itunganywa ry’amabuye y’agaciro, bishobora gutuma ibogamira kuri Kinshasa mu buryo bweruye cyangwa bwihishe.
Mu itangazo ryayo ryo ku wa 30 Mata 2026, Minisiteri y’Imari ya Amerika yanenze bikomeye ihuriro AFC/M23, irishinja guhungabanya umutekano n’imiyoborere ya RDC. Gusa iri tangazo ntiryigeze rigira icyo rivuga ku bitero bya drones bivugwa ko bikorwa n’ingabo za Leta ya RDC mu bice bitandukanye.
Ibyo bitero byagiye bivugwaho cyane nyuma y’aho byahitanye ubuzima bwa Lt Col Willy Ngoma, wahoze ari Umuvugizi wa AFC/M23 mu rwego rwa gisirikare, wiciwe i Rubaya muri Gashyantare 2026, ndetse n’Umufaransakazi Karine Buisset wakoraga ibikorwa by’ubutabazi, wiciwe i Goma muri Werurwe 2026.
AFC/M23 yakomeje kunenga guceceka k’umuryango mpuzamahanga kuri ibi bikorwa, ivuga ko ari akarengane gakabije. Iri huriro rivuga ko igihe cyose ryagerageza kwirwanaho cyangwa gusubiza ibitero, rihita rishyirwaho igitutu n’amahanga arishinja guhungabanya amahoro.
Mu magambo yaryo, ryagaragaje ko “rizakomeza gushyira mu bikorwa inshingano zaryo zirimo kurinda abasivili no kwirwanaho”, nubwo rikomeje kunengwa n’ibihugu bikomeye ku Isi.
Ibi byose bishyira mu rujijo icyerekezo cy’amahoro arambye mu karere, aho ibikorwa by’ibihugu bikomeye bikomeje kugaragaramo inyungu zivanze n’ubuhuza, bigatuma inzira y’amahoro isa n’iri kure kurushaho aho kwegera.
Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.
Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Hano udukurikirane kuri WhatsApp

